Abapadiri ba Butare n'aba Gikongoro bakoze ubusabane mu mikino
Kuri uyu wa 21 Mutarama 2025, mu Iseminari nto ya Karubanda Virgo Fidelis muri Diyosezi ya Butare habereye imikino yahuje abapadiri ba Diyosezi ya Butare n'aba Gikongoro mu rwego rwo gushimangira ubuvandimwe bubahuza nk'Abasaserdoti.
Ni igikorwa cyabanjirijwe n'Igitambo cya Misa yayobowe na Myr Jean Bosco Ntagungira Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare ari kumwe na Myr Celestin Hakizimana Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro.
Iyo mikino ya gicuti ni imikono yari iryoheye amaso ku bari bayitabiriye uhereye ku mukino wa Volleyball bahereyeho watangijwe n'Abepiskopi bombi. Ni imikino yitabiriwe na bamwe mu bakirisitu, abaseminari barerewe mu Iseminari nto ya Karubanda, abarezi ba Seminari n'abandi bari baje kwihera ijisho imikino y'abapadiri.
Padiri Alexis Ndindabahizi yagize ati"iyo abantu bahuje ubutumwa ni umwanya mwiza wo kugira ngo bongere baganire. Ikindi tuba twarahuriye mu mashuri, mu iseminari twariganye ariko na nyuma yo kuba abapadiri ubuvandimwe burakomeza tukishimira kongera guhura no kwibuka bya bihe twagiranye tukiri bato, ndetse tugakinira ahari abaseminari bato kugira ngo bibabere urugero."
Bamwe mu bapadiri baganiriye na Kinyamateka barimo Padiri Eugene Hakizayezu ukorera ubutumwa muri Diyosezi ya Butare na Padiri Alexis Ndindabahizi wo muri Diyosezi ya Gikongoro bavuze ko iyi mikino bahuriramo ibafasha kuko imikino aei ikimenyetso cy'ubuvandimwe.
Padiri Eugene Hakizayezu yagize ati "Twongeye guhurira muri iyi mikino turi mu mwaka wa yubile y'impurirane, imyaka 125 inkuru nziza igeze mu Rwanda na 2025 y'ugucungurwa kwa bene muntu, ibyo byose bikomeza kudufasha mu kurushaho kwamamaza inkuru nziza no kubaka ubuvandimwe hagati yacu."
Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro Myr Celestin Hakizimana yavuze ko bateguye iyi mikino hagamijwe kugira ngo bishyure Diyosezi ya Butare kuko umwaka ushize wa 2024 Butare yari yabasuye ati uyu munsi twawuteguye dushaka kwishyura ikipe ya Butare, ikindi ni uko turi no muri yubile yimpurirane bivuze ko nabapadiri bakwiye gusurana bakarushaho kumenyana no gusabana, twagira ngo tunivugurure ku mubano wacu kuko Butare ni umubyeyi wacu, birumvikana twaje no gusura umubyeyi wacu cyane ko abapadiri benshi bize mu iseminari nto ya Karubanda, baje no kureba barumuna babo ngo bibuke aho bize.
yakomeje asaba abapadiri kutibagirwa gukora siporo kuko ari ubuzima bityo bizabafashe kugira ubuzima buzima, ati natwe twabonye ko ari ibintu dukwiye guhagurukira aho gusubira inyuma kuko hari igihe usanga hari bamwe baba baheruka siporo nkizi bakiri mu iseminari ariko nidufatanya tukabishyiramo imbaraga tukajya duhura nurubyiruko rwiwacu mu masantarali na za Paruwasi bizafasha.
Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare Myr Jean Bosco Ntagungira yavuze ko ari umunsi wibyishimo, ugashimangira ubucuti ku bapadiri ati iyo umusaseridoti yishimiye kubana nabandi bagasabana ubutumwa bwe burushaho kunoga kuko ntabwo dukina gusa ahubwo tugira numwanya wo kuganira kugira ngo turusheho kunoza ubutumwa bwacu, ibi kandi bisiga ubuvandimwe, abantu bakarushaho kumenyana, ari abakuru nabato bigatuma barushaho kumva ko ubutumwa ari ubwa kiliziya yose cyane ko natwe n'abepiskopi twaje kubashyigikira.
Imikono yahuje abapadiri ba Diyosezi ya Butare na Gikongoro yarangiye mu mukino wa Volleyball Butare itsinze amaseti 3 kuri 2 ya Gikongoro, mu mukino wa Basketball warangiye Butare itsinze Gikongoro ku manota 46 kuri 20 naho mu mukino w'umupira w'amaguru warangiye amakipe yombi anganyije 1 kuri 1.
Yaboneyeho gushishikariza n'abandi gutegura imikino nk'iyi, abapadiri bakajya bahura n'abakirisitu, abana n'urubyiruko kugira ngo birusheho kubaka ubumwe mu bakirisitu.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.