Abazahagararira Afurika muri Sinodi biteguye guhuza ijwi
Kuva tariki 15 kugera 18 Kanama 2023, i Nairobi muri Kenya hari kubera inama ihuje abazahagararira umugabane w'Afurika muri Sinodi i Roma mu rwego rwo guhuza ijwi ngo Afurika izagaragaze aho ihagaze ku bibazo byaganiriweho muri iyi Sinodi yo kugendera hamwe.
Nk'uko bigaragara mu itangazo ritumira iyi nama, yatumijwe n'Ihuriro ry'Inama z'Abepiskopi muri Afurika (SCEAM), iyi nama ihuje abantu 50 bazahagararira ibihugu byabo mu kiciro kibanziriza icya nyuma cya Sinodi kizabera I Roma mu Kwakira 2023.
Muri iyi nama, u Rwanda ruhagarariwe na Myr Edouard Sinayobye, Umwepiskopi wa Cyangugu akaba ari na we ushinzwe komisiyo idasanzwe ya Sinodi mu Nama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.
Nk'uko bitangaza n'Ihuriro ry'Inama z'Abepiskopi muri Afurika na Madagasikari, iyi nama igamije gufasha abazitabira Sinodi kumenyana no kwibuka igitekerezo Afurika yatanze ku bibabazo byaganiriweho.
Iyi nama kandi izafasha abazahagararira Afurika kumenya inyandiko zizaherwaho mu biganiro ndetse bagatekereza no ku bisubizo bishobora kuzahabwa ibibazo bikomeje kuganirwaho muri iyi Sinodi yo kugendera hamwe.
Muri iyi nama kandi abazahagararira Afurika bazaganirizwa ku nzira y'umutima, ku ruhare rw'itangazamakuru mu mirimo ya Sinodi no ku bibazo bireba ikenurabushyo muri Afurika byazamuwe n'iyi Sinodi.
Biteganyijwe ko Sinodi ku kugendera hamwe izasozwa mu byiciro bibiri, aho ikiciro kimwe kizasozwa mu Kwakira 2023 naho ikiciro gisoza kikaza mu Kwakira 2024 ari na ho hazemezwa imyanzuro idakuka.
Iyi Sinodi yabaye mu buryo budasanzwe kuko yahaye urubuga abakristu bose ngo batange ibitekerezo. Ndetse no mu mirimo isoza Papa Fransisiko akaba yaremeje ko inzego zose z'abakristu zizahagararirwa mu gihe byari bisanzwe Sinodi ikorwa n"Abepiskopi gusa.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.