Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abakristu bakomeje gusabira Papa Fransisiko urwaye akaba ari mu bitaro

Guhera kuri uyu wa 29 Werurwe 2023, Papa Fransisiko arwariye mu bitaro byitwa Gemelli Hospital i Roma, abaganga bakaba batangaje ko afite ibibazo by'ubuhumekero kandi ko agiye kumara iminsi mu bitaro ngo yitabweho.

Abakristu bakomeje gusabira Papa Fransisiko urwaye akaba ari mu bitaro
Abakristu bakomeje gusabira Papa Fransisiko urwaye akaba ari mu bitaro

Ku mugoroba w'uyu wa 29 Werurwe ni bwo Vatikani yatangaje ko Papa yajyanwe mu bitaro muri Ambulance, abigiriwemo inama n'umuganga umuvura. Ni nyuma y'aho Papa yagaragazaga ibimenyetso byo kuribwa mu gatuza, bituma abaganga basaba ko agezwa mu bitaro kugira ngo hafatwe ibizami byimbitse.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n'ibiro bya Papa bishinzwe amakuru, byatangaje ko Papa agiye gukorerwa isuzuma ryari riteganyijwe.

Nyuma y'iri tangazo, Vatikani yongeye gutangaza ko abaganga basanze Papa Fransisiko arwaye mu myanya y'ubuhumekero ariko bavuga ko atari Covid-19 arwaye ahubwo ari "Infection respiratoire". Muri iri tangazo kandi banagaragaje ko Papa agiye kumara iminsi mu bitaro kugira ngo yitabweho.

Nyuma y'ijoro rimwe mu bitaro, Ibiro bya Vatikani bishinzwe amakuru byatangaje ko ameze neza kandi ko yabashije kubyuka agasoma ibinyamakuru, agakora imirimo itandukanye, agasenga ndetse agahabwa Yezu mbere yo gufata ifunguro rya Saa sita.

Kubera ubu burwayi bwa Papa abantu batandukanye barimo abayobozi n'abakristu muri rusange bakomeje gusabira Papa Fransisiko koroherwa vuba kugira ngo azabashe no kuyobora gahunda z'ibirori bya Pasika byegereje. Muri iki Gitondo ku rubuga rwe rwa twitter Papa Fransisiko akaba yashimiye abakristu bose bakomeje kumuba hafi no kumusabira.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose