Abepiskopi batangiye Inteko rusange Isanzwe ya 174
Kuri uyu wa 20 Gicurasi 2025, ku Ruyenzi mu Kigo cy'Ikenurabushyo cy'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda hateraniye Inteko rusange Isanzwe ya 174.
Yanditse inkuru 410 kuri Kinyamateka. Kuva 22 Gicurasi 2022 kugeza 10 Nzeri 2026.
Zerekanwe 14 muri 410
Kuri uyu wa 20 Gicurasi 2025, ku Ruyenzi mu Kigo cy'Ikenurabushyo cy'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda hateraniye Inteko rusange Isanzwe ya 174.
Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w'Inama y'Abepiskopi gatolika mu Rwanda, mu kiganiro yagiranye n'Itangazamakuru, yavuze ku cyemezo cyo guhagarika isengesho ryo kwa Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango, avuga ko gishingiye ku mpamvu zo kwita ku mutekano w'Abahasengera.
Ku mugoroba w'uyu wa 8 Gicurasi 2025, Kiliziya yabonye Umushumba wa 267 usimbura Papa Fransisiko witabye Imana tariki 21 Mata 2025.
Guhera ku mugoroba w'uyu wa 7 Gicurasi 2025, Abakaridinali 133 bateraniye mu gikorwa cyo gutora Papa wa 267.
Padiri James Burasa uvuka muri Paruwasi ya Nyamirambo, ubu akaba akorera ubutumwa muri Paruwasi Kyarusozi muri Diyosezi ya Fort Portal ho mu Burengerazuba bwa Uganda, arahimbaza imyaka 30 ari padiri nyuma y'urugendo rutoroshye yanyuzemo kuva mu nkambi y'impunzi ubu akaba ari umusaserdoti wa Nyagasani.
Mu birori byo guhimbaza umunsi w'umurimo ku rwego rwa Diyosezi ya Kabgayi, byabaye kuri uyu wa 1 Gicurasi 2025, Myr Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Kabgayi, yasabye abakorera iyi Diyosezi kunoza umurimo bakora kuko ari byo bizatuma haboneka imirimo mishya.
Mu birori byo guhimbaza Icyumweru cy'impuhwe z'Imana, Ubuyobozi bw'Ikibaya cy'Amahoro mu Ruhango bwatangaje icyadindije imirimo yo kubaka iki kibaya yari iteganyijwe gutangira muri Nyakanga 2024.
Inyigisho Myr Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Kabgayi, yagejeje ku bakristu baje guhimbaza umunsi mukuru w'impuhwe z'Imana, mu Kibaya cy'Amahoro mu Ruhango.
Umuhango wo gushyingura Papa Fransisiko wabaye kuri uyu wa 26 Mata 2025, wahuje Trump na Zelenskyy, nyuma y'aho ibiganiro baherukaga kugirana i Washington birangiriye nabi.
Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, Dr Edouard NGIRENTE, arashimira Papa Fransisiko uko yateje imbere umubano wa Kiliziya Gatolika na Leta y'u Rwanda yemera uruhare yagize mu mateka y'u Rwanda yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yatangaje ko mu mushinga wo kubaka Ingoro Nini i Kibeho, nta kizasenywa mu bimenyetso byibutsa amateka y'Amabonekerwa bisanzwe i Kibeho ari byo: Ingoro y'Ububabare Burindwi bwa Bikira Mariya, Shapeli y'amabonekerwa n'ahahoze hubatse uruhimba babonekererwagaho.
Inteko rusange ya Librairie Caritas yateranye tariki 10 Mata 2025, yishimiye ko Librairie Caritas ikomeje gutanga umusanzu wayo mu bikorwa bya Caritas Rwanda byo kugoboka abatishoboye, isaba abakristu gukomeza kuyigana kuko uguriye Igikoresho muri Lbrairie Caritas aba afashije abatishoboye.
Mu butumwa bwo kuwa 14 Werurwe 2025, Abepiskopi basabye Abakristu kutamira bunguri ibyo babona mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, kuko bishobora kubashora mu bitekerezo by'urwango n'ivanguramoko, ari na byo byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Madamu MUTESI Scovia, Umuyobozi w'Urwego rw'Abanyamakuru Bigenzura (RMC), yagaragaje ko urwego rw'Itangazamakuru ruhangayikishijwe no kuba abanyamakuru bamaze kugira ubunararibonye bava mu Itangazamakuru kubera ikibazo cy'Ibitangazamakuru bidahemba neza abakozi babyo.