Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abakozi ba Caritas Rwanda barashimira Imana yongeye kubatoramo umwepiskopi ku nshuro ya Kabiri

Abakorera muri Caritas Rwanda barashimira Imana kuba yongeye kubatoramo umwepiskopi ku nshuro ya Kabiri. Ni nyuma y'aho umuyobozi wabo, Padiri Jean Marie Vianney Twagirayezu atorewe kuba umwepiskopi wa Kibungo kuri uyu wa 20 Gashyantare 2023. Bavuga ko bashingiye kuri byinshi yabagejejeho mu gihe bamaranye bizeye ko ubutumwa bushya atorewe azabukora neza.

Abakozi ba Caritas Rwanda barashimira Imana yongeye kubatoramo umwepiskopi ku nshuro ya Kabiri
Abakozi ba Caritas Rwanda barashimira Imana yongeye kubatoramo umwepiskopi ku nshuro ya Kabiri

Kayitare Pauline ushinzwe imari n’ubutegetsi muri Caritas Rwanda yagize ati“ Tumaze kumva inkuru nziza y’uko umuyobozi wacu yagizwe umushumba wa diyosezi ya Kibungo byaratunejeje kandi dushima Imana kuko tumuziho ubushobozi bwo kuba uwo murimo yatorewe yawukora.”Pauline avuga ko amuziho kwitangira abakene, gukorana umurava no kuzuza neza inshingano, bityo kuba yatorewe kuba Umwepiskopi bikaba ari andi mahirwe abo aho agiye kuba umushumba bagize.

Ntakirutimana Yohani umaze imyaka 12 akora muri Caritas Rwanda yagize ati “ Kuba twagize umugisha, Imana igatorera Padiri watuyoboraga kuba Umwepiskopi wa Kibungo twabyakiranye ibyishimo byinshi, uretse no kuba twifuza ko yagomeza gutera intambwe mu iyogezabutumwa kuba yarabaye umwe muri twe, agafatanya natwe imirimo; akagira uruhare mu guhuza ibikorwa bya Caritas Rwanda no kuyiteza imbere, iyi ntambwe yongeye gutera irenze ibyo yakoragamo bya Caritas twese twayishimiye. ”

Sebagenzi Prosper ukuriye program muri Caritas Rwanda yagize ati “Kuba umuyobozi mukuru wacu hano muri Caritas Rwanda yatorewe kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo ni ibyishimo bikomeye hano muri Caritas Rwanda. Tukibyumva, twumvise ari ishema nk’abakozi yari abereye umuyobozi bikanatwereka yuko umurimo dukora uhabwa agaciro muri Kiliziya, ibi bikaba byaranagaragaye mu myaka yashize ubwo na none musenyeri Anaclet Mwumvaneza Umwepiskopi wa Nyundo na we yatorewe kuba Umwepiskopi mu gihe yari na we umuyobozi wa Caritas Rwanda, none na Padiri Twagirayezu JMV wari uyiyoboye; ibi bikagaragaza ko n’abandi bazaza bazaza bazaba abashumba ba Kiliziya mu myaka iri imbere.”Sebagenzi Prosper avuga ko Myr Twagirayezu yababereye umuyobozi mwiza, bityo ibyo bakora bikaba bikomeje gutanga umusaruro ushimishije.

Marie Gaudiose Nyiraneza ushinzwe ubukangurambaga muri Caritas Rwanda n’ubutabazi yagize ati“Inkuru nziza y’uko umuyobozi wacu yagizwe Musenyeri wa Kibungo yadushimishije, ubwo abaye musenyeri kandi abasenyeri bakaba aribo bayobozi ba Caritas, bashinzwe kwita kwita ku bakene; nahise numva ko ubwo abaye Musenyeri ubu ariho agiye kuvuganira abakene ku rwego rwo hejuru, ari kumwe n’abandi bepiskopi, nkaba kandi nari muziho ikintu cyo gukunda abakene no kubavuganira atari mu marangamutima gusa ahubwo no gushaka ubushobozi bwo kugira ngo bafashwe, n’ubwo abakristu twese ari inshingano zacu.”Akavuga ko yishimiye ko uwari inshuti y’abakene ahawe ubwepiskopi, akajya ku rwego ruzatuma abavuganira ku buryo bwisumbuye urwo yakoreragaho ubutumwa.

Padiri TWAGIRAYEZU Jean Marie Vianney wari umaze imyaka igera kuri 7 ari umunyamabanga mukuru wa Caritas Rwanda ni we watorewe kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo.Akaba abaye Umwepiskopi wa kabiri utoreye iyi mirimo yari asanzwe ari umunyamabanga mukuru wa Caritas Rwanda, Undi wabanje kuri iyi mirimo akayivaho ajya kuba Umwepiskopi ni Musenyeri Anaclet Mvumvaneza, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose