Abanyamabanga ba Komisiyo na Serivisi z'Inama y'Abepiskopi biyemeje gukomeza guteza imbere ubufatanye
Kuri uyu wa 29 Mata 2024, ku biro by'Inama y'Abepiskopi, hateraniye inama y'Abanyamabanga ba Komisiyo na Serivisi z'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda mu rwego rwo guteza imbere ubufatanye mu butumwa butandukanye bukorwa n'izi nzego hirya no hino mu gihugu.
Iyi nama yahuje ubunyamabanga bukuru bw'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda n'abahagarariye Komisiyo na Serivisi zitandukanye harimo: Komisiyo y'ubutabera n'Amahoro, Ibiro bishinzwe Uburezi, Komisiyo y'Itumanaho,Ibiro bishinzwe Ibikorwa bya Papa by'Iyogezabutumwa, Serivisi y'ubusugire bw'ingo, Komisiyo ishinzwe ubutumwa bw'Abalayiki, Urukiko rwa Kiliziya, Komisiyo ishinzwe iyogezabutumwa ry'urubyiruko na Biro Ishinzwe Ubwigishwa.
Padiri Kayisabe Vedaste, Umunyamabanga w'Inama y'Abepiskopi watangije iyi nama,akaba yari anayiyoboye bwa mbere nyuma yo gutorerwa ubu butumwa, yasobanuye ko iyi nama iri mu byifuzo by'Abepiskopi, basaba Amakomisiyo yose gutahiriza umugozi umwe no guhuza imbaraga mu kugira ngo arusheho gutanga umusaruro.
Mu byagaragajwe birimo gukorwa muri iyi minsi harimo: Noveni itegura igikorwa cyo kwibuka ku rwego rwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda; Igikorwa giteganyijwe tariki 4 Gicurasi 2024. Padiri Valens Niragire Umunyamabanga wa Komisiyo y'ubutabera n'Amahoro akaba yasabye ko abakristu bakwitabira gukora Noveni yateganyijwe kandi bakazitabira ibikorwa by'uyu munsi bizabera mu maparuwasi yose yo mu Rwanda.
Abanyamabanga ba Komisiyo na Serivisi zitandukanye, bagaragaje ibikorwa bitandukanye birimo gukorwa hirya no hino mu gihugu, ndetse n'ibiteganyijwe mu mezi ari imbere, bajya n'inama kuri Dosiye zitandukanye zireba iyogezabutumwa.
Padiri Lambert Dusingizimana, Umunyamabanga w'Ibiro bishinzwe uburezi, yavuze ko mu burezi, muri aya mezi ya Gicurasi na Kamena, hirya no hino mu madiyosezi n'amaparuwasi hateganyijwe ibikorwa byo gusoza Icyumweru cy'Uburezi Gatolika. Ku rwego rw'igihugu iki gikorwa kikaba giteganyijwe tariki 7 Kamena 2024, kikazabera muri Diyosezi ya Kabgayi.
Komisiyo ishinzwe ubutumwa bw'Abalayiki yamenyesheje ko yatangiye umushinga wo kubaka amacumbi aciriritse i Kibeho, akazafasha abahakorera ingendo nyobokamana kubona aho bashobora gucumbika ku giciro gito. Uyu mushinga ukiri mu ntangiro, ukaba uri ku cyiciro cyo gushaka ubutaka buzakoreshwa.
Andi makomisiyo na Servisi zitandukanye, na yo yagaragaje ibikorwa bitandukanye arimo gukora n'ibiteganyijwe ndetse bimwe binatangwaho ibitekerezo mu rwego rwo kurushaho kubinoza.
Serivisi y'Ubusugire bw'ingo yamenyesheje ko irimo gutegura ingendanyi, Vade Mecum, izafasha abakora ubu butumwa hirya no hino mu maparuwasi, kugira imfashanyigisho ihuriweho, mu rwego rwo kubafasha kurangiza neza ubutumwa bwabo.
Inama y'Abanyamabanga ba Komisiyo na Serivisi z'Inama y'Abepiskopi,yanateguriye hamwe umunsi mpuzamahanga w'Umurimo, uzahimbazwa ku rwego rw'Inama y'Abepiskopi tariki ya 1 Gicurasi 2024.
Iyi nama ubusanzwe iterana rimwe mu gihembwe ikaba yateganyije ko izongera guterana muri Nyakanga 2024.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.