Abepiskopi bo mu Rwanda n’abo mu Burundi barasaba ko ibi bihugu byasubukura umubano
Mu nama yabahuje kuva tariki 18 kugera 21 Werurwe 2024, i Bujumbura mu Burundi, Abepiskopi bagaragaje ko bababajwe n’uko umubano w’u Rwanda n’u Burundi ukomeza kuba mubi, basaba ko habaho ibiganiro mu rwego rwo gushaka umuti.
Mu itangazo risoza iyi nama, bagize bati “Mu gihe, twari twishimiye intambwe nziza yari irimo guterwa mu mubano mwiza hagati y’u Rwanda n’u Burundi, tubabajwe n’uko byaje guhinduka kugera n’aho imipaka yo ku butaka ihuza u Rwanda n’u Burundi ifunzwe.”
Bakomeza bagira bati “Abepiskopi barasaba ko habaho ibiganiro umubano ukongera kuba mwiza kuko bizagirira akamaro abaturage b’ibihugu byombi cyane cyane abaturiye imipaka.”
Muri iyi Nama Abepiskopi bongeye gushimangira ubushake bwa Kiliziya yo mu Karere k’ibiyaga bigari, bwo kurenga ku makimbirane ya Politiki akomeje kurangwa muri aka karere, ikaba umusemburo w’amahoro, ubumwe n’umubano mwiza hagati y’abagatuye.
Abepiskopi bibukije ibikorwa biyemeje, mu ihuriro ryo gusaba Amahoro ryabereye i Goma tariki 29-31 Mutarama 2024, bigamije gufasha abatuye aka karere kubana aho gutandukanywa n’imipaka y’ibihugu na politiki. Ibi bikorwa bikazanagendana no kuvugana n’Abategetsi b’ibihugu byo mu karere n’imiryango itandukanye yaba iyo mu Karere na Mpuzamahanga.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.