Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abakristu barashishikarizwa kwitabira icyumweru cyo gusabira ubumwe bw'Abakristu

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda urashishikariza abakristu mu madini n'amatorero atandukanye kuzitabira gahunda zo guhimbaza icyumweru cyagenewe gusabira ubumwe bw'abakristu ziteganyijwe hirya no hino mu gihugu no mu matorero guhera tariki 18 kugera 25 Mutarama 2024.

Abakristu barashishikarizwa kwitabira icyumweru cyo gusabira ubumwe bw'Abakristu
Abakristu barashishikarizwa kwitabira icyumweru cyo gusabira ubumwe bw'Abakristu

Mu kiganiro n'abanyamakuru cyaberye ku cyicaro cy'umuryango wa Bibiliya mu Rwanda kuri uyu wa 15 Mutarama 2024, Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wagaragaje uko icyumweru cyo gusabira ubumwe bw'abakristu uyu mwaka giteguye unasaba abakristu mu matorero atandukanye kwitabira iki gikorwa gifite amateka maremare mu bukristu.

Nk'uko byasobanuwe na Pastor Ruzibiza Viateur, Umunyamabanga mukuru w'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ari na wo ufite mu nshingano gutegura iki cyumweru,biteganyijwe ko kizatangirira i Gikondo, ku rusengero rwa Methodiste Libre du Rwanda tariki 18 Mutarama 2024, guhera saa 16h30, kikazasorezwa kuri paruwasi Gatolika ya Remera tariki 25 Mutarama 2024.

Nk'uko yakomeje abisobanura ku munsi wo gutangira hazatangwa inyigisho izatangwa na Myr Visenti Harolimana, Visi Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda. Hazakorwa kandi Isengesho n'igitaramo cy'indirimbo z'amakorari agera kuri atanu yo mu matorero atandukanye.

Uretse gahunda ziteganyijwe ku rwego rw'igihugu, padiri Uwizeye Cyrille, Umunyamabanga wa Komisiyo ishinzwe umubano n'amadini mu Nama y'Abepiskopi Gatolika, avuga ko ibikorwa by'icyumweru cyo gusabira ubumwe bw'abakristu bizakorwa no hirya no hino mu ntara ndetse no mu matorero agasaba abakristu kuzazitabira.

Mu rwego rwo gufasha kugira ngo gahunda zizagende neza, umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wateguye amasomo azifashishwa mu minsi umunani yose yagenewe iki gikorwa akazunganira izindi gahunda zihariye zizaba zateguwe.

Icyumweru cyo gusabira ubumwe bw'abakristu cyatangiye guhimbazwa mu mwaka wa 1740 kikaba kigamije gufasha abemera Kristu kurenga ibyo badahuriyeho bagaha agaciro ibyo bahuriyeho nk'abigishwa ba Kristu.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose