Abepiskopi basoje Inama y'Inteko rusange ya 175
Kuri uyu wa 26 Nzeli 2025, Abepiskopi basoje Inama y'Inteko rusange ya 175 yaberaga ku Ruyenzi.
Mu kiganiro Karidinali Kambanda, Perezida w'Inama y'Abepiskopi yagiranye n'Abanyamakuru, yagarutse ku ngingo zitandukanye zagarutsweho muri iyi nama.
Muri izo ngingo harimo irebana n'uko umwaka w'ubutumwa wa 2024/2025 wagenze mu Maseminari Makuru na Servisi na Komisiyo by'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda. Yagarutse kandi ku ngingo zitandukanye zirimo umushinga wo kwagura ubutaka bwa Kibeho, Umushinga wo kwandika Igitabo kuri Kibeho, Yubile y'Impurirane, Kongere ya SIGNIS, Umushinga w'Amasezerano hagati ya Kiliziya na Leta, Gutangiza Ishami rya Tewolojiya mu Rwanda, Umushinga wo gutunganya aho Inama y'Abepiskopi ikorera, hanakorwa ingengabihe y'ibikorwa by'Inama y'Abepiskopi mu mwaka mushya wa 2025/2026.
Mu byemezo byihariye byafashwe muri izi ngingo ni uko Abepiskopi bemeje ko bagiye kongerera ubushobozi Centre Pastoral y'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda iherereye ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi. Abepiskopi bavuze ko iyi Centre Pastoral igiye kongererwa ibyumba kugira ngo ubushobozi bwo kwakira abantu bwiyongere.
Abepiskopi kandi bavuze ko Icyumweru cy'Uburezi Gatolika kizasorezwa muri Diyosezi ya Cyangugu tariki 5 Kamena 2026.
Ku ngingo ireba amasezerano hagati ya Kiliziya na Leta Abepiskopi bavuze ko umushinga w'Amasezerano wari ugeze heza bifuza ko wakwihutishwa.
Inama ya 175 kandi yemeje ingengabihe y'ibikorwa by'Inama y'Abepiskopi by'Umwaka wa 2026.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.