Abakristu mu bice bitandukanye bahimbaje mu byishimo umunsi mukuru w'Isakaramentu Ritagatifu
Kuri iki cyumweru tariki 19 Kamena 2022, abakristu mu bice bitandukanye by'isi bahimbaje mu byishimo umunsi mukuru w'Isakaramentu Ritagatifu, Umubiri n'Amaraso bya Nyagasani. Nk'uko bimenyerewe kuri uyu munsi mukuru, mu bice bitandukanye abakristu bongeye gukora umutambagiro w'Isakaramentu Ritagatifu nyuma y'imyaka igera kuri ibiri bidakorwa kubera icyorezo cya Covid 19.
Muri diyosezi ya Ruhengeri, nyuma y'igitambo cya Misa cyayoboye na Myr Visenti Harolimana, umwepiskopi w'iyi diyosezi, imbaga y'Abakristu ishagaye Yezu mu Ukarisitiye, yamutambagije mu bice bitandukanye by'umugi wa Musanze, bamutura ubuzima bwabo n'ingorane zabo.
Umutambagiro nk'uyu kandi wakozwe no mu bindi bice bitandukanye by'isi, mu migi ikomeye mu bihugu by'u Burayi n'Amerika nka New York, Washington DC, Monaco mu gihugu cy'u Bufaransa, i Roma mu Butariyani. Uyu mutambagiro kandi wakozwe no mu bihugu by'Aziya na Oseyaniya nko mu gihuugu cya Filipini no muri Austraria n'ahandi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.