Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abadasenga Roho zabo zirangirika- Umunyamabanga w'Inama y'Abepiskopi yagarutse ku ngaruka zo kuba kiliziya zimaze igihe zifunze

Mu kiganiro yagiranye na Radio Maria Rwanda, Padiri Vedaste Kayisabe, Umunyamabanga w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yagarutse ku kababaro k'abakristu bamaze amezi agera kuri abiri badafite aho basengera, nyuma y'aho kiliziya zabo zifungiwe, asaba abantu b'umutima mwiza kumva ugutakamba kwabo kiliziya zikongera gufungurwa.

Abadasenga Roho zabo zirangirika- Umunyamabanga w'Inama y'Abepiskopi yagarutse ku ngaruka zo kuba kiliziya zimaze igihe zifunze
Abadasenga Roho zabo zirangirika- Umunyamabanga w'Inama y'Abepiskopi yagarutse ku ngaruka zo kuba kiliziya zimaze igihe zifunze

Muri iki kiganiro, Padiri Kayisabe yagaragaje ishusho ya kiliziya zifunze kugera ubu zirimo kiliziya za paruwasi 47, avuga ko abakristu bafungiwe paruwasi babaye kandi bahangayikishijwe no kuba ibikorwa byo kwitagatifuza byari bifitiye akamaro imibereho yabo byarahagaze.

Yagize ati "Paruwasi ni ho hari ubuzima bw'abakristu. Ni ho hari abasaseridori batura Igitambo cya Misa buri munsi no ku cyumweru by'umwihariko. Bagatagatifuza imbaga bagatanga amasakaramentu. Ni ho ubuzima butagatifuza imbaga buherereye."

Padiri Vedaste avuga ko amezi arenga abiri ashize paruwasi zigera kuri 47 hirya no hino mu madiyosezi zifunze,kuri ubu abakristu bakaba bakomeje gutakambira Abepiskopi babo ngo babafashe bongere gusenga.

Ati"Abakristu benshi bakomeje gutakamba kugira ngo bongere kubona Amasakaramentu, bashobore kugira Misa n'ibindi bikorwa by'iyobokamana n'iby'isanamitima kugira ngo ubuzima bwabo butahangirikira."

Nk'uko akomeza abisobanura, uku gutakamba ni na ko Abepiskopi bagarutseho mu Nteko rusange ya 171, bakaba bumva gukwiye no kwakirwa no kunganirwa n'abantu bose b'umutima mwiza kuko gufunga kiliziya byangiza byinshi kuruta ibyo byakiza.

Agaruka ku biganiro byagaragajwe mu itangazo, Abepiskopi baba barimo kugirana n'Inzego za Leta kuri iki kibazo, Padiri Kayisabe yasobanuye ko ku ruhande rw'abo Abepiskopi bagezeho, bagaragaza umutima mwiza ariko hakaba hariho impungenge ko byahera mu mvugo gusa ntibishyirwe mu bikorwa.

Ati"I Butare Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu yavuze ko mu gihe gito bazareba ko bagira izo bafungurira. Tubitegerezanyije igishyika. N'abo muri RGB tugenda tuvugana, na bo twumva bafite imvugo nziza yizeza, ariko tukagira impungenge ko byahera gusa mu kuvuga ntibishyirwe mu bikorwa. Turasaba Imana ko byakunda abakristu bakongera guhabwa Amasakaramentu, bakabona Misa, ntibagire Roho zihangaye, roho zabo zikabobera kubera kumva Ijambo ry'Imana."

Padiri Kayisabe yongeye kubwira Abakristu ko Abepiskopi babo babari hafi, abasaba kudacogora mu kwemera. Abashobora gukora urugendo bakajya ahari kiliziya zifunguye bakabikora bakajya gufatanya n'abandi gusingiza Imana abatabishoboye kandi nabo bagakomeza isengesho mu rugo. Avuga kandi ko Abepiskopi basaba Abapadiri n'abihayimana gusura Abakristu mu ngo mu rwego rwo kubakomeza kugira ngo babatere inkunga mu kwemera.

Kugera ubu kiliziya za paruwasi zifunze ni 47 zirimo: 14 za Diyosezi ya Kibubgo, 11 za Diyosezi ya Byumba, 6 za Diyosezi ya Butare, 5 za Gikongoro, 7 za Kigali, 4 za Kabgayi. Naho Santarili zifunze ni 474 zirimo: 97 za Kibungo, 84 za Byumba, 40 za Butare, 23 za Gikongoro, 61 za Kabgayi, 70 za Kigali, 42 za Nyundo na 32 za Ruhengeri. Intara y'i Burasirazuba ni yo ifite umubare munini wa kiliziya zifunze na ho Diyosezi ya Kibungo akakaba ari yo ifite kiliziya nyinshi zifunze kuko muri kiliziya 123 za paruwasi na Santarali, 111 zose zirafunze ni ukuvuga ko hafunguye 12 gusa zirimo paruwasi 8 na Santarali 4.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose