Abepiskopi babiri ni bo bahagarariye Abepiskopi bo mu Rwanda mu nteko rusange ya SCEAM irimo kubera muri Gana
Myr Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Butare akaba na Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda na Karidinali Antoni Kambanda Arikiyepiskopi wa Kigali ni bo bahagarariye Abepiskopi bo mu Rwanda mu Nteko rusange ya 19 y'Ihuriro ry'Abepiskopi muri Afurika na Madagasikari (SCEAM) irimo kubera muri Gana kuva kuwa 26 kugera kuwa 31 Nyakanga 2022.
Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru the Catholic Standard cyo muri Gana, Karidinali Antoni Kambanda, yatangaje ko ari ubwa mbere yitabiriye inteko rusange ya SCEAM kuva yaba Umwepiskopi mu 2013. Muri icyo kiganiro yatangaje ko iri huriro ari ingenzi cyane kuri Kiliziya muri Afurika kuko rifasha abakristu kuri uyu mugabane kwibuka ko ari abavandimwe kandi bagize umuryango umwe wa Kiliziya muri Afurika.
Karidinali Kambanda kandi yanabajijwe ku kibazo ihuriro ry'Abepiskopi muri Afurika rimaranye iminsi cyo kuba ridashobora kwibonera ubushobozi bwo gukora ibikorwa byaryo bigatuma rihora riteze amaso imiryango ntera nkunga bikadindiza gahunda zaryo.
Asubiza iki kibazo Karidinali Kambanda yavuze ko ari byiza kuba Abepiskopi bo muri Afurika bahangayikishijwe no kuba bakwishakira ubwabo ubushobozi bakenera aho guhora bateze amaboko abaterankunga. Avuga ko hanakenewe gushyiraho gahunda ihamye igaragaza uko uko bagenda bagabanya buhorobuhoro inkunga banongera uruhare rwabo mu bikorwa byabo. Avuga ko iyi gahunda igiyeho byanze bikunze ukwifasha k'Abepiskopi kwazamuka kandi amafaranga bakenera ku baterankunga akagenda agabanyuka buhoro buhoro.
Ikibazo cy'ukwigira kw'ihuriro ry'Abepiskopi muri Afurika ni kimwe mu bizaganirwaho muri iyi nteko rusange ya 19. Kikaba kinamaze igihe kiganirwaho dore ko no mu rwego rwo kugishakira umuti hemejwe ko Inama z'Abepiskopi mu bihugu by'Afurika zajya zitanga umusanzu muri iri huriro nyamara ahenshi uyu musanzu ukaba utaritabirwa uko bikwiye.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.