Abepiskopi barasaba u Burundi gufungura imipaka ibuhuza n'u Rwanda
Mu nama isanzwe ihuza Abepiskopi Gatolika b'u Rwanda n'ab'u Burundi, bibumbiye mu Ihuriro ACOREB, yateraniye i Kibungo tariki 30 Werurwe 2025 kugera tariki 1 Mata 2025, Abepiskopi bagaragaje ko bababajwe no kuba kugera ubu imipaka yo ku butaka ihuza u Rwanda n'u Burundi igifunze, basaba ko hakorwa ibishoboka igafungurwa Abarundi n'Abanyarwanda bakongera kugendererana kuko ari abavandimwe.
Mu Itangazo risoza iyi Nama, Abepiskopi bagize bati"Tubabajwe no kuba kugera ubu imipaka ihuza u Rwanda n'u Burundi ifunze. Twishimiye ko hari ibyatangiye gukorwa kugira ngo umubano hagati y'ibihugu byombi wongere kubaho. Turasaba abayobozi gukoresha inzira y'amahoro na dipolomasi maze urujya n'uruza rw'abantu n'ibintu rukongera gushoboka."
Aganira n'Itangazamakuru, Karidinali Antoni Kambanda, Visi Perezida wa ACOREB yavuze ko ikibazo cy'ifungwa ry'imipaka cyagize ingaruka no ku nama isanzwe ihuza Abepiskopi b'ibihugu byombi, kuko usanga ingendo zihenze bityo inama ubusanzwe iba kabiri mu mwaka, ikaba yaragiye ihura n'imbogamizi.
Karidinali Kambanda akomeza avuga ko bidakwiye gutandukanya abanyarwanda n'Abarundi kuko ari abavandimwe.
Ati "Abanyanyarwanda n'Abarundi dusanzwe turi Abavandimwe. Turasaba ko imipaka yafungurwa abantu bagashobora gusabana, guhahirana no gusurana."
Yakomeje asaba abakiristu gukomeza kugaragaza ubuvandimwe kugira ngo bibere n'urugero abafata ibyemezo.
Ati"Abanyarwanda n'Abarundi ururimi tuvuga ruraduhuza. Mu mvugo nziza y'abakurambere bacu, baravugaga ngo nta Munyarwanda udafite Umurundi, bitugaragariza ubumwe n'ubuvandimwe dufitanye. By'umwihariko nk'Abakirisitu, Kristu araduhuza, kubishimangira rero no kubibera abahamya ni byo bituma n'inzego zibishinzwe, zizagenda zikuraho inzitizi zihari zibuza abantu gusabana no gukora".
Myr Bonaventure Nahimana, Arikiyepiskopi wa Gitega, yagaragaje ko Abepiskopi bafashe iya mbere ngo babere u Rwanda n'u Burundi urugero rw'ubuvandimwe budatana buhuza ibihugu byombi.
Ati"Icyo twama dushyigikiye ni uko Abarundi n'Abanyarwanda turi abavukanyi, turi ababanyi turi abazimyamuriro kuva na cyera. Ku ruhande rwa Ecclesia murabizi ko no mu ntango u Burundi n'u Rwanda byari bigize Vicariat imwe yitwa Kivu. Dutwarwa n'Umwepiskopi umwe wari i Kabgayi. Aho turonkeye ukwikukira hakaba Inama z'Abepiskopi hamaze igihe kinini hari Inama imwe y'Abepiskopi b'u Rwanda n'u Burundi. Gushika mu mwaka wa 1980. Nyuma Inama z'Abepiskopi zaje kuba ebyiri ariko Abepiskopi bariho icyo gihe, bagira bati 'Ko twari dusanganywe ubumwe n'ubucuti, dusangiye byinshi: ururimi, umuco, imigenzo, ni byiza ko twagira Inama iduhuza, iyo nama ikama ikorana kabiri kabiri mu mwaka."
Yakomeje avuga ko n'ubwo mu myaka iheruka byagiye bibagora guhura bitewe no gufungwa kw'imipaka ihuza u Rwanda n'u Burundi ryabaye inshuro ebyiri, batigeze bacika intege kuko bakomeje gukora uko bashoboye kugira ngo bagaragaze ukwemera kandi bagaragaze ko hagati y'abakristu nta bibazo bafitanye kandi ko Kiliziya ishyize imbere umubano mwiza no gusangira ibikorwa.
Ihuriro ry'Inama z'Abepiskopi mu Rwanda no mu Burundi ryashinzwe tariki 6 Kamena 1981. Iri huriro riterana kabiri mu mwaka. Ihuriro riheruka rikaba ryarabereye i Bujumbura muri Werurwe 2024.
Myr Nahimana yasabye abayobozi b' u Rwanda n'u Burundi gukora ibishoboka kugira ngo imipaka ifungurwe bityo abantu bashobore kongera kugendererana nk'uko byahoze.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.