Agahinda ni Sekibi wihishe-Inyigisho ya Papa Fransisiko
Inyigisho ya Papa Fransisiko yo ku wa Gatatu, tariki ya 7 Gashyantare 2024.
Bavandimwe, muraho !
Mu rugendo rwacu rw’inyigisho ku ngeso mbi n’imigenzo myiza, turibanda ku ngeso mbi cyane, agahinda, tukumve nk’ugucika intege z’umutima, akababaro gahoraho kabuza umuntu kugira ibyishimo mu buzima bwe.
Mbere ne mbere tugomba kumenya ko Abakurambere ba Kiliziya berekanye itandukaniro rikomeye mu byerekere agahinda. Koko rero hari agahinda ko mu buzima bwa gikristu, gashobora guhinduka ibyishimo ku bubasha bw’ingabire y’Imana: aka gahinda ntigakwiye kwigizwayo kuko gafasha mu rugendo rwo guhinduka. Icyakora hari ubwoko bwa kabiri bw’agahinda kinjira mu mutima kakawubuza amahwemo : ni ubu bwoko bwa kabiri bw’agahinda tugomba kurwanya twivuye inyuma, n’imbaraga zacu zose kuko gaturuka kuri Sekibi. Iryo tandukanyirizo turisanga no mu ibaruwa ya kakiri Pawulo mutagatifu yandikiye Abanyakorinti aho agira ati « Kuko akababaro kanyuze Imana gatera kwisubiraho bigeza ku mukiro. Ibyo rero nta n’umwe wabyicuza. Naho akababaro gaheze mu by’isi gusa, gakurura urupfu » (2 Kor 7, 10).
Hari agahinda tubana, kaganisha ku mukiro. Dutekereze k’umwana w’ikirara batubwira mu Ivanjili : igihe ageze kure, yumva abihiwe n’ubuzima byatumye ashyira ubwenge ku gihe yiyemeza kugaruka mu nzu ya se (Reba Lk 15, 11-20). Kubabazwa n’ibyaha twakoze, kwibuka aho twahanantutse tuva, kuganya kuko twataye ubutungane Imana yari idutegerejeho ni ingabire.
Ariko hari akandi gahinda, ko gatandukanye n’aka tumaze kuvuga kuko ari indwara ya roho. Kavukira mu mutima wa muntu igihe icyifuzo cyangwa ukwizera byayoyotse. Aha twakwibuka inkuru y’abigishwa bajyaga Emawusi. Aba bigishwa babiri bavuye i Yeruzalemu bahangayitse, bacitse intege, babiganiriza umunyamahanga, waje akajyana nabo : « Twebweho, twari twizeye ko ari we, ni ukuvuga Yezu, uzarokora Isiraheli » (Lk 24,21). Uburemere bw’agahinda bushingiye ku kuba hari icyo babuze. Mu mutima wa muntu hari ubwo havuka icyizere ariko rimwe na rmwe, ntikigire icyo kigeraho, kikaraza amasinde. Bishobora kuba kwifuza gutunga ikintu tudashobora kubona, cyangwa ikintu gifite agaciro gakomeye, nko kubura urukundo. Iyo ibyo bibayeho ni nk’aho umutima wa muntu uguye mu manga, akumva acitse intege, umutima uremerewe, yumva ntacyo yashobora, asa n’ufite ubwoba budashira. Twese tunyura mu bigeragezo bidukururira agahinda kuko ubuzima butuma tugira inzozi zitagira icyo zigeraho. Muri icyo gihe, bamwe, nyuma y’igihe cy’umubabaro batangira kugira ukwizera ; nyamara abandi bashimishwa no kuguma mu gahinda, bakakareka kagakomeza kumunga umutima. Ese byaba bitanga ibyishimo ? Tubirebe. Agahinda ni nk’ibyishimo byo kubura ibyishimo, kunezezwa n’uko bitakunze, ni nko kurya bombo isharira, itarimo isukari, bombo ibishye cyane ukayinyunguta. Agahinda ni ibyishimo byo kubura ibyishimo.
Umumonaki witwa Evagre avuga ko ingeso mbi zose zigamije umunezero, ndetse n’iyo waba ari uw’igihe gito, nyamara agahinda ko siko bimeze : ni ukuguma mu mubabaro udashira. Akababaro kadashira aho ushobora gukomeza kongera intera hagati y’utagihari, ntabwo ari ibitekerezo by’ubuzima muri Roho gusa. Ukubihirwa bitewe n’inzika, aho buri gihe tuba dufite ibyo dusaba mbese twifata nk’abarenganyijwe ntabwo byera imbuto nziza mu buzima bwacu, tutavuze no mu buzima bwa gikristu. Hari ikintu mu buzima bwacu bwahise gikeneye gukira. Agahinda, ubundi ni ibintu bisanzwe mu buzima gashobora ghinduka umutima mubi.
Agahinda ni Sekibi yihishe. Abakurambere bo mu butayu bagasobanura nk’urunyo rwo mu mutima, ruwumunga, rugasahura abarucumbikiye. Iyi shusho ni nziza, iradufasha kubyumva. None se nakora iki igihe mfite agahinda ? Guhagarara no gutekereza : ese ni agahinda keza ? Ese ni agahinda kabi ? Hanyuma ukareba uko witwara bitewe n’ubwoko bw’agahinda. Ntimwibagirwe ko agahinda gashobora kuba ikintu kibi cyane kitugeza ku kubona ibintu byose ari bibi, kiganisha ku bwikunde bukira bigoranye.
Bavandimwe, dutekereze kuri aka gahinda kandi twibuke ko Yezu atuzanira ibyishimo by’izuka. N’ubwo ubuzima bwaba bwuzuye ibitajyanye, ibyifuzo bitatanye, inzozi zitagezweho, ubucuti bwarangiye, kubera izuka rya Yezu dushobora kwemera ko byose bizaronka agakiza. Yezu yazutse atari kunyungu ze gusa, ahubwo kubera twe, kugira ngo acungure iminezero yose itarujujwe mu buzima bwacu. Ukwemera kwirukana ubwoba, kandi izuka rya Kristu ryirukana agahinda mbese ni nko gukura ibuye ku mva. Buri munsi w’umukristu ni umwitozo w’izuka. Umwanditsi Georges Bernanos, mu nkuru yanditse mu gitabo Journal d’un Curé de campagne, (gahunda ya padiri mukuru wo mu giturage), avugisha Padiri mukuru wa Torcy aya magambo: « Kiliziya ifite ibyishimo, ibyo byishimo byose bigenewe isi yacu yuzuye agahinda. Ibyo mwakoze muyirwanya, mwabikoze murwanya ibyishimo ». Hanyuma undi mwanditsi w’umufaransa, Léon Bloy, yadusigiye iyi nteruro nziza cyane : « Hari ikintu kimwe giteye agahinda kuruta ibindi […] ni ukutaba umutagatifu ». Roho wa Yezu wazutse adufashe gutsindisha agahinda ubutagatifu.
Papa Fransisko
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.