Abanyeshuri ba G.S Saint Mathieu de Busasamana bibukijwe ko guhinduka ari yo ntego y'ubukristu
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 28 Kamena 2026, Ishuri Groupe Scolaire Saint Mathieu de Busasamana riherereye muri Diyosezi ya Nyundo ryizihije umunsi mukuru waryo, n’itangwa ry’amasakaramentu y’ibanze arimo Batisimu, Ukaristiya n’Ugukomezwa ku banyeshuri 20 bari babyiteguye, basabwa kwigira kuri Mutagatifu Matayo, umurinzi w’iri shuri, wahindutse akava mu buzima bubi agahinduka umwigishwa wa Yezu Kristu.
Ibi birori byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyayobowe na Padiri Eugene Urayeneza, ushinzwe Uburezi Gatolika n’Ubwigishwa muri Diyosezi ya Nyundo, Zone Pastorale ya Gisenyi.
Mu nyigisho ye, Padiri Eugene yagarutse ku mateka ya Mutagatifu Matayo Intumwa, ashimangira ko kimwe mu byamuranze ari uguhinduka nyuma yo kwakira umuhamagaro wa Kristu, aboneraho gusaba abanyeshuri bahawe amasakaramentu kumwigiraho, bakarangwa n’ubuzima bushya bushingiye ku kwemera.
Yagize ati "Kimwe mu byaranze Mutagatifu Matayo Intumwa waragijwe iri shuri ni uguhinduka. Amateka atwereka ko yari umusoresha w’umwambuzi, ariko yemeye kubireka byose arahinduka, akurikira Yezu, aba umuhamya we, ajya kumwigisha mu magambo no mu bikorwa kugeza aho amena amaraso ye, ari na cyo twifuriza ababatijwe."
Padiri Eugene yasabye kandi aba banyeshuri kugaragaza ukwemera kwabo mu bikorwa, agaragaza ko ubukristu nyabwo butishingikiriza ku magambo ahubwo bugaragarira mu bikorwa by’urukundo no gufasha abandi.
Yagize ati "Ibi ni byo bikwiye kuranga umukristu mwiza kandi mushya, ibikorwa byiza no kugirira abandi ineza nk'uko Yezu abitubwira. Nari nshonje uramfungurira. Kugira inzara si ikintu, kwicwa n'inzara ni ikibazo. Nari mfite inyota umpa icyo kunywa, nari nambaye ubusa uranyambika, nari ndwaye uransura, nari umugenzi uranyakira, nari impunzi uranyakira. Ngibyo bimwe mu bikorwa ugomba kurangwaho nk'umukristu wahindutse, wemeye gukurikira Yezu Kristu."
Yanakomoje ku nkuru y’umuhanuzi Elisha, avuga ko ikwiye kubera urugero imiryango, cyane cyane abashakanye, mu gukomeza kwiringira Imana no kwakira neza ababagana.
Ati "Mu muco w’Abayisiraheli bagiraga umuco wo kwakira abashyitsi. Kubona umushyitsi ukamwirukana cyangwa ukamusuzugura byabaga ari igisebo ku bantu bose batuye muri uwo mudugudu. Byabaga bitumvikana bitewe n’uko byari umuco wabo."
Yakomeje agira ati "Mu byo bagombaga kubategurira habagamo amazi yo gukaraba bitewe n’uko babaga bakoze urugendo mu butayu no mu mabuye ashinyitse. Bakabategurira amavuta kugira ngo umubiri ubobere, bakabategurira ifunguro bakarisangirira hamwe, hanyuma mbere yo gutaha bakabaha n’ifunguro. Abararaga bagahabwa icumbi, n’ubwo bizwi ko amacumbi yabaga ari make, bikaba ngombwa ko abasangwa bimukira abashyitsi."
Padiri Eugene yanagaragaje ko uwo muco wo kwakira abashyitsi utari uw’Abayisiraheli gusa, ahubwo ko no mu Rwanda ari indangagaciro ikwiye gukomeza kurindwa no kwimakazwa.
Yagize ati "Ni na ko mu muco nyarwanda kwakira umushyitsi ari indangagaciro ikomeye. N’ikimenyimenyi, hari Abanyarwanda benshi bahungiye mu mahanga bakirwa neza, n’ubwo hatabura ababasuzugura. Ariko ntitwakwirengagiza abafite uwo mutima mwiza. Umushyitsi ni uw’agaciro gakomeye. Ubu butumwa muzabujyane no mu biruhuko, mubwire ababyeyi banyu ko kwakira umushyitsi ugusuye ari indangagaciro ikwiye kurangwa n’umuryango nyarwanda."
Ubuyobozi bw’ishuri bwashimangiye ko kwizihiza umunsi mukuru wa Mutagatifu Matayo waragije ishuri ryabo bigamije gukomeza gutoza abanyeshuri indangagaciro za Gikristu zirimo ukwicisha bugufi, guhinduka, gukunda bagenzi babo no gukorera Imana n’umutima wose.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.