Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Ishyaka ry’uwemera mu iyogezabutumwa

Inyigisho Papa Fransisko yagejeje ku bakiristu Ku wa Gatatu, tariki ya 13 Ukuboza 2023.

Ishyaka ry’uwemera mu iyogezabutumwa
Ishyaka ry’uwemera mu iyogezabutumwa

Bavandimwe,

Uyu munsi turasoza icyiciro cy’inyigisho zidushishikariza kugira ishyaka mu iyogezabutumwa, aho twagiye tumurikirwa n’Ijambo ry’Imana, rikadufasha kwihingamo ishyaka ryo kumenyekanisha Ivanjili. Ibi birareba buri mukristu. Dutekereze uko, mu guhimbaza isakramentu rya batisimu, umusaserdoti avuga, akora ku matwi no ku munwa w’ubatizwa ati « Nyagasani Yezu, we watumye abatumva bumva n’abatavuga bavuga, abahe kumva ijambo rye no guhamya ukwemera kwanyu »

Twumvise igitangaza cya Yezu. Mariko umwanditsi w’Ivanjili akomeza atwereka aho byabereye : « Yezu ava mu gihugu cya Tiri yambukiranya igihugu cya Sidoni, agaruka ku nyaja ya Galileya, yerekeje kuri Dekapoli» (Mc 7, 31). Ibi bihugu bihuriye ku ki ? Abenshi mu baturage bari babituye bari abapagani. Ntabwo ari intara zituwe n’abayahudi ahubwo zituwe n’abapagani. Abigishwa basohokanye na Yezu ufite ububasha bwo kuzibura amatwi n’umunwa, ni ukuvuga gukiza ubumuga bwo kutumva no kutavuga, muri Bibiliya bugashushanya kandi bukerekana kwima amatwi ijwi ry’Imana.

Hariho ubumuga bwo kutumva, nyamara muri Bibiliya, udashobora kumva Ijambo ry’Imana aba atanavuga, ntatangaza Ijambo ry’Imana. Hari ikindi kimenyesto kibyerekana : Ivanjili itugezaho ijambo nyamukuru Yezu yavuze mu rurimi rw’icyarameya, effata, risobanura « Zibuka », amatwi yawe nazibuke n’ururimi rwawe rugobodoke. Iri ijambo ntirigenewe utumva ntanavuge, kuko nyine atashoboraga kuryumva, ahubwo rigenwe abigishwa b’icyo gihe n’abo mu bihe byose. Natwe, twahawe efata ya Roho Mutagatifu muri Batisimu, duhamagariwe gufunguka. « Zibuka ». Yezu abwira buri mukristu na Kiliziya ye ati « Zibuka », funguka, kuko ubutumwa bw’Ivanjili buragukeneye kugira ngo ubuhamye kandi ubwamamaze ! Bidufasha no kuzirikana ku myifatire y’umukristu : umukristu agomba kuba afunguriye umutima we Ijambo ry’Imana no gukorera abandi. Abakristu bafunze umutima wabo, buri gihe barangiza nabi kuko atari abakristu, ahubwo ni abacura ingengamatwara, ingengamatwara yo kwifunga. Umukristu agomba kuba afunguriye umutima we kwamamaza Ijambo ry’Imana no kwakira abavandimwe. Ni kuri ubwo buryo iyi « efata », uku « kuzibuka » ari ubutumire bwacu twese ngo dufungure imitima yacu.

No mu mpera z’Ivanjili, Yezu atugezaho icyifuzo cye cyo kwamamaza Inkuru nziza : mugende, muge kuragira ubushyo bwanjye, muge kwamamaza Inkuru nziza. Bavandimwe, twiyumvemo ko twese, ku bwa batisimu twahawe, duhamagariwe guhamya no kumenyekanisha Yezu. Nka Kiliziya, turasaba ingabire yo gushobora gushyira mu bikorwa uguhinduka mu buryo twitangira ikenurubushyo n’iyogezabutumwa. Ku nkengero z’inyanja ya Galileya, Yezu yabajije Petero niba amukunda, hanyuma amusaba kuragira intama ze (reba Yh 21, 15-17). Natwe twibaze iki kibazo, buri wese muri twe akibaze : Ese nkunda Nyagasani koko ku buryo nashaka kumumenyekanisha? Ese ndashaka kuba umuhamya cyangwa numva ko kuba umwigishwa bihagije ? Ese ntwara ku mutima abantu duhura, ese mbageza kuri Yezu mu isengesho ? Ese hari icyo nifuza gukora kugira ngo ibyishimo by’Ivanjili, byahinduye ubuzima bwanjye, bitume ubuzima bwabo burushaho kuba bwiza ? Tubitekereze, dutekereze kuri ibi bibazo kandi dukomeze kuba abahamya.

Papa Fransisko

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose