Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Amashuri Gatolika yahawe urubuga rwo gutanga ibitekerezo ku mirongo migari y'uburezi Gatolika

Kuri uyu wa 7 Nzeri 2023, ni bwo hashojwe inama nyunguranabitekerezo, Komisiyo ishinzwe uburezi mu nama y'Abepiskopi imaze iminsi igirana n'abayobozi b'amashuri hirya no hino mu gihugu.

Amashuri Gatolika yahawe urubuga rwo gutanga ibitekerezo ku mirongo migari y'uburezi Gatolika
Amashuri Gatolika yahawe urubuga rwo gutanga ibitekerezo ku mirongo migari y'uburezi Gatolika

Mu nama isoza yabereye muri Diyosezi ya Gikongoro, igahuza abayobozi b'amashuri Gatolika mu madiyosezi ya Gikongoro, Cyangugu na Butare, abayobozi bahawe ukwezi ngo batange ibitekerezo ku ngingo zatanzwe na Papa Fransisiko nk'icyerekezo cy'uburezi busubiza ibibazo bibangamiye ikiremwa muntu n'isi dutuye muri iki gihe.

Uru rugendo rwabaye kuwa 13 Kamena 2026, rwabaye umwanya wo gushimira Imana ku murage mutagatifu Faransisiko yasize muri Kiliziya ndetse no gusabira umuryango wose w’Abafaransisikani mu Rwanda n’ahandi ku isi.

Musenyeri Filipo RUKAMBA umwepiskopi wa Butare akaba na perezida wa komisiyo ishinzwe uburezi mu nama y'Abepisikopi Gatolika mu Rwanda yasobanuriye abayobozi b'ibigo by'amashuri ko icyo izi nama zari zigamije ari ukubafasha kumva umurongo w'uburezi watanzwe na Papa Fransisiko no kuwugira uwabo harebwa umwihariko wa buri gihugu mu rwego rwo gutegura ejo hazaza habereye abantu n'isi dutuye.

Yagize ati "Papa Fransisiko adushishikariza uburyo bushya bw'amasezerano y'ubufatanye mu burezi kuko asanga ishuri ari indengambibi n'imipaka. Binyuze muri aya masezerano, Papa Fransisiko ahamagarira abatuye isi yose kwicara bakaganira kuri ejo hazaza h'umubumbe wacu.

Myr Filipo Rukamba avuga ko n'ubwo u Rwanda rufite byinshi byateye imbere mu burezi, bidakwiye guhagararira aho kuko hakiri ibibazo bishya bityo akaba ari ngombwa guhora hashakwa icyatuma uburezi burushaho kujya mbere.

Bimwe mu bibazo Myr Filipo yagarutseho harimo kuba amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro ataragera hose; Kuba hari ababyeyi bagitererana abana babo bikababuza amahirwe ndasimburwa y'uburere bw'umuryango; Kuba rimwe na rimwe uburezi bwibanda ku masomo bukibagirwa umwana n'ibindi.

Ibi bibazo kimwe n'ibindi bititabwaho uko bikwiye mu burezi nko kurengera ibidukikije, kwita ku burezi bw'umwana w'umukobwa, gutega amatwi urubyiruko ni byo bikubiye mu ngingo 7 Papa Fransisiko yifuje ko zishingirwaho icyerekezo cy'uburezi muri iki gihe.

Nyuma yo gusobanurira abayobozi b'amashuri Gatolika mu Rwanda ibikubiye muri aya masezerano, Myr Filipo Rukamba avuga ko bagiye kuyahuza n'imiterere bwite ya buri shuri maze bagatanga ibitekerezo bizaherwaho hashyirwaho umurongo w'uburezi bufite ireme wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

Yagize ati "Ikigiye gukurikiraho ni uko, mu gihe cy'ukwezi, buri shuri rigiye kugaragaza uko ribona aya masezerano ya Papa. Ibizaba byavuye muri buri shuri bizahurizwa mu madiyosezi nayo abishyire hamwe abyohereze ku rwego rw'igihugu kugira ngo habeho uburyo bwo kubona bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda ibikubiye mu masezerano ya Papa y'uburezi."

Iyi nama yahuje abayobozi b'ibigo by'amashuri bo mumadiyosezi ya Butare, Gikongoro na Cyangugu yitabiriwe n'abagera kuri 400. Ibaye nyuma y'izindi nkayo zabereye hirya no hino mu gihugu zose zikaba zari zigamije kurebera hamwe amasezerano ya Papa Fransisiko yo guteza imbere uburezi bwuzuye no kureba uko aya masezerano yahuzwa n'umwimerere w'ibikenewe mu Rwanda.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose