Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abapadiri ba Nyundo batsinze aba Cyangugu mu mukino wa gicuti

Mu mukino wa gicuti wabereye ku kibuga cya Seminari Nto ya Nyundo, kuri uyu wa 8 Kamena 2023, abapadiri ba Diyosezi ya Nyundo batsinze aba cyangugu ibitego 2 kuri 1.

Abapadiri ba Nyundo batsinze aba Cyangugu mu mukino wa gicuti
Abapadiri ba Nyundo batsinze aba Cyangugu mu mukino wa gicuti

Ni umukino wabaye mu rwego rw'uruzinduko abapadiri ba diyosezi ya Cyangugu baherekejwe n'umwepiskopi wabo bagiriye ku Nyundo bagiye gukomeza abapadiri b'iyi diyosezi nyuma y'ibiza byibasiye iyi diyosezi.

Uyu mukino watangijwe na Myr Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Nyundo watangiye mu kibuga hamwe na mugenzi Myr Edouard Sinayobye wa Cyangugu.

Nyuma y'iminota itanu aba bepiskopi bombi baje gusimburwa maze umukino urakomeza. Imihigo ari yose ku mpande zombi, Diyosezi ya Cyangugu akaba ari yo yahabwaga amahirwe.

Abapadiri ba Cyangugu banahabwaga amahirwe baje kubanza igitego gitsinzwe na Padiri Diogene, umunyakigega wa Diyosezi. Umukino wakomeje ariko n'ubwo Nyundo yari yatsinzwe igitego yakomeje gusatira ishaka kwishyura iki gitego dore ko yari no ku kibuga cyayo.

Mbere gato ko igice cya mbere kirangira Diyosezi ya Nyundo yaje kubona Penaliti maze iyitsinda biyoroheye, bajya mu kiruhuko banganya igitego 1 kuri 1.

Ikipe ya Nyundo yagarutse mu kibuga ikomeza gusatira igaragaza ko itagifitiye ubwoba ikipe ya Cyangugu ndetse biza kurangira yongeye kuyitsinda igitego ku munota wa 6 igira ibitego 2 kuri 1 cya Cyangugu.

Uyu mukino ni nako warangiye abapadiri ba Diyosezi ya Nyundo batsinda batyo aba Cyangugu ku bitego 2 kuri 1.

Uretse abepiskopi ku mpande zombi bitabiriye uyu mukino, uyu mukino wanasusurukijwe n'abaseminari ba Nyundo ndetse n'abanyeshuri bo muri Lycee de Nyundo baje gushyigikira abapadiri babo.

Umukino wasojwe n'akarasisi ka Fanfare ya Seminari ya Nyundo bishimira intsinzi ya Diyosezi yabo.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose