Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Igisobanuro n'ingaruka z'ubute no kubihirwa n'isengesho

Inyigisho ya Papa Fransisiko yo ku wa Gatatu, tariki ya 14 Gashyantare 2024.

Igisobanuro n'ingaruka z'ubute no kubihirwa n'isengesho
Igisobanuro n'ingaruka z'ubute no kubihirwa n'isengesho

Bavandimwe, muraho !

Mu ngeso mbi z’ingenzi, hari imwe batibandaho, wenda biterwa n’uko izina ryayo abenshi batarisobanukiwe : Ndavuga Acédie mu gifransa. Ubute, kubihirwa cyangwa kuremererwa no gusenga. Niyo mpamvu, kuri liste y’ingeso mbi, ijambo « acédie » ahenshi risimbuzwa irindi rikunda gukoreshwa : « la paresse », ubunebwe. Mu by’ukuri ubunebwe nibwo bugaragaza ubute, ntabwo ari bwo muzi. Iyo umuntu ari inyanda, akururuka, asa n’utishimiye ibyo akora, tuvuga ko ari umunebwe. Nyamara nk’uko ubuhanga bw’abakurambere mu kwemera bo mu butayu bubyigisha, akenshi umuzi w’ubwo bunebwe ni ubute (acédie). Iri jambo ry’ikigereki acédie risobanura « kutiyitaho » (manque de soin).

Ni igishuko giteye ubwoba tudakwiye gufata ku buryo bworoshye. Umuntu wafashwe n’iki gushuko amera nk’aho yashikamiwe n’ibyifuzo biganisha ku rupfu : yumva byose bimubihiye, umubano we n’Imana umurambiye, ndetse n’ibikorwa byiza, ibyamunezerezaga umutima mu bihe byahise, abona ari nk’aho ntacyo bimaze. Umuntu atangira kwicuza ibihe bihita n’ubuto bwe bwahise bidasubirwaho.

Ukubihirwa bavuga ko ari nka « sekibi ya saa sita » : idutungura mu gice cya kabiri cy’umunsi, igihe dufite umunaniro mwinshi kandi amasaha akurikira akaba nta gishya ari butuzanire, ko gukomeza kubaho bidashoboka. Mu nyandiko ye izwi cyane, umumonaki Evagre avuga kuri uku kubihirwa : « Ijisho ry’uwabihiwe rihora rireba mu madirishya, kandi roho ye ikaba ituwe n’abamusura. […] Iyo asoma, uwabihiwe akunda kwayura, kandi agatwarwa n’ibitosti, agahumabaguza, agahuza ibiganza, ntakomeze kureba igitabo, akareba urukuta ; hanyuma, akongera akareba igitabo, agasoma gakeya […] ; hanyuma, akubika umutwe, akawuseguza igitabo yasomaga, agatwarwa n’agatotsi, kugeza igihe inzara imukanguriye ikamwibutsa ko agomba kwiyitaho » ; mu mwanzuro, « uwabaswe n’ubute ntiyita uko bikwiye ku murimo w’Imana » ( Evagre le Pontique, Traité des huit esprits de malice, 14)

Abasomyi bo muri iki gihe basanga uko Evagre abyerekana byibutsa cyane indwara iriho muri iki gihe yo kubura ingufu n’ubushake (dépression), ari ku bijyanye n’imitekerereze y’abantu cyangwa ubucurabwenge. Koko rero, ku bafashwe n’ukubihirwa, ubuzima nta gaciro buba bugifite, gusenga bikaremera, urugamba rwose nta gaciro ruba rugfite. N’iyo twaba twaragize ishyaka mu busore bwacu, ubu tubona ari nk’ubusazi, inzozi zitatugejeje ku munezero. Umuntu byose akabireka, agatwarwa no kurangara, kunanirwa gutekereza, bigasa nk’aho ari nta muti : umuntu akifuza kuba nk’igicucu, kugira roho irimo ubusa… Mbese ni nko gupfa uhagaze, birababaje.

Mu gukiza iyi ngeso mbi iteye ubwoba, abahanga mu mbonezamitima (spiritualité) batanga imiti inyuranye. Ndagira ngo nibande kuwo mbona ari ingenzi kurusha iyindi nakwita « gukomera mu kwemera ». Niba kubera kubihirwa umuntu ashaka guhunga, « kujya ahandi », guhunga ibyo arimo, ni ngombwa kugira ubutwari bwo kuguma mu byo urimo no kwakira, « hano kandi ubu ngubu », ko Imana muri kumwe. Abihayimana b’abamonaki bavuga ko icyumba babamo ari umwarimu mwiza w’ubuzima, kuko ari ahantu habibutsa buri munsi kandi ku buryo bufatika amateka y’urukundo Nyagasani abakunda. Sekibi ya saa sita ishaka gusenya ibyo byishimo bisanzwe by’aho turi ubu, ikatubikamo ubwoba bwo kutakira aho tuba n’ibyo tubamo ; ishaka kutwumvisha ko byose ntacyo bimaze, ko nta gifite agaciro, ko ntacyo dukwiye kwitaho ko nta n’umuntu dukwiye kwitaho. Mu buzima, duhura n’abantu bafashwe « n’indwara y’ukubihirwa », abantu tuvuga tuti « Mbega ukuntu agoye ! » , hanyuma ntidukunde kubana nabo ; abantu bagira imyifatire yo kuremerera abandi. Ni ukubihirwa n’ubuzima.

Ni abantu se bangana iki, batwawe no kubihirwa, bakagira inkeke idasobanutse, bakareka inzira y’icyiza bari baratangiye ! Ukubihirwa ni urugamba rwa nyuma, tugomba kurutsinda nta kabuza. Kandi ni intambara itorohera n’abatagatufu, kuko nk’uko tubisanga mu nyandiko zabo za buri munsi, hari impapuro zerakana ibihe biteye ubwoba banyuzemo, ibihe by’ijoro mu rugendo rw’ukwemera, aho byose byari umwijima. Abo batagatifu n’abatagatifukazi batwigisha kunyura mu ijoro mu kwihangana, tukabaho mu bukene bw’ukwemera. Igihe twugarijwe no kubihirwa, badushikariza gukomera ku kantu gato twiyemeje, kwiha ingamba zifatika dushobora kugeraho, kandi tugakomeza kwihagararaho, tugakomera twishingikirije kuri Yezu, we utarigeze ahunga ibishuko.

Ukwemera, kwahungabanyijwe n’ububihirwe, ntikuba kwataye agaciro. Ahubwo urebye niko kwemera nyako, ukwemera kwa muntu, n’ubwo yugarijwe n’umwijima umuhuma amaso, akomeza kwemera mu bwiyoroshye. Ni uko kwemera kuguma mu mutima, nk’amakara agurumana munsi y’ivu. Uku kwemera kugumaho. Niba umwe muri twe aguye muri iyi ngeso mbi cyangwa akagira igishuko cyo kubihirwa, agerageze kureba imbere muri we no kwita ku makara agurumana y’ukwemera : ni kuri ubwo buryo umuntu ajya imbere.

Papa Fransisko

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose