Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abakateshiste basaga 2700 bagiye gukorera urugendo nyobokamana i Save aho ubukateshiste bwatangiriye

Ku wa 18 Ukwakira 2025, abakateshiste baturutse mu gihugu hose bazahurira i Save muri Diyosezi ya Butare mu rugendo nyobokamana. Ni urugendo rwateguwe na Komisiyo ya Katesheze mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, rukazahuza abakateshiste 2,778 baturutse mu madiyosezi yose y’u Rwanda. Ruzabera ku gicumbi cy’amateka y’iyogezabutumwa n’ubukateshiste mu Rwanda, aho abamisiyoneri ba mbere bageze mu 1900.

Abakateshiste basaga 2700 bagiye gukorera urugendo nyobokamana i Save aho ubukateshiste bwatangiriye
Abakateshiste basaga 2700 bagiye gukorera urugendo nyobokamana i Save aho ubukateshiste bwatangiriye

Nk’uko bisobanurwa na Sr Geneviève Uwamariya, Umunyamabanga wa Komisiyo ya Katesheze mu nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, avuga ko intego y’uru rugendo ari ukwibutsa umukateshiste uwo ari we, ubutumwa ahamagariwe n’uwo abukorera.

Ubutumwa bukubiye mu ntego igira iti: “Abakateshiste turangamiye Kristu, we soko y’amizero, ubuvandimwe n’amahoro, turebeye kuri bakuru bacu batubanjirije kuva mu 1902.” Ni urugendo ruzasiga umukateshiste afashe ingamba nshya zo gukomeza ubuhamya bwe n’umurimo ashinzwe mu muryango wa Kiliziya.

Abazitabira bazahurira i Save saa tatu za mu gitondo. Bahere imbere y’Isakaramentu Ritagatifu mu gikorwa cy’isengesho ryo gushengerera, hakurikiraho umutambagiro werekeza ku irimbi ry’abakateshiste ba mbere, riri hafi aho i Save. Ni irimbi rishyinguyemo intwari zabanjirije abandi mu kwamamaza Inkuru Nziza, harimo Abodene Sabokati, Umugande waje ari kumwe n’abamisiyoneri ba mbere, akaza kugumayo akabafasha mu iyogezabutumwa.

Ashimwa cyane kubera umurava n’ubudahemuka yagize mu kugeza Ijambo ry’Imana ku Banyarwanda. Ni umukateshiste wa mbere dufitiye amateka afatika. Muri iryo rimbi harimo kandi Gudule Nyirabalima, umukateshiste w’umunyarwandakazi w'umubyeyi, na we wahisemo kuba umusangirangendo mu butumwa bw’Inkuru Nziza nyuma yo kwakira batisimu. Aba bombi bazibukwa mu isengesho no gushyira indabo nku mva zabo, nk’ishimwe n’icyubahiro bibakwiye.

Urugendo ruzakomereza mu Kiliziya ya Paruwasi ya Save, aho Padiri mukuru azageza ku bitabiriye isomo ry’amateka yaranze intangiriro z’ubukateshiste. Azasobanura uburyo Save yabaye igicumbi cy’ukwemera mu Rwanda, aho ubwigishwa bwatangiriye mbere y’aho batisimu ya mbere itangiwe i Zaza muri Pasika ya 1903. I Save ni ho Yezu Kristu yatangiriye kwamamazwa mu buryo bunoze binyuze mu bakateshiste b’abanyamurava.

Nyuma y’iyo nyigisho, hazaturwa Igitambo cy’Ukaristiya kizayoborwa na Nyiricyubahiro Mgr Filipo Rukamba, Umushumba wa Diyosezi ya Butare, uri mu kiruhuko akazaba anahagarariye Inama y’Abepiskopi mu Rwanda. Iyo Misa izaba umwanya udasanzwe wo gushimira Imana ku bw’imyaka 125 Inkuru Nziza imaze itangajwe mu Rwanda, ndetse n’uburyo abakateshiste bagize uruhare rukomeye muri urwo rugendo rw’iyogezabutumwa.

Hazatangwa ubutumwa butandukanye burimo ubwa Perezida w’abakateshiste mu Rwanda, uhagarariye Komisiyo ya Katesheze, ndetse n’impanuro za Mgr Rukamba.

Hazasozwa n’umutambagiro w’amaturo n’indirimbo zishimira urugendo rwa Gikirisitu. Aho abakateshiste bazaririmbira Imana bishimira imyaka 125 y’ubukateshiste, banayishimira abababanjiriye muri ubwo butumwa.

Buri diyosezi izagira kandi umwanya wihariye w’ubusabane aho abakateshiste bazaganira, bagasabana, bakarushaho gushimangira ubumwe bubahuza nk’abasangiye ubutumwa.

Uru rugendo ruzaba atari urw’amasengesho gusa, ahubwo ruzaba n’ishuri rikomeye ry’ukwemera, aho umukateshiste asubiza amaso inyuma akareba aho ubutumwa bwaturutse, akarushaho kubukomeraho, yitegura kubutangaho ubuhamya bushya, bwuzuye umurava. Kuko, nk’uko Sr. Geneviève abivuga, “Umukateshiste si we wenyine, ni ijwi rya Yezu Kristu. Ari kumwe na Yezu, ni we yerekana, ni we yamamaza. Ubukateshiste si umurimo w’umuntu – ni ubutumwa bwa Yezu Kristu.”

Uru rugendo ruzaba urw’ukwisubiraho, urwo kwiyemeza bushya. Umukateshiste wese uzarwitabira azasubira muri diyosezi ye yongera ishyaka, yiyemeje kuba intangarugero, aho atuye, aho akorera, mu miryango, mu rubyiruko, mu bana, n’abakuru – hose abe urumuri, yerekana Yezu Kristu wapfuye akazuka, yamamaza Inkuru Nziza atizigamye.

Mu rugendo rugana ku musingi w’ubukirisitu mu Rwanda, abakateshiste bazerekana ko ukwemera kwashibutse mu mateka, ariko gukomeza kuba ubuzima n’icyerekezo. I Save, aho byose byatangiriye, izongera kuba intangiriro y’ingamba nshya zo gutoza, kwigisha no kubaho uko Yezu ashaka. Ni urugendo rwo kwibuka intwari, gushimira Imana no gufata gukomeza guhamya Yezu Kristu ntagucika intege.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose