Abagiye guhagararira u Rwanda mu mikino ya FEASSA basabwe kuzahesha ishema igihugu
Abanyeshuri bagiye guhagararira u Rwanda mu mikino ihuza Amashuri yo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba [FEASSA], basabwe kwitwara neza bakazahesha ishema igihugu barangwa n'ikinyabupfura n'indangagaciro z'umuco nyarwanda.
Umujyanama mu bya Tekiniki muri Minisiteri y'Uburezi, Eng Pascal Gatabazi, yagize Ati "Abagiye guhagararira igihugu twabahaye idarapo bivuze igikorwa gikomeye cyo kujyana igihugu ku mutima, Siporo ni ikintu gikomeye kirenze kuzana ibikombe, gutoza abana kumenya Siporo byubaka Disipline bikubaka n’ibintu bikomeye mu mutwe, tukaba tubahaye ubutumwa nk’abagiye guhagararira igihugu muri aya marushanwa ni ukumva ko barenze amakipe, kwiyumva ko ari ibihugu bakazahesha ishema igihugu cyacu."
Yongeye kubibutsa kandi ko guhagararira igihugu ari ibintu bikomeye ati "guhagararira ibuhugu ni ibintu bikomeye uba ugomba kumva umurava wo gukunda igihugu, ukumva yuko iyo utsinze ari igihugu kiba gitsinze, imyitwarire yawe ikaba ari iy’igihugu, bityo bakwiye kwitwara neza."
Eng Pascal Gatabazi kandi yavuze ko abagiye kubahagararira mu marushanwa babizeye kuko batojwe kandi babitezemo gutahana insinzi bakazaza bakabyinana insinzi.
Usibye Minisiteri y’Uburezi n’iya Siporo yahanuye amakipe y’abanyeshuri agiye guhagararira u Rwanda n’ubuyobozi bw’uturere dutandukanye burimo ubw’akarere ka Gisagara, Huye, Ruhango, Muhanga n’utundi, duherereyemo amwe mu makipe agiye guserukira u Rwanda, bwagiye busura aya makipe mbere y’uko bagenda babagenera ubutumwa buzabaherekeza mu gihugu cya Kenya kugira ngo bazabashe kwitwara neza no kwimana u Rwanda.
Umuyobozi w’ishuri St Philipe Neri, Jean Bosco Dushimiyimana, aganira na Kinyamateka yavuze ko bishimiye kuba ishuri ryabo ari rimwe murifite ikipe izahagararira u Rwanda muri iyi mikino, avuga ko impanuro bahawe hamwe n’abanyeshuri babo bagiye baherekeje bagiye kuzikoresha bitwara neza ndetse ngo bimane u Rwanda bazagarukane insinzi.
Bamwe mu bayobozi b’amashuri batandukanya baganiriye na Kinyamateka mbere y’uko berekeza mu gihugu cya Kenya aho iyi mikino igiye kubera, bayitangarije ingamba n’intego bajyanye.
Ati"Birumvikana nk’ikipe zigizwe n’amashuri yisumbuye zigiye guserukira u Rwanda ikintu cya mbere mu mpanuro duhabwa ni ukurangwa n’indangagaciro z’umunyarwanda, hanyuma tukamenya ko umuntu atagiye yihagarariye cyangwa ahagarariye ishuri rye, ahubwo ahagarariye igihugu n’abanyarwanda muri rusange bityo ishyaka kuri buri munt uku giti cye ni ngombwa ariko kandi no gukorera hamwe kikaba icya ngombwa kurushaho."
Padiri Jean de Dieu Habanabashaka yakomeje avuga ko Seminari ya Karubanda imaze kumenyera iyi mikino kuko atari ubwa mbere iyitabiriye.
Yongeyeho kandi ko biteguye kuzahesha ishema igihugu cy’u Rwanda bagiye guhagararira, kandi ko nk’abayobozi baherekeje abanyeshuri biteguye gukomeza kubafasha kurangwa n’izo ndangagaciro z’umuco nyarwanda kugira ngo badatwarwa n’ibyo bashobora kubona mu mahanga bagiyemo.
Ati "ikipe yacu imaze kwitabira kenshi iyi mikino imeze nkaho imenyereye, ibi tubiheraho tuvuga ko dufite icyizere gikomeye cy’uko igikombe tuzagitwara’’.
Yongeyeho ko kandi ikindi kibaha icyizere cyo kuzagarukana insinzi mu Rwanda ari ukuba bashyigikiwe n’ubuyobozi mu mpande zose ahereye ku buyobozi bw’akarere kugeza ku rwego rw’Igihugu."
Ati"uhereye kuri Nyakubahwa Mayor w’Akarere ka Huye Ange Sebutege, ari kumwe n’abandi bayobozi basuye ikipe yacu ndetse no muri minisiteri ya Siporo n’iyuburezi abana baganirijwe kandi baraherekejwe bafite abayobozi muri izi nzego babaherekeje, twumva rero no mu kibuga tuzahatambukana umucyo, twizeye kuzaserukira u Rwanda neza duhatanira igikombe".
Padiri Jean de Dieu Habanabashaka Umuyobozi wa Seminari nto ya Karubanda Virgo Fidelis nawe aganira na Kinyamateka mu mbamutima ze yagize ati "Ikipe ya Petit Seminaire Virgo Fidelis de Butare ni ikipe ya Volleball y’abahungu iserukiye u Rwanda mu mikino ya FEASSA, ni ibyishimo byinshi nyuma y’uko ikipe yegukanye igikombe ku rwego rw’igihugu kuko yahise ibona itike yo kujya muri iyi mikino, twariteguye, abana bariteguye, abayobozi natwe turitegura, tugiye guhatana rero n’ibindi bihugu kugira ngo dutahukane insinzi."
Iyi mikino izabera mu Gihugu cya Kenya guhera tariki ya 14 Kanama izaba irimo imikino itandukanye nka Football, Volleyball, Basketball, Handball, Netball na Athletisme.
Amakipe azahagararira u Rwanda muri iyi mikino harimo amakipe y’abahungu n’ayabakobwa asaga 7, arimo Urwunge rw’amashuri Ape Rugunga, CGFK, Urwunge rw’amashuri Mukungu U15, Seminari nto ya Karubanda Virgo Fidelis, St Philippe Nelly, Marie Reine Muhanga n’ayandi naho mu bakobwa harimo PSSB Huye, Urwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Aloys, ESB Kamonyi, Urwunge rw’amashuri rwa Gahini, n’ayandi agizwe na 262 bose hamwe, aho abahungu ari 157, abakobwa bakaba 105.
Ni mu gihe biteganyijwe ko iyi mikino izasozwa kuwa 23 Kanama 2025.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.