Amaseminari y’u Rwanda mu rugendo nyobokamana i Kibeho bibuka Padiri Gafuku wahawe ubupadiri bwa mbere mu Rwanda
Mu gihe Kiliziya Gatolika mu Rwanda iri mu bihe bya yubile z'impurirane, amaseminari makuru ane y’igihugu yateguye urugendo nyobokamana ku itariki ya 7 Ukwakira 2025, ruzabera i Kibeho. Ruzahuza abaseminari n’abayobozi barenga 530 mu rwego rwo kwibuka Padiri Balthazar GAFUKU na Donat LEBERAHO, abapadiri ba mbere b’abanyarwanda, no kwizihiza imyaka 108 u Rwanda rumaze rubonye abapadiri barwo bwite. Ku rwego rw’abaseminari, uru rugendo ruzaba runajyanye n’ihimbazwa rya yubile z’impurirane Kiliziya y’u Rwanda iri kwizihiza muri uyu mwaka.
Padiri NIZEYIMANA Mariko, umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Rutongo, yatangarije Kinyamateka ko uru rugendo rusanzwe rukorwa buri mwaka tariki ya 7 Ukwakira, ariko uyu mwaka rukazaba rufite umwihariko.
Yagize ati: “Ni urugendo nyobokamana rusanzwe ruhuza amaseminari makuru yose yo mu Rwanda uko ari ane. Twese tuba twahurije hamwe abarezi n’abanyeshuri bose b’amaseminari, tukarukorera i Kibeho tariki ya 7 Ukwakira nk’umunsi w’ingenzi mu mateka y’iyobokamana mu Rwanda, kuko ariho abapadiri babiri ba mbere b’Abanyarwanda Balthazar GAFUKU na Donat LEBERAHO bahawe ubupadiri mu 1917.”
Yongeyeho ko uyu mwaka, Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yashatse ko uru rugendo rujyanishwa no kwizihiza yubile z’impurirane, nk’imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda, imyaka 2025 Yezu Krstu acunguye Isi. Abepiskopi bashatse ko n’Abaseminari bagira uruhare muri izi yubile, ari na yo mpamvu iyi tariki yahawe agaciro gakomeye kurushaho muri uyu mwaka, nk’uko Padiri Mariko abivuga.
Ku bijyanye n’imigendekere y’uru rugendo, byitezwe ko abaseminari bagera kuri 510 bazarwitabira, baherekejwe n’abayobozi n’abarezi basaga 26. Bazagera i Kibeho saa 9h15 za mu gitondo, batangirane n’ishapule y’ububabare burindwi bwa Bikira Mariya saa 9h30, hazabaho kandi ikiganiro cy’iyobokamana gizatangwa na Padiri Halerimana François wo mu muryango w’Abapalotin saa 10h00, hanyuma igitambo cya Misa kizaturwe saa 11h00 kiyobowe na Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.
Biteganyijwe kandi ko abandi bepiskopi bazifatanya n’abaseminari muri urwo rugendo, barimo Mgr Célestin Hakizimana wa Diyosezi ya Gikongoro, Mgr Papias MUSENGAMANA wa Byumba, na Mgr Balthazar NTIVUGURUZWA wa Kabgayi unayobora Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe seminari n’abapadiri, hakiyongeraho n’abandi batarabitangaza bateganyijwe.
Padiri Mariko avuga ko uru rugendo ari n’umwanya wo gufasha urubyiruko rw’amaseminari gusubiza amaso inyuma no kumva neza uruhare rudasanzwe rwa Padiri Balthazar GAFUKU na Mugenzi we LEBERAHO mu mateka y’iyogezabutumwa mu Rwanda.
Ati“Padiri GAFUKU yigisha abiyegurira Imana ubwitange. Yaratinyutse, ava mu muryango we, yoherezwa muri Tanzania agiye kwitegura ubusaserdoti, atazi ibimuri imbere. Ibi bisaba umutima ukomeye kandi wiyemeje guhara byose. Ni ubutwari abaseminari bagomba kumwigiraho.”
Yongeraho ati: “Ubu hari abaseminari bumva ko kuba bari mu rugendo rwo kwiyegurira Imana bidakwiye kubasaba guhara byinshi. Ariko urumva Gafuku atigeze yibazaho, ntiyajyaga gusaba uruhushya rwo gutaha ubukwe. Yaritanze. Ibyo ni byo byiza by’iyogezabutumwa nyaryo.”
Uretse kwigira ku rugero rwa GAFUKU na Mugenzi we LEBERAHO, uru rugendo rufite indi ntego yo kwimakaza isengesho n’umubano ukomeye n’umubyeyi Bikira Mariya. Kubera ko urwo rugendo ruzabera i Kibeho, ahabereye ibonekerwa rya Bikira Mariya, Padiri Mariko avuga ko ari umwanya mwiza wo gutangira umwaka w’amashuri bashyize imbere Bikira Mariya nk’umubyeyi ubafasha kwinjira neza mu nzira y’ubusaseridoti.
Yagize ati: “Ni uburyo bwo kwereka abaseminari ko Bikira Mariya afite umwanya ukomeye mu buzima bw’umusaseridoti. Twese dukeneye kumwisunga, kandi n’ubundi amadiyosezi atandukanye ajya i Kibeho, ni ngombwa ko n’amaseminari abona igihe cyayo.”
Iyi sabukuru y’imyaka 108 u Rwanda rumaze rubonye abapadiri barwo bwite, nk’uko Padiri Mariko abigarukaho, ni urwibutso rukomeye rw’uko ubusaseridoti bw’Abanyarwanda bwatangiye ari igitekerezo cy’icyizere cy’umushumba. Aho ngo Mgr Hirth, akigera mu Rwanda, yohereje abasore batatu ba mbere muri Tanzania ngo bajye kwitegurira kuba abapadiri, kuko yizeye ko Ivanjili itakwakirwa mu Rwanda idafite abashumba b’abanyarwanda bayiyoboye.
Padiri Mariko yasoje avuga ko umunsi nk’uyu ari urwibutso n’ubushishozi ku barezi b’amaseminari, abepiskopi, n’abaseminari ubwabo, ko bafite inshingano yo gukomeza gusigasira umurage w’abasaseridoti b’intangarugero, bagaharanira ko Kiliziya y’u Rwanda yakomeza kugira abasaseridoti bahagije kandi bateguwe neza.
Yagize ati: “Iyi si inzira y’abantu bahunga isi cyangwa abashaka icyubahiro. Ni inzira y’abitanga. Ni cyo twifuza ko uru rubyiruko rw’abaseminari ruzasigarana nyuma y’uru rugendo: ubutumwa bwo guhara byose no gukurikira Kristu mu bwitange buhamye, nk’uko Padiri GAFUKU na mugenzi we LEBERAHO babikoze.”
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.