Abanyeshuri 52 ba Ecole Les Hirondelles de Don Bosco basabwe kwakira amasakaramentu nk’intangiriro y’ubuzima bushya
Abanyeshuri 52 barererwa mu ishuri rya Ecole Les Hirondelles de Don Bosco riherereye mu murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo, bitegura guhabwa amasakramentu ya Batisimu, Ukaristiya ya mbere n’Ugukomezwa ku wa 06 Kamena 2026 basabwe kwitegura ayo masakramentu babishyizeho umutima, bakayakira nk’impano z’Imana zibahindurira ubuzima aho kuyafata nk’imihango isanzwe.
Ibi babisabwe na Soeur Cecile Bimenyimana, umuyobozi wa Ecole Les Hirondelles de Don Bosco- Ndera, mu nyigisho yabahereye mu mwiherero wabereye muri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Nikola wa Fuluwe Ndera.
Soeur Cecile yasobanuye ko umwiherero ari igihe cyihariye cyo gutuza no kuganira n’Imana kugira ngo umuntu ategure umutima we mbere yo kwakira amasakramentu.
Yagize ati “Uyu mwiherero si umwanya wo guhura gusa cyangwa gukina n’abandi. Ni igihe cyo gutuza, gusenga no gutekereza ku rukundo rw’Imana kugira ngo mwitegure neza kwakira amasakramentu. Iyo umuntu yiteguye neza, amasakramentu amufasha kugira umutima mushya no gukura mu rukundo rw’Imana n’urw’abavandimwe.”
Agaruka ku isakramentu rya Batisimu, yavuze ko ari ryo ryinjiza umuntu mu muryango w’abana b’Imana no mu Kiliziya, rikamukuraho icyaha cy’inkomoko rikamufungurira ubuzima bushya muri Kristu.
Yibukije aba banyeshuri ko uwabatijwe aba yemeye gukurikira Yezu Kristu no guharanira gukora icyiza buri munsi.
Ati “Batisimu si umuhango gusa. Ni isezerano umuntu agiranye n’Imana. Uhereye umunsi ubatijwe uba ugomba kurangwa n’isengesho, kumvira ababyeyi n’abarezi, kujya mu misa no kubana neza n’abandi kuko uba wabaye umwana w’Imana.”
Ku isakramentu ry’Ukaristiya, Soeur Cecile yasobanuye ko ari imwe mu mpano zikomeye Kiliziya ihabwa na Kristu kuko muri ryo abakristu bakira Yezu ubwe mu kimenyetso cy’umugati na divayi byatagatifujwe.
Yabwiye abanyeshuri ko Ukaristiya ya mbere atari ukwakira umugati usanzwe ahubwo ari ukwakira Yezu Kristu mu mutima, bityo ko bisaba ukwemera, isengesho n’umutima usukuye.
Ati “Kwakira Ukaristiya, ni ukwakira Yezu ubwe. Ni yo mpamvu tugomba kumwakira dufite umutima usukuye wicishije bugufi kandi wuzuye ukwemera.”
Yongeye kubashishikariza gukomeza kugirana ubucuti na Yezu nyuma yo kwakira Ukaristiya, birinda gutwarwa n’ibirori cyangwa imyambaro ahubwo bakibanda ku cyo ayo masakramentu azabamarira mu rugendo rwabo rw’ukwemera.
Mu gusobanura isakramentu ry’Ugukomezwa, yavuze ko ari isakramentu rituma umukristu ahabwa imbaraga za Roho Mutagatifu kugira ngo arusheho gukomera mu kwemera no guhamya Kristu mu mibereho ye ya buri munsi.
Yagize ati “Roho Mutagatifu aduha ubwenge, inama, ubutwari n’izindi mpano zidufasha kumenya no gukora icyiza. Umwana wakomejwe agomba kugaragaza impinduka mu myitwarire ye, akirinda kubeshya, gutukana, kurwana cyangwa gukora ibindi bibi.”
Yavuze kandi ko umukristu wakiriye Ugukomezwa aba asabwa kuba urugero rwiza aho ari hose, haba mu rugo, ku ishuri cyangwa muri Kiliziya.
Muri uyo mwiherero kandi, hanagarutswe ku isakaramentu rya Penetensiya, aho abanyeshuri basobanuriwe akamaro ko kwirega ibyaha no gusaba imbabazi Imana igihe bakoze amakosa.
Soeur Cecile yavuze ko Penetensiya ari uburyo Imana ikoresha kugira ngo yongere kwakira umunyabyaha no kumusubiza amahoro y’umutima.
Ati “Iyo twakoze icyaha ntitugomba kwiheba. Imana iradukunda kandi ishaka kutubabarira. Icy’ingenzi ni ukwicuza by’ukuri, kwemera amakosa yacu no gufata icyemezo cyo guhinduka.”
Yabasabye kujya basuzuma umutima wabo, bakibaza niba bubaha Imana, ababyeyi, abarimu n’abandi bantu babana na bo, ndetse bakamenya amakosa bagwamo kugira ngo babashe kuyasabira imbabazi.
Mu rwego rwo kubafasha kurushaho gusobanukirwa n’ubuzima bwa gikristu, yabagaragarije ko amasakaramentu yose bari kwitegura adasaba gusa kwitabira umuhango, ahubwo asaba impinduka nyakuri mu mibereho.
Yagize ati “Kwakira amasakramentu si ukwambara imyenda myiza cyangwa gufata amafoto gusa. Icy’ingenzi ni uguhinduka. Umwana wakiriye amasakramentu agomba kugaragaza urukundo, ikinyabupfura, ukuri, isengesho n’umutima wo gufasha abandi.”
Mu gusoza inyigisho ye, Soeur Cecile Bimenyimana yasabye aba banyeshuri gukomeza kwitegura neza umunsi bazahabwa amasakaramentu, bakarangwa n’isengesho, kumvira ababyeyi n’abarezi ndetse no gukunda Yezu Kristu.
Ati “Ntihazagire uwibanda ku birori gusa cyangwa ku mafoto. Muzibuke ko icy’ingenzi ari Yezu uza mu buzima bwanyu. Amasakaramentu ntabwo ari iherezo ry’urugendo rw’ukwemera, ahubwo ni intangiriro y’ubuzima bushya muri Kristu.”
Muri uyu mwiherero kandi abitegura amasakaramentu Y’ibanze bahawe Penetensiya ndetse banaturirwa igitambo cya Misa cyatuwe na Padiri Patient SAFARI Pole pole, Omoniye w’ishuri Ecole les Hirondelles de Don Bosco-Ndera
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.