Abepiskopi bagiranye Inama na MINALOC ku ngingo zitandukanye zireba Imibereho myiza
Kuri uyu wa 5 Nyakanga 2023, Abepiskopi Gatolika mu Rwanda bagiranye Inama na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihuhu mu rwego rwo kuganira kuri gahunda zitandukanye zireba imibereho myiza y'Abaturage harimo kwivana mu bukene no kwimakaza isuku hose.
Ni inama yabereye I Kigali ku cyicaro cy'iyi minisiteri ikaba yitabiriwe n'Abepiskopi batandukanye barimo na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali ari nawe uyoboye Inama y'Abepiskopo Gatolika mu Rwanda.
Minisitiri Jean Claude Musabyimana yashimiye Kiliziya Gatolika uruhare igira mu iterambere ry'igihugu mu nzego zitandukanye, abasaba gutanga umusanzu mu gushishikariza abaturage kugira uruhare mu kwikura mu bukene no kwimakaza umuco w'isuku mu gihugu hose.
Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda yavuze ko nk'uko basanzwe bakorana neza na Leta muri gahunda zitandukanye zo guteza imbere imibereho y'Abanyarwanda biteguye gutanga umusanzu kuko Kiliziya yemera akamaro k'isuku, iterambere, n'imibereho myiza ku mukirisitu.
Mubyo bemeranyijweho muri iyi nama harimo:Ikorwa rya gahunda y'inama zo ku rwego rw'Uturere na za Paruwasi; Kurushaho gukorana no gusangira amakuru; Guhuza ibikorwa; Gushyiraho uburyo bwo gusuzuma intambwe iterwa muri izi gahunda no gushimira abakora neza no Kurushaho kwegera imiryango.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.