Abaseminari barasabwa kugira intego no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
Ku wa 12 Gicurasi 2023, muri Seminari nto ya Karubanda habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 abari abakozi, Abarezi, Abanyeshuri n'abandi bari bahahungiye bishwe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni umuhango wabimburiwe n'Igitambo cya Misa cyayobowe na Padiri Innocent Nshimiyimana, umwe mu baharokokeye. Mu butumwa bwe yasobanuriye abanyeshuri ububi bwa Jenoside. yagize ati "byari bibabaje kubona abana basangiraga, biganaga umwe ahiga mugenzi we, agatangira kumwirukankana nk'aho hari ikibi yakoze."
Yasabye abaseminari kwiga bashyizeho umwete bafite intego nziza y'icyo bifuza kuzageraho, kandi kizagirira Igihugu akamaro.
Padiri Jean de Dieu Habanabashaka, Umuyobozi wa Seminari nto ya Karubanda, yavuze ko abo bibuka none bifuzaga gukura ngo bagirira igihugu akamaro, abandi bifuza kurerera Igihugu, ariko bakaba barishwe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi batabigezeho. Padiri avuga ko kubibuka ari ukubasubiza agaciro bambuwe, no guharanira kwimakaza urukundo mu bakiri bato hagamijwe kurwanya amacakubiri. Yasabye abaseminari gukomeza kubaka Igihugu bagatanga umusanzu wabo binyuze ku mbuga nkoranyamabaga barwanya abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Rwamucyo Prosper waje ahagarariye ubuyobozi bw'akarere ka Huye mu izina ry'akarere yashimiye ubuyobozi bwa Seminari kuba bwarashyizeho umunsi wihariye wo kwibuka nk'ikigo, kuko bifasha abaseminari gukura bazi amateka yaranze Igihugu bakabonereho guharanira ko bitazongera ukundi.
Mu bibukwa baguye muri Seminari nto ya Karubanda harimo abapadiri bane ari bo: Padiri Musoni Boniface, Padiri Ngomirakiza Froncois, Padiri Niyomugabo Joseph na Padiri Nkeshumpatse Callixte. Harimo kandi n'abalayiki barenga 72 barimo na Rutsindura Alphonse wari umwarimu akaba yaranashyiriweho irushanwa ryihariye ryo kumwibuka.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.