Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda bari mu Nteko rusange y'igihembwe cya gatatu umwaka wa 2022

Kuva kuri uyu wa 20 Nzeri kugera kuwa 23 Nzeri 2022, Abepiskopi bo mu Rwanda bari mu Nama y'inteko rusange y'igihembwe cya gatatu, irimo kubera i Kigali ku biro by'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.

Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda bari mu Nteko rusange y'igihembwe cya gatatu umwaka wa 2022
Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda bari mu Nteko rusange y'igihembwe cya gatatu umwaka wa 2022

Mu gitondo cy'uyu wa 20 ni bwo iyi nama yafunguwe ku mugaragaro mu gikorwa kitabiriwe n'abepiskopi baturutse mu madiyosezi yose yo mu Rwanda barangajwe imbere na Myr Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Butare akaba na Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.

Uretse abepiskopi bitabiriye iyi nama, igikorwa cyo kuyitangiza cyanitabiriwe n'Intumwa ya Papa mu Rwanda Arikiyepiskopi Arnaldo Catalan wari kumwe n'umunyamabanga w'ibiro by'intumwa ya Papa mu Rwanda Padiri Tomasz Henry Gdula, wanakiriwe n'Abepiskopi kuko ari ubwa mbere yakwitabira iyi nama nyuma y'aho atangiriye ubutumwa bwe mu Rwanda asimbuye Myr In Je Hwang, wahinduriwe ubutumwa.

Mu bandi bagaragaye muri iyi nama harimo Myr Seriviliyani Nzakamwita umwepiskopi wa Byumba uri mu kiruhuko cy'izabukuru witabiriye iyi nama nk'umutumirwa dore ko akiri na Perezida wa Komisiyo y'Abepiskopi ishinzwe iyogezabutumwa ry'urubyiruko na Komisiyo ishinzwe Abalayiki.

Iyi nama yagaragayemo kandi Padiri Safari Laurent, umunyamabanga w'Inama y'Abepiskopi ushinzwe abakozi n'umutungo, watangiye ubu butumwa muri uku kwezi kwa Nzeri 2022.

Biteganyijwe ko muri iyi nama Abepiskopi bazagezwaho raporo z'umwaka w'Iyogezabutumwa wa 2021/2022 n'iteganyabikorwa ry'umwaka wa 2022/2023 by'akomisiyo na servisi by'inama y'Abepiskopi.

Inteko rusange y'Abepiskopi iterana rimwe mu gihembwe ubu akaba ari ubwa gatatu iteranye muri uyu mwaka wa 2022.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose