Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Adria washinze umuryango w'Ababikira b'Akana Yezu yashyinguwe

Kuri uyu wa 23 Kanama 2023, ni bwo Adria Nyirabarima, washinze umuryango w'ababikira b'Akana Yezu yashyinguwe mu rugo rw'umurwa w'impuhe wa Rusayo.

Adria washinze umuryango w'Ababikira b'Akana Yezu yashyinguwe
Adria washinze umuryango w'Ababikira b'Akana Yezu yashyinguwe

Ni mu Gitambo cy'ukaristiya cyaturiwe na Nyiricyubahiro Mgr Eduard SINAYOBYE Umwepiscopi wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu muri Shapele" Umurwa w'Impuhwe" ya Rusayo ya Santarari ya Gashonga, paruwasi ya Mushaka arikumwe n'imbaga y'abaturutse mu mpande zitandukanye z' u Rwanda baje kwifatanya n'abakristu ba Diyosezi Gatolika ya Cyangugu mu muhango wo gusabira, Gusezera bwa nyuma no gushyingura mama Adria NyIRABARIMA, washinze umuryango w'ababikira b'Akana Yezu, akaba Kandi Ari n'umubyeyi mukuru w'abana barererwa muri uyu murwa mukuru w'Impuhwe wa Rusayo.

Mu buhamya bwayanzwe na souer Marie Claire Byukusenge wari uri i ruhande rwe, yavuze ko mbere y'amasaha make ngo yitabe Imana, yabumubonanye ubwiza butangaje atari yarigeze amubonana. Avuga ko yatabarutse nyuma y'isengesho ry'impuhwe z'Imana, akagenda neza mu bwiza butangaje.

Uwavuze mu izina ry'abana Adria NYIRABARIMA yarereye mu rugo rw'umurwa w'impuhwe Rusayo, yavuze ko

Kuba yarabakiriye akabarera ari umusanzu ukomeye yatanze ku gihugu.

Uyu muhango wo Gusezera bwanyuma kuri Mama Adria NyIRABARIMA, wari witabiriwe Kandi n'inzego bwite za leta zari zihagarariwe n'ubuyobozi bw'akarere ka Rusizi, umuyobozi w'aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Anne Marie Dukuzumuremyi, yashimye uruhare Mama Adria yagize mu iterambere ry'aka karere.

Nyiricyubahiro Mgr Eduard SINAYOBYE Umwepiscopi wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, mu butumwa yahatangiye yashimye ibikorwa by'ubutwari byaranze Mama Adria NyIRABARIMA bityo asaba imbaga y'abari baje kumusezeraho gusaba imana kubaha umutima ujya gusa n'uwa Adria.

Mama Adria NyIRABARIMA, yavutse mu 1953, avukira mu murenge wa Gashonga akarere ka Rusizi, intara y'uburengerazuba, ni muri paruwasi ya Mushaka ya Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, yabatijwe kuwa 25/07/1954, yahawe Ukaristiya ya mbere mu 1967, akomezwa mu 1971. Ni mwene Muvunyi Augustin na Nyiramuhimbo Anne Marie, Nyina yitabye Imana amubyara asigarana na se. Yashakanye na Nsengiyumva Augustin kuwa 29/09/1973, batura mu Gasayo mu murenge wa Gashonga, paruwasi ya Mushaka babyara abana bane. Umugabo we n'abana bane Bose bitabye Imana. Amaze gupfakara mama Adria ,yahise yegurira ubuzima bwe bwose abatagira kivurira. Aho yari atuye yahise ikigo Umurwa w'impuhwe Rusayo, aho yakiriye kandi akarera abana benshi babuze ababyeyi kimwe n'abandi bafite uburwayi n'ubukene. Muri jenocide yakorewe abatutsi mu 1994 yarokoye abatutsi barenga 500. Tariki 1/05/ 1998 nibwo mama Adria yatangije umuryango w'ababikira b'Akana Yezu kugira ngo ukomeze igikorwa yari yaratangiye cyo gushengerera isakaramentu ry'ukaristiya kimwe n'ibikorwa bye byose byimpuhwe. Icyo gikorwa cyo gushengerera cyashobotse kuko Nyiricyubahiro Mgr Thadee Ntihinyurwa yari yemeye ko mu Rusayo hatuzwa isakaramentu ritagatifu ryahageze kuwa 22/ 08/ 1984. Mama Adria NyIRABARIMA yasoje urugendo rwe hano ku isi kuwa 13/ 08/2023, akaba yashyinguwe kuri uyu wa 23/08/2023 mu rugo rw'umurwa w'impuhwe rwa Rusayo Muri paruwasi ya Mushaka

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose