Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abari bategereje ifungurwa ry'insengero bakuriwe inzira ku murima

Mu kiganiro n'Abanyamakuru, cyo kuwa 27 Ugushyingo 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakuriye inzira ku murima abari bategereje ifungurwa ry'insengero zujuje ibisabwa, avuga ko n'izisigaye zakabaye zifungwa.

Abari bategereje ifungurwa ry'insengero bakuriwe inzira ku murima
Abari bategereje ifungurwa ry'insengero bakuriwe inzira ku murima

AMADINI ARASHINJWA UBUKORONI

INYUBAKO ZISENGERWAMO

Abajijwe icyatumye insengero zujuje ibyo zari zasabwe zidafungurwa kandi abakristu barazitanzeho akayabo, Perezida Kagame yavuze ko iki atari ikibazo cyakabaye kinavugwaho kuko abona insengero ntacyo zimaze.

AMAHEREZO AZABA AYAHE

IKIBAZO CY'INSENGERO GIKOMEJE KUBA AGATERERANZAMBA

Yakomeje agaragaza ko mu ntambara ziri ku isi no guharanira kubaho igihugu kirimo insengero nta ruhare zibifitemo ndetse ko zuzuyemo amabandi. Avuga kandi ko ari ukurindagira byazanywe n'abakoloni agasaba abanyarwanda guhinga no korora bakenera gusenga bagasengera kuri Telefoni.

Yagize ati"Iyo biba njyewe nta rusengero na rumwe nafungura."

Kuri iki kibazo hashyizweho amabwiriza arebana n'ibyo ahasengerwa hakwiye kuba huhuje. Gusa icyagiye gitera urujijo ni uko kuzuza ibyari byasabwe bitari bihagije kugira ngo ahafunzwe hafungurwe.

Nyuma yo gushora imbaraga nyinshi mu kuzuza ibyari byagaragajwe mu igenzura, abahagarariye amadini atandukanye bakomeje gutakambira abayobozi basaba ko nibura ahujuje ibisabwa bireba imyubakire hafungurwa abemera bakabasha gusenga. Nyamara uko byasabwe si ko byagenze kuko n'ubwo hari ahagiye hafungurwa, kiliziya nyinshi n'insengero zakomeje gufunga imiryango.

Abajijwe ku kuba hari hamwe hari insengero zifunguye ubu abahasengera bakaba bamaze kuhaba benshi,Perezida Kagame, yaragize ati"aho ziri, ubwo tuzazifunga bajye basengera mu rugo."

By'umwihariko amadini yageze muri Afurika muri ibyo bihe bifatwa nk'umwijima mu mateka yayo, yasigaranye ikinegu cy'amateka aho afatwa nk'umufatanyacyaha n'umusigire w'ubukoroni.

Kuva mu mwaka wa 2018 mu Rwanda hatangiye gahunda yo gufunga Insengero na kiliziya. Ifungwa rya mbere ry'insengero ku bwinshi ryatangiye mu mpera za Gashyantare 2018.

Perezida Kagame kandi yibukije umunyamakuru wamubajije ikibazo uko ikibazo cy'insengero cyatangiye insengero ziri ahantu hose. Avuga ko ubundi insengero zose zakabaye zifunze ibyakozwe bikaba byaratewe n'uko Leta yashatse gushyira ibintu mu kuri ikanga guhutaza abantu.

INYIGISHO MU MADINI N'IMIKORERE IGERERANYWA N'UBUTEKAMUTWE

Abakurikiranira hafi n'ababaye muri iki kibazo cy'insengero ntibabura kwibaza amaherezo yacyo. Ibibazo ni byinshi ku cyerekezo cy'amadini mu Rwanda. Ese azakomeza kubaho no gukora mu bwisanzure cyangwa insengero zizakomeza gufunga nk'uko byifuzwa na bamwe? Ese azakomeza wenda ahabwe umurongo w'imikorere utabangamiye igihugu? Ese azongera akomorerwe? Ese abaye afunzwe inyungu zizaba izihe? Ese kubuza amadini gukora nta ngaruka bizagira ku mibereho, imitekerereze n'imikorere y'abantu?

Zimwe mu mpamvu zatanzwe harimo:

Kuba zisakuriza abaturage; Kutagira ubwiherero buhagije cyangwa amazi meza; Kutagira ibyangombwa by'umutekano nk'ibikoresho bizimyumuriro, imirindankuba; Kuba abayobozi bazo badafite impamyabumenyi zisabwa mu by'iyobokamana; kuba hari insengero zubatse mu manegeka cyangwa ahantu hashobora guteza impanuka no kuba hari abasengeraga mu mahema cyangwa mu buvumo.

Muri icyo gihe, hagenzuwe Insengero 15,465 maze hafungwa 8,670.

Ikibazo cy'inyigisho n'imikorere idakwiye mu madini cyakomeje kugaragazwa nk'impamvu ikomeye yatumye Leta yiyemeza kwinjira mu madini ngo itabare abanyarwanda.

Mu gusobanura icyemezo cyo gufunga Insengero RGB yagiye igaragaza ibibazo birimo kuba insengero ari nyinshi, zimwe zikaba ziri ahadakwiye ndetse hakaba hari n'izifite inyubako zidakwiye.

Kuva aho iki kibazo gitangiriye amadini yakomeje gushinjwa amakosa menshi muri yo harimo amakosa arebana n'inyubako cyangwa ahasengerwa hashyira mu kaga abahasengera; Ibirebana n'inyigisho n'imikorere y'amadini n'ibirebana n'amadini ubwayo afatwa nk'ikibazo.

Icyo gihe, Urwego rw'Igihugu rw'imiyoborere rwagaragaje ko izi nsengero zafunzwe kubera ko zitari zujuje ibisabwa n'amategeko agenga imiryango ishingiye ku myemerere mu Rwanda.

Mumwaka wa 2020, ubwo isi yose yari ihanganye n'icyorezo cya Covid 19, kiliziya n'insengero byongeye gufungwa. Icyo cyemezo cyafashwe muri Werurwe 2020. Nyuma y'amezi ane zifunze, insengero zimwe zujuje amabwiriza yo kwirinda Covid-19 (nko kugira ubukarabiro, guhana intera, n'ibindi) zatangiye gufungura buhoro buhoro kuva kuwa 24 Nyakanga 2020. Gutinda gufungurwa no gushyirirwaho amabwiriza yihariye kandi adasanzwe ku nsengero mu gihe cya Covid 19 na byo byavuzweho byinshi kandi bikurura impaka nyinshi, dore ko ubw'izindi gahunda zari zarakomorewe, ku birebana n'insengero, itangazo ryagiraga riti "Insengero zo zizakomeza gufunga."

Mu mwaka wa 2024 habaye irindi genzura ryatumye hafungwa izindi nsengero nyinshi, kuko igihe cy'imyaka itanu cyari cyahawe izafunzwe muri 2018 cyari kirangiye. Muri iri genzura rishya, mu nsengero 13.770 insengero 9,171 zarafunzwe ndetse nyuma zimwe hemezwa ko zigomba gusenywa burundu.

Muri ibi bihe byose, Urwego rw'igihugu rw'imiyoborere rwakomeje kugaragaza amakosa yari mu madini ari na yo rwemezaga ko yatumye Leta ifata iki cyemezo abemera bafata nk'igikomeye n'ubwo ku rundi ruhande hari n'abafata ko gikwiye kandi nta n'ingaruka mbi gifite.

Hashingiwe ku makosa yagaragajwe, ubuyobozi bw'Amadini na bwo ntibwicaye ubusa ahubwo bwakomeje gukosora ibyari byagaragajwe mu cyizere cy'imikoranire myiza isanzwe hagati ya Leta n'Inzego z'abikorera n'imiryango itari iya Leta.

Hagati aho urwego rw'Igihuhu rw'imiyoborere rwasohoye andi mabwiriza agenga imikorere y'insengero harimo: Amabwiriza y’Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere no 01/2025 yo ku wa

06/03/2025 yerekeye ibindi bisabwa imiryango ishingiye ku myemerere aya akaba yaravanyeho Amabwiriza n° 001/2019 yo ku wa 08/03/2019 agenga imiryango ishingiye ku myemerere.

Muri uyu mwaka, abayobozi n'abayoboke b'amadini bakomeje ubuvugizi, basaba ko insengero zujuje ibisabwa nibura zafungurwa ndetse rimwe abayobozi bagatanga icyizere ko bizakorwa nyamara Amaso agahera mu kirere.

AMADINI ARAREGWA IBYAHA URUHURI

Inyigisho z'ubuhanuzi zashyirwaga imbere na bamwe mu banyamadini zikagira ingaruka ku bazakiriye, ibikorwa birimo ibisa n'ihohoterwa byagaragaraga muri amwe mu madini, byabaye ikinegu gikomeye ku madini aka wa mugani ngo "Umukobwa aba umwe agatukisha bose."

Gusa ku birebana n'inyigisho n'imikorere, hari abagiye bibaza impamvu ibyemezo byabaye nk'ibisakuma bose, bikagera ndetse no ku batari bafite ibibazo mu nyigisho cyangwa mu birebana n'imikoreshereze y'umutungo. Aha bamwe bakabona ko gukubira amadini yose mu gatebo kamwe bitari bikwiye.

Bimwe mu bikomere biremereye Afurika harimo n'ikibazo cy'ubukoroni. Iki kibazo cyabaye igitotsi mu mateka ya Afurika cyasize igisare mu nzego zitandukanye z'ubuzima bw'abanyafurika.

N'ubwo abemera batibona mu ishusho y'ubukoroni, ukwemera muri Afurika gutwaye aya mateka akuziritse, ndetse rimwe na rimwe akagutukisha.

Uretse iki kibazo hanagaragajwe ikibazo cy'abashingaga insengero, bagamije gushaka amaronko, mbese bikaba nka business. Ibi ni na byo kenshi byakomeje kugaragazwa nk'ubwambuzi bugirirwa abaturage na byo Leta ikomeza kugaragaza ko itakomeza kubirebera.

Amadini abarirwa mu miryango itari iya Leta, akaba ari bamwe mu bafatanyabikorwa ba Leta mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose