Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abapadiri b'Arikidiyosezi ya Kigali bakinnye imikino ya gicuti n'aba Diyosezi ya Kibungo

Kuri uyu wa 27 Kamena 2022, abapadiri ba Arikidiyosezi ya Kigali bakinnye imikino ya gicuti n'abapadiri ba diyosezi ya Kibungo mu mikino y'umupira w'amaguru, volleyball na Basketball.

Abapadiri b'Arikidiyosezi ya Kigali bakinnye imikino ya gicuti n'aba Diyosezi ya Kibungo
Abapadiri b'Arikidiyosezi ya Kigali bakinnye imikino ya gicuti n'aba Diyosezi ya Kibungo

Muri iyi mikino yabereye muri Diyosezi ya Kibungo yarangiye Arikidiyosezi ya Kigali ibashije gutsinda diyosezi ya Kibungo imikino ibiri ari yo umupira w'amaguru na Basketball mu gihe diyosezi ya Kibungo yatsinze umukino wa Volleyball.

Umukino w'umupira w'amaguru wabereye kuri stade y'akarere ka Ngoma, warangiye ikipe y'abapadiri ba Arikidiyosezi ya Kigali inyagiye iy'abapadiri ba diyosezi ya Kibungo ibitego 4 kuri 2.

Mu yindi mikino mu mupira w'intoki wa Basketball ikipe y'Arikidiyosezi ya Kigali yabashije gutsinda iya Kibungo amanota 24 kuri 11. Naho muri Volleyball ikipe y'abapadiri ba Diyosezi ya Kibungo itsinda iy'abapadiri b'Arikidiyosezi ya Kigali Seti 2 kuri 1.

Nyuma y'imikino abapadiri bagiranye ibiganiro n'ubusabane. Imikino ihuza abapadiri yaherukaga mu mwaka wa 2017 ubwo hizihizwaga imyaka 100 u Rwanda rubonye abapadiri Kavukire. Nyuma ikaba itaragiye ibasha gukunda kubera icyorezo cya Covid-19.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose