Umuhate wo kwamamaza Ivanjili: Kumenyekanisha Ivanjili muri iki gihe
Inyigisho Papa Fransisko yagejeje ku bakristu ku wa Gatatu tariki 29 Ugushyingo 2023.
Bavandimwe,
Ubushize twabonye ko kumenyekanisha Ivanjili ari ibyishimo kandi ko igenewe bose ; turebe uyu munsi ingingo ya gatatu : ni muri iki gihe.
Dukunda kumva hafi iteka bavuga nabi iki gihe turimo. Intambara, ihindagurika ry’ibihe, akarengane mu bihugu hafi ya byose no kwimukira mu bindi bihugu, ibibazo mu muryango no kubura amizero, impamvu zo kwiheba ntizibuze. Muri rusange, ibihe turimo bimeze nk’ibiyoborwa n’umuco ushyira umuntu ku giti cye hejuru ya byose n’ikoranabuhanga rikaba mu umutima wa byose, rikajyana n’ubushobozi rifite bwo gukemura ibibazo byinshi n’iterambere rihambaye mu nzego zinyuranye. Nyamara kandi na none uwo muco w’iterambere ry’ikoranabuhanga rishingiye ku muntu ku giti cye riganisha ku gushyira imbere ubwigenge budashaka kugira aho bugarukira kandi butitaye ku basigara inyuma. Uwo muco ushyira ibyifuzo by’ingenzi bya muntu mu myumvire y’ubukungu bw’indya nkurye, bikajyana n’imyumvire y’ubuzima ishyira ku ruhande abadafite icyo binjiza kandi ikagorwa no kurennga ibigezweho. Dushobora no kuvuga ko turi gice cy’abantu bambere mu mateka kigerageza gukora gahunda y’imibereho y’abantu, kititaye ku Mana, abantu bakirundanya mu migi minini iguma mu by’isi kabone n’ubwo ifite amazu y’ imiturirwa yatumbagiye mu ijuru.
Twibuke amateka y’umugi wa Babeli n’umunara wawo muremure cyane (reba Intg 11,1-9). Batubwira gahunda y’igihugu aho umuntu ku giti cye atangwaho igitambo kugira ngo igihugu muri rusange kigere aho gishaka kugera. Inyokomuntu yavugaga ururimi rumwe- twanavuga ko bagenderaga ku « gitekerezo kimwe »-, mbese ni nk’aho bazingiye mu ihuriro rusange rimira umwimerere wa buri muntu rikababumbira mu kintu cy’icyuka gisa n’ikibasanisha bose. Nuko Imana isobanya indimi zabo, ni ukuvuga ko yagaruye ubudasa, irema uburyo umwimerere wa buri wese watera imbere, ituma habaho urunyuranyurane aho imyumvire rusange yashakaga kubahatira ubumwe butavangiye. Nuko Nyagasani akura inyokomuntu mu busazi bwo kumva ko bashoboye byose : «izina ryacu ribe kikirangirire », niko abaturage ba Babeli bavugaga mu kwikuza kwabo (v4), bashaka kwizamura kugera ku ijuru, mbese kwishyira mu mwanya w’Imana. Nyamara ariko ni ibyifuzo biteye ubwoba, bidindiza umuntu, bikamusubiza inyuma, ni ibyifuzo bisenya, hanyuma Nyagasani, asobanya ibyifuzo byabo, arinda inyokomuntu, abuza ishyano ryari rigiye kugwa. Iyi nkuru isa n’ifite byinshi yatwigisha muri iki gihe : no muri iki gihe, ubusabane, aho kugira ngo bushingire ku buvandimwe no ku mahoro, akenshi bushingira ku kwiyemera, ku gukunda igihugu birengeje urugero, kwemera ibikorwa by’ikoranabuhanga n’ubukungu bishyira mu mitwe y’abantu ko Imana ntacyo ivuze, ntacyo imaze : atari uko bashaka kugira ubumenyi bwisumbuyeho, ahubwo bashaka ubutegetsi bwisumbuyeho. Ni igishuko gicengera ibibazo bikomeye bijyanye n’umuco muri iki gihe.
Mu nyandiko Evangelii gaudium (Ibyishimo by’Ivanjili) nagerageje kwerekana bimwe muri ibyo bibazo (reba n. 52-75), ariko cyane cyane nashishikarije abantu « iyogezabutumwa rimurikira uburyo bushya bwo kubana n’Imana, kubana n’abandi ndetse n’ibidukikije, kandi ribyara indangangaciro z’ibanze. Ni ngombwa cyane kugera aho bacurira imigambi n’ingero nshya ziyoboye isi, tukageza Ijambo rya Yezu ku bintu by’ibanze bigize umutima w’umugi » (N° 74). Mu yandi magambo, ntiwamenyekanisha Yezu udatuye mu muco w’igihe urimo kandi wibuka buri gihe amagambo intumwa Pawulo yavuze kuri iki gihe : « Ngiki koko rero igihe gikwiye ; nguyu koko umunsi w’uburokorwe » (2 Kor 6,2). Si ngombwa ko duhanganisha igihe turimo n’indi myumvire yo mu gihe cyahise. Nta n’ubwo bihagije kongera guhamya ibyo twemera twigishijwe, n’ubwo ari byo bwose, kuko uko iminsi ishira bihinduka ibitekerezo gusa. Ukuri ntikwemerwa kurushaho kubera ko bazamuye ijwi bakwemeza, ahubwo kwemezwa n’uko kujyanye n’ubuzima.
Ishyaka mu iyogezabutumwa ntabwo buri gihe ari ugusubiramo ibyagezweho, ahubwo ni uguhamya ko Ivanjili ari nzima ubu ngubu kuri twe. Duhereye kuri ibyo, turebe ibihe turimo n’umuco wacu nk’impano. Ni byacu kandi kubigezaho Ivanjili si ukubicira urubanza tubirebeye kure, cyanga kujya ku ibaraza tugasakuza izina rya Yezu, ahubwo ni ukujya mu muhanda, kujya aho abantu baba, kujya aho abantu bababara, bakora, biga kandi batekerereza, mbese ni nko gutura mu masangano y’imihanda aho abantu basangira ibifite agaciro ku buzima bwabo. Ibi bisobanura ko Kiliziya ihamagarirwa kuba « umusemburo w’ibiganiro, w’uguhura, w’ubumwe. Ahasigaye, uburyo tuvuga ukwemera bizaba imbuto y’ibiganiro, y’uguhura kw’imico, imiryango n’inzego zitandukanye. Ntitugomaba gutinya ibiganiro : hari ubwo guhangana no kunenga byadufasha kwirinda ko tewolojiya yahinduka ingengamyumvire (idéologie) » (Discours à la Ve conférence nationnale de l’Eglise italienne, Florence, 10 novembre 2015).
Ni ngomba kuba mu masangano yo muri ibi bihe turimo. Kuhava byakenesha Ivanjili kandi bigahindura Kiliziya nk’ingirwadini. Kuyajya mu msangano, biradufasha twebwe abakristu, kumwa ku buryo buvuguruye impamvu z’ukwizera kwacu, ziva kandi zigasangirwa mu bukungu bw’ukwemera, ni ukvuga mu « ibishya n’ibishaje » (Mt 13,52). Muri make, aho gushaka guhindura isi y’iki gihe, ni ngomba guhindura iyogezabutumwa kugira rirusheho gucengeza Ivanjili muri ibi bihe turimo (reba Evangelii gaudium, 25). Icyifuzo cya Yezu tukigire icyacu : gufasha bagenzi bacu dusangiye urugendo guhorana inyota y’Imana, gufungurira Imana umutima no kubona ushobora wenyine ubu n’igihe cyose, guha mahoro n’ibyishimo inyokomuntu.
Bavandimwe, muri iyi mpera y’umwaka wa liturjiya, mbifurije Adiventi nziza.
Imana ibahe umugisha.
Papa Fransisko
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.