Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abakarisimatike barenga 9,000 bakoze urugendo nyobokamana i Kibeho, bamurikira Bikira Mariya igishushanyo mbonera cy’Ikigo Nsabaniramana kigiye kubakwa i Gahanga, kizatwara miliyari 3.5 rwf

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 11 Ukwakira 2025, Abakarisimatike bagera ku 9,000 baturutse hirya no hino mu Rwanda bahuriye i Kibeho mu rugendo nyobokamana rwabaye n'umwanya wo murika ku mugaragaro igishushanyo mbonera cy’Ikigo Nsabaniramana n’Amahugurwa kigiye kubakwa i Gahanga, muri Arkidiyosezi ya Kigali.

Abakarisimatike barenga 9,000 bakoze urugendo nyobokamana i Kibeho, bamurikira Bikira Mariya igishushanyo mbonera cy’Ikigo Nsabaniramana kigiye kubakwa i Gahanga, kizatwara miliyari 3.5 rwf
Abakarisimatike barenga 9,000 bakoze urugendo nyobokamana i Kibeho, bamurikira Bikira Mariya igishushanyo mbonera cy’Ikigo Nsabaniramana kigiye kubakwa i Gahanga, kizatwara miliyari 3.5 rwf

Igitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Nyiricyubahiro Mgr Papias Musengamana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba, akaba n’umuyobozi wa Komisiyo y’Abalayiki mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda. Yari kumwe n’abapadiri bayobora Umuryango w’Abakarisimatike mu madiyosezi, hamwe n’abandi bihayimana bo mu ngeri zitandukanye.

Mu butumwa bwe mu kiganiro na Kinyamateka , Mgr Musengamana yasobanuye ko iki kigo kitezweho kuba umusanzu ukomeye mu murimo wa Kiliziya by'umwihariko mu butumwa b"abakarisimatike

Ati“Ni igikorwa gishya, ariko si icy’Abakarisimatike gusa. Ni ikigo kizakira amatsinda atandukanye; ingo z’abashakanye, imiryango ya Agisiyo Gatolika, amatsinda y’abasenga, ndetse n’abandi bose bifuza kwiherera no gusenga. Twifuza ko buri mukristu yumva ko afite uruhare muri iki gikorwa, kuko ni icyacu twese.”

Yashimangiye ko nk’Abepiskopi bazakomeza gutera inkunga iki gikorwa, haba mu bujyanama no mu bushobozi bushoboka kugira ngo imirimo yo kubaka izihute.

"kandi natwe nk’abepiskopi tuzakomeza kubaba hafi, haba mu bujyanama ndetse n’ubushobozi aho twafatikanya kugira ngo mu kucyubaka kizabashe kwihuta kizarangire vuba, kibashe gufasha abakristu bidatinze kuko tuzi ko gikenewe cyane."

Nsengiyumva Bonaventure, Umuhuzabikorwa w’Iteraniro Karisimatike mu Rwanda, nawe yasobanuye ko iki kigo cyatekerejwe nyuma y’igihe kirekire Abakarisimatike batagira icyicaro gihoraho.

Yagize ati’’Mu myaka itatu ishize twashyize hamwe tugura isambu ya hegitari 2.5 iherereye muri Paruwasi ya Gahanga, muri Arkidiyosezi ya Kigali. Umwaka ushize, ubwo hizihizwaga Yubile y’imyaka 50 y’ivugururwa muri Roho Mutagatifu mu Rwanda, Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda yashyize ibuye ry’ifatizo, atubimburira mu rugendo rwo gutangira kubaka.”

Yongeyeho ko igishushanyo mbonera cyamurikiwe Bikira Mariya i Kibeho uyu munsi nk’ikimenyetso cyo gutura iki gikorwa ku Mubyeyi w’Imana, kugira ngo agiheke mu gishura cye, agitange ku Mwana we Yezu Kristu.

Ati" Niyo mpamvu twaje gushimira umubyeyi Bikira Mariya, tumutura n’icyo gishushanyo mbonera kugira ngo agiheke mu gishura ke, akereka umwana we Yezu Kristu kugira ngo nawe azakoreshe abavandimwe aduhurize hamwe twubake koko iki kigo nsabaniramana aho tuzitoreza gusenga nk’uko insanganyamatsiko y’uyu munsi yatubwiraga ngo tuzitoze gusenga kandi tutaryaryana." ‘

Bonaventure yakomeje asobanura ko igishushanyo mbonera cy’iki kigo kirimo inyubako zitandukanye zizajya zifasha mu myitozo ya roho no mu mahugurwa atandukanye arizo : Ingoro ya Roho Mutagatifu ku rwinjiriro, irimo ishusho ya Bikira Mariya n’inuma igaragaza Roho Mutagatifu, Amacumbi yisumbuyeho n’amacumbi aciriritse ku bashaka kwiherera, Amasale y’amahugurwa n’amasengesho.

Hazabamo kandi ubusitani bunini buzafasha abantu kujya gusenga mu ituze banihereye buri wese ku giti ke, ikibuga kinini kizajya gikoreshwa mu bikorwa by’ihuriro, cyane cyane ku munsi wa Pantekoti n’andi matariki akomeye y'abakarisimatike

Bonavanture yakomeje agira ati“Twari dufite icyuho gikomeye kuko nta kigo nk’iki twari dufite mu Rwanda. Iki rero ni igisubizo ku matsinda yose y’abakristu bakeneye ahantu ho kwiherera no kwitagatifuriza by’umwihariko kuri twe abakarisimatike.’’

Uyu mushinga uteganyijwe gutwara amafaranga agera kuri miliyari 3.5 z’amafaranga y’u Rwanda (3,500,000,000 Frw). Ubu hakomeje ibikorwa byo gukusanya ibyangombwa byose kugira ngo imirimo y’ubwubatsi itangire mu mwaka w’ubutumwa wa 2025-2026.

Mu butumwa bwe, Bonaventure yasabye Abakarisimatike n’abandi bakristu bose kugira uruhare muri iki gikorwa cy’ingenzi:“Turifuza ko buri mukarisimatike, ndetse n’umukristu wese w’umutima mwiza, yafatanya natwe. Iki ni igikorwa cyagutse, ni icya Kiliziya yose, aho tuzajya duhurira tugasenga, tukitoza kumva icyo Roho Mutagatifu adushakaho mu butumwa bwacu.”

Mgr Papias nawe ashimangira iri hame ry’ubufatanye:“Nta mukristu ugomba kumva ko atarebwa n’iki gikorwa. Iki kigo ni umutungo w’umuryango mugari wa Kiliziya. Mureke dufate iya mbere mu kucyubaka, haba mu isengesho, mu bitekerezo byubaka ndetse no mu nkunga y’amafaranga.”

Mgr Musengamana yavuze ko Iki kigo, nikimara kuzura, kizaba ari imbuto ya Yubile y’imyaka 50 y’ivugururwa muri Roho Mutagatifu mu Rwanda ndetse na yubile y’impurirane y’imyaka 125 ivanjli igeze mu Rwanda n’imyaka 2025 Kristu acunguye kiliziya mu Rwanda irimo guhimbaza

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose