Abepiskopi bagize ACEAC basuye inkambi ya Lushagala i Goma
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 27 Mutarama, Abepiskopi bagize Ihuriro ry’Abepiskopi bo mu Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo(ACEAC) basuye Inkambi ya Lushagala irimo ibihumbi by'abavanywe mu byabo n'intambara ibera muri Kivu y'Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nk’uko babigenje mu nkambi y’Impunzi ya Kiziba, Abepiskopi banageneye impunzi ziri mu nkambi ya Lushagala imfashanyo igizwe n’ibiryamirwa n’ibikoresho by’isuku.
Myr Visenti Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri ari nawe Visi Perezida wa mbere wa ACEAC, yavuze ko Kiliziya ihangayikishijwe n’akarengane abaturage bakomeza guhura nako kubera ibibazo birimo intambara.
Myr Harolimana yagize ati “Twishimira uruhare rwa Kiliziya mu kwita ku baturage no kwigisha inkuru nziza. Nyamara ibibazo bya hato na hato, gushyamirana, intambara, ubwicanyi bwiganje bugera no kuri Jenoside, bikomeza kongera akarengane mu bantu bigatuma umubano urushaho kugorana by'umwihariko hagati ya za Leta z'ibihugu byacu.”
Yakomeje agira ati “Bavandimwe turabona akababaro kanyu mu nkambi z'impunzi. Akaga murimo natwe karaduhangayikishije. Twaje hano ngo tubereke ko turi kumwe.”
Myr Harolimana yakomeje avuga ko Abepiskopi bo muri aka karere bifuza ko intambara zahagaragara ndetse amahoro akaganza mu karere. Ati “Turasaba inzego zose kugira uruhare mu rugamba rwo kugarura amahoro.”
Mu ijambo rye, Myr François Xavier Maroy, Arkiyepiskopi wa Bukavu yamaganye inzangano zishingiye ku moko kuko byangiza ubuzima bwa muntu.
Myr Maroy yakomeje avuga ko Kiliziya Gatolika ihari kugirango yogeze ubutumwa.
Kubera ko Abepiskopi b'u Rwanda, u Burundi na Kongo bahangayikishijwe n’imibabaro y’abaturage bakomeje kuvanwa mu byabo n’intambara, Myr Maroy yavuze ko amasengesho ari ngombwa mu kugarura amahoro ari nayo mpamvu y’Igitambo cya Misa kizaturirwa i Goma ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki ya 28 Mutarama 2024.
Iki gitambo cya Misa kiturwa n’Abepiskopi bagize ACEAC, kizaba kigamije gusaba amahoro mu Karere k’Ibiyaga bigari.
Umuyobozi was Caritas Goma mu izina ry'impunzi, yashimiye umutima wa Gishumba Abepiskopi bagaragaje basura izi mpunzi.
Yatangaje ko abavanywe mu byabo bagera ku bihumbi 600 kandi ko umubare ugenda wiyongera kuko imirwano ikomeje.
Yasabye Abepiskopi baturutse mu bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga bigari kuba abavugizi b’izi mpunzi kugira ngo zibashe gusubira iwabo.
Impunzi ziragira ziti “turambiwe n'intambara, turifuza amahoro."
Ihuriro ry’Abepiskopi bo mu Karere k’Ibiyaga bigari ryashinzwe ku wa 3 Ukuboza 1984, hagamijwe guha Inama z'Abepiskopi mu Rwanda, u Burundi na Kongo urubuga rwo gusangira ibitekerezo, kujya inama, kuganira ku butumwa bwabo no ku bibazo by'imibereho y'abaturage n'ibya politiki mu karere.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.