Abepiskopi barasaba Abakristu kwima amatwi abarwanya ukwemera
Mu butumwa bwagejeje ku bakristu kuri iyi Pasika ya 2026, Abepiskopi basabye Abakristu kwima amatwi abataye ukwemera bakaba bakomeje no gukora ibishoboka ngo barwanye Iyogezabutumwa.
Muri ubu butumwa bwasomewe Abakristu mu Rwanda hose, Abepiskopi bagaragaje ko muri iki gihe, mu Rwanda hakomeje kugaragara umwuka wa Sekibi urwanya Iyogezabutumwa ubibwa n'Abataye ukwemera.
Bati"Hari benshi bataye ubukristu kandi
bashishikariza n’abandi kubureka."
Abepiskopi bavuga ko ubu buhakanyi n'imbaraga z'umwijima zirwanya Iyogezabutumwa bigenda bifata intera mu mitima ya benshi muri iki gihe nk'uko bigaragara hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga no mu mbwirwa ruhame aho abantu bannyega ku mugaragaro iby'ukwemera.
Muri ubu butumwa bwa Pasika Abepiskopi batunga agatoki irari ry'imitungo kuba ku isonga mu gutesha abantu kwemera Imana maze umutima wabo bakawegurira iby'isi.
Bati"Mu gihe turimo, hari byinshi biduhuma amaso bikatubuza kugira umwete wo gukorera Imana no kuba abahamya b’urukundo rwayo mu bantu. Ubu irari ry’ibintu ryasumbye urukundo rw’Imana."
Uku kohoka kuby'isi gusa usanga ariyo yabaye inyigisho aho, abantu bashishikarizwa kureba gusa inyungu z'ubukungu bakirengagiza imitima na roho byabo.
Muri ibi byose, Abepiskopi basabye Abakristu kugira ubutwari bwo kubyima amatwi no gukomeza guhamya ukwemera Kristu inzira, ukuri n'ubugingo.
Bati"Ni koko, Pasika ni urumuri rw’ukwemera, nirutsinde ubuhakanyi n’imbaraga z’umwijima.Iki ni igihe cyo kudacibwa intege n’ibyo twumva cyangwa tubona birwanya iyogezabutumwa.Pasika nitwibutse ko twaremewe ubugingo bw’iteka, maze duharanire kuzajya mu ijuru aho tuzishima iteka."
Muri iki gihe, mu Rwanda hagiye hagaragara ibikorwa bituma abantu bibaza byinshi ku bwisanzure bw'abemera. Muri ibyo bikorwa harimo gufunga insengero zitujuje ibisabwa n'aho zibyujurije ntizifungurwe, gufunga ikibaya cy'amahoro kwa Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango no kubuza gutambagiza Isakaramentu mu mihanda nyabagendwa ku munsi w'isakaramentu. Ibi byagiye binakurikirwa n'imbwirwaruhame zishishikariza abanyarwanda kuva mu by'ukwemera bakajya mu mirimo y'ubukungu gusa. Ibi ababikurikiranira hafi bakaba batarahwemye kugaragaza ko bigamije guca intege iyogezabutumwa no gutiza umurindi abatemera.
Ubutumwa bw'Abepiskopi bwanagarutse ku kibazo cy'ifungwa rya kiliziya, bongera guhumuriza Abakristu no kubizeza ko harimo gukorwa ibishoboka ngo kiliziya zifungurwa. Gusa ubu butumwa ntibugaragaza neza ikirimo gukorwa haba ku ruhande rwa kiliziya no kuruhande rwa Leta.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.