Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abepiskopi batangiye Inteko rusange Isanzwe ya 174

Kuri uyu wa 20 Gicurasi 2025, ku Ruyenzi mu Kigo cy'Ikenurabushyo cy'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda hateraniye Inteko rusange Isanzwe ya 174.

Abepiskopi batangiye Inteko rusange  Isanzwe ya 174
Abepiskopi batangiye Inteko rusange Isanzwe ya 174

Iyi nteko rusange y'igihembwe cya nyuma ari cyo cya kane cy'umwaka wa 2025 yatangiye none izasozwa kuwa gatanu tariki 23 Gicurasi 2025.

Biteganyijwe ko iyi nama izagaruka kuri gahunda zitandukanye z'ikenurabushyo ziteganyijwe muri iki gihembwe cy'umwaka wa 2025 zirimo n'Inama y'Ihuriro ry'Inama z'Abepiskopi muri Afurika na Madagasikari riteganyijwe kuzabera mu Rwanda tariki 30 Nyakanga kugera tariki 4 Kanama 2025.

Muri iyi nama Abepiskopi bazakira Umunyamabanga w'Ihuriro ry'Inama z'Abepiskopi muri Afurika na Madagasikari uzabagezaho aho imyiteguro y'iyi nama igeze ku ruhande rw'Abepiskopi n'Abakaridinali bazayitabira.

Uretse kugaruka kuri gahunda zitandukanye z'ikenurabushyo, iyi nteko rusange izanashyiraho abayobozi bashya ba Komisiyo na Servisi z'Inama y'Abepiskopi basimbura abarangije manda.

Ku munsi wa mbere w'iyi nteko rusange, Abepiskopi bakiriye intumwa ya Papa mu Rwanda, Arikiyepiskopi Arnaldo Catalan, bamugaragariza ibyishimo batewe no kuba Kiliziya yarabonye umushumba mushya ari we Papa Lewo XIV.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose