Amafaranga ashorwa mu bucuruzi bw'intwaro umwaka umwe yakemura burundu ikibazo cy'inzara
Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru ubwo yasozaga uruzinduko rwe muri Afurika, kuri uyu wa 5 Gashyantare 2023, Papa Fransisiko yagaragaje ikibazo cy'icuruzwa ry'intwaro nka kimwe mu bikomeje gutiza umurindi intambara muri Afurika.
Papa Fransisiko yagize ati"Birababaje kubona akababaro n'ubugizi bwa nabi biri muri Afurika. Kandi imwe mu biri inyuma y'ubu bugizi bwa nabi ni ubucuruzi bw'intwaro. Ubucuruzi bw'intwaro ni ikibazo gikomeye kibangamiye isi".
Papa Fransisiko avuga ko icuruzwa ry'intwaro riko meje gutwara akayabo kagakoreshejwe mu guhangana n'ikibazo cy'inzara ku isi.
Ati"umuntu ubihugukiwe yambwiye ko uwahagarika icuruzwa ry'intwaro umwaka umwe byakemura burundu ikibazo cy'inzara ku isi"
Papa avuga ko ari ubugome bukabije kubona ukuntu ibihugu by'ibihangange bishyigikira intambara n'ubwicanyi muri Afurika bikwirakwiza intwaro bagateranya Abanyafurika ngo barwane babone uko bagera ku nyungu zabo z'ubucuruzi n'iz'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.
Akomeza avuga ko n'ubwo muri Afurika hakiri ikibazo cy'ihangana ry'amoko giteza umutekano muke mu bihugu bitandukanye, bigaragara ko iki kibazo gitizwa umurindi n'icuruzwa ry'intwaro rihakorerwa kubw'inyungu z'ibihugu bikize.
Ati"Biragaragara ko ikibazo cy'amoko muri Afurika gihari. Ariko kandi biranagaragara ko gitizwa umurindi n'icuruzwa ry'intwaro rikomeza guhembera intambara hagati y'amoko. Kandi ikibyihishinyuma ni ubusahuzi bw'amabuye y'agaciro. Ni ubunyamanswa. Nta kundi nabyita".
Papa Fransisiko kandi yagarutse ku kibazo cy'abana bashorwa mu ntambara muri Sudani y'Epfo no mu bindi bihugu ibi byose bigakorwa bitewe no gushaka imitungo binyuze mu icuruzwa ry'intwaro.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.