Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abepiskopi bo muri Repubulika ya Kongo bagaragaje ishingiro ry'amasezerano y'ubutaka hagati ya Kongo n'U Rwanda

Inama y'Abepiskopi muri Kongo Brazaville yamaze impungenge abaturage ku bibazo birebana n'amasezerano yo gutiza ubutaka yasinywe hagati y'u Rwanda n'iki gihugu mu mwaka wa 2022.

Abepiskopi bo muri Repubulika ya Kongo bagaragaje ishingiro ry'amasezerano y'ubutaka hagati ya Kongo n'U Rwanda
Abepiskopi bo muri Repubulika ya Kongo bagaragaje ishingiro ry'amasezerano y'ubutaka hagati ya Kongo n'U Rwanda

Aya masezerano areba ubutaka bungana nka Hegitari ibihumbi 12 buri mu turere dutatu two Majyepfo y'iki gihugu.

Abaturage bakaba barakomeje kwibaza byinshi kuri aya masezerano bamwe bakeka ko Guverinoma yaba yaragurishije umutungo kamere w'igihugu.

Ibi akaba ari byo byatumye, Kiliziya Gatolika ikurikirana iby'iki kibazo igirana ibiganiro bitandukanye na Minisitiri w'intebe w'iki gihuguA natole Collinet Makosso, tariki 23 Gicurasi 2024 ndetse na Ambasaderi w'u Rwanda muri Repubulika ya Kongo babasobanurira birambuye iby'aya masezerano ndetse babagaragariza n'inyandiko zose zirebana na yo.

Mu byo bagaragarijwe, basobanukiwe ko aya masezerano ntaho ahuriye no kugurisha cyangwa gutanga ubutaka bw'igihugu, nk'uko bamwe babikwirakwizaga.

Mu itangazo bashyize ahagaragara kuwa 24 Gicurasi 2024, Abepiskopi basobanuye ko amasezerano agena ikodesha ry'igihe kigenwe.

Nyuma yo kugaragarizwa ukuri kuri aya masezerano, Abepiskopi bo muri Repubulika ya Kongo basabye ko inyandiko zirebana n'aya masezerano zasobanurirwa abaturage mu rwego rwo gukuraho urijijo.

Abepiskopi kandi basabye abaturage kwirinda ibihuha kuko ntabkindi bimaze uretse kubahagarika umutima no kubangamira umudendezo w'igihugu.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose