Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abepiskopi bo muri Afurika bateraniye muri Gana mu nteko rusange ya 19 y'ihuriro ry'Abepiskopi b'Afurika na Madagasikari (SCEAM)

Kuva kuri uyu wa 26 kugera kuwa 31 Nyakanga 2022, Abepiskopi bo muri Afurika na Madagasikari, bari mu gihugu cya Gana aho bitabiriye Inama y'Inteko rusange y'ihuriro SCEAM, iteranye ku nshuro yayo ya cumi n'icyenda.

Abepiskopi bo muri Afurika bateraniye muri Gana mu nteko rusange ya 19 y'ihuriro ry'Abepiskopi b'Afurika na Madagasikari (SCEAM)
Abepiskopi bo muri Afurika bateraniye muri Gana mu nteko rusange ya 19 y'ihuriro ry'Abepiskopi b'Afurika na Madagasikari (SCEAM)

Mu muhango wo gutangiza iyi nama, Myr. Philip Naameh, Arikiyepiskopi waTamale akaba na Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika muri Gana, yatangaje ko Gana itewe ishema no kwakira Inama y'Inteko rusange ya SCEAM, iziga ku nsanganyamatsiko igiri iti : Ukwigira kwa SCEAM: Umutekano n'ubuhunzi muri Afurika. Myr Philip Naameh, yifurije ikaze abitabiriye iyi nama abizeza kuzabaha icyo bazakenera cyose ngo iyi nama izagende neza kandi bamererwe neza mu gihugu cya Gana.

Karidinali Philippe OUEDRAOGO, Arikiyepiskopi wa OUAGADOUGOU muri Burkina Faso, akaba n'umuyobozi w'Ihuriro ry'Abepiskopi muri Afurika na Madagasikari, yifurije ikaze abitabiriye iri huriro rya 19 mu gihugu cya Gana. Yashimiye perezida wa Gana, wemeye kwakira iyi nama nyuma yo kubisaba ku buryo butunguranye. Yifurije kandi ikaze karidinali Tagle uyobora Dikasiteri y'Iyogezabutumwa ku isi hamwe na Papa Fransisiko, witabiriye umuhango wo gutangiza iyi nama ahagarariye Papa.

Karidinali Ouedraogo yagarutse kuri gahunda za SCEAM zigamije gufasha Kiliziya muri Afurika n'umugabane w'Afurika muri rusange kubaka amahoro n'iterambere rirambye. Avuga ko bibabaje ko hirya no hino muri Afurika hakigaragara intambara n'imidugararo. Ari na yo mpamvu iyi nama izagaruka ku buryo bwihariye ku mutekano n'ubuhunzi muri Afurika.

Yavuze ko muri iyi nama Abepiskopi bagize ihuriro bazibukiranya icyatumye iri huriro rishyirwaho ndetse bakongera gusuzumira hamwe icyerekezo iri huriro ryifuza kugeraho. Ikindi iyi nama izagarukaho n'ukureba icyakorwa kugira ngo imbuto z'ukwemera zigaragaze mu mibereho n'ubuzima bwa buri munsi bw'abatuye Afurika. Yasabye akomeje ko intambara zahagarara hirya no hino muri Afurika.

Yagarutse kandi ku bindi bibazo bikibangamiye Afurika, avuga ko kugira ngo ibi bibazo bibone igisubizo, Abepiskopi basaba abanyafurika bose guhindura imyumvire kuko ari byo bizatuma baba umunyu n'urumuri rw'isi babikesha Kristu. Karidinali Ouedraogo kandi yagarutse ku kibazo cy'ubumwe n'ubuvandimwe bikomeje kuba ingume muri Afurika. Yibutsa ko nk'uko Papa Fransisiko abivua, Kiliziya idashobora kugira icyo igereho, abayigize batunze ubumwe. Avuga ko igihe kieze ngo Kiliziya muri Afurika ibe umuryango koko. Ati Afurika itegerejweho kuba urugero rwo kunga ubumwe no kugendera hamwe. uhereye ku miryango remezo kugera ku rwego rw'umugabane, unyuze ku nzego z'amaparuwasi, amadiyosezi, inama z'abepiskopi n'amahuriro y'inama z'abepiskopi.

Karidinali Tagle, Uyobora dicasiteri hamwe na Papa Fransisiko, mu ijambo rye yabagejejeho intashyo ya Papa, babwira ko yishimiye kwifatanya n'Abepiskopi muri iyi nteko rusange ya 19 ya SCEAM. Yavuze ko ihuriro ry'Abepiskopi muri Afurika ari igikoresho cyo kubaka ubumwe. Asaba ko abarigize bamenya ko buri wese akwiye kugira uruhare mu mibereho yaryo kuko ari byo bizatuma ribaho kandi ribagirire akamaro. Yagaragaje kandi ko iri huriro ribashije gukora neza byagira n'uruhare mu kurwanya umutekano muke muri Afurika, kuko amahoro aturuka ku kumva ko abantu ari abavandimwe buri wese akagira uburenganzira bungana.

Abepiskopi bo muri Afurika na Madagasikari batangiye Inteko rusange ya 19 irimo kubera muri Gana
Abepiskopi bo muri Afurika na Madagasikari batangiye Inteko rusange ya 19 irimo kubera muri Gana
Perezida w'igihugu cya Gana Nana Akuffo Ado yifatanyije n'Abepiskopi mu gufungura Inteko rusange ya 19
Perezida w'igihugu cya Gana Nana Akuffo Ado yifatanyije n'Abepiskopi mu gufungura Inteko rusange ya 19
Myr Filipo Rukamba Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda ahagarariye Abepiskopi bo mu Rwanda mu nteko rusange ya 19 irimo kubera muri Gana
Myr Filipo Rukamba Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda ahagarariye Abepiskopi bo mu Rwanda mu nteko rusange ya 19 irimo kubera muri Gana
Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali ni umwe mu banyacyubahiro bitabiriye inteko rusange y'Abepiskopi bo muri Afurika na Madagasikari
Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali ni umwe mu banyacyubahiro bitabiriye inteko rusange y'Abepiskopi bo muri Afurika na Madagasikari
Karidinali Louis Antonio Tagle, ufatanya na Papa kuyobora Dikasiteri Ishinzwe Iyogezabutumwa ku isi ni we wari uhagarariye Papa Fransisiko mu gikorwa cyo gutangiza Inteko rusange y'Abepiskopi muri Afurika

Inama y'Abepiskopi muri Gana yiyemeje kwakira Abepiskopi neza no kubaha igikenewe cyose ngo Inama izagende neza kandi buri wese yisange mrui Gana
Inama y'Abepiskopi muri Gana yiyemeje kwakira Abepiskopi neza no kubaha igikenewe cyose ngo Inama izagende neza kandi buri wese yisange mrui Gana
Karidinali Philippe Ouedraogo, Perezida wa SCEAM yashimiye Gana yemeye kwakira iyi nteko rusange bitunguranye nyuma y'aho igihugu cya Burkina Faso cyagombaga kuyakira gihuye n'ibibazo bya Politiki
Karidinali Philippe Ouedraogo, Perezida wa SCEAM yashimiye Gana yemeye kwakira iyi nteko rusange bitunguranye nyuma y'aho igihugu cya Burkina Faso cyagombaga kuyakira gihuye n'ibibazo bya Politiki
Abakristu bo muri Gana bakiranye Abepiskopi ibyishimo mu gihugu cy'Inyenyeri y'Afurika (Black Star)
Abakristu bo muri Gana bakiranye Abepiskopi ibyishimo mu gihugu cy'Inyenyeri y'Afurika (Black Star)
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose