Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Amasomo abakinnyi biga mu mashuri gatolika yo mu Rwanda bakuye mu marushanwa ya FEASSA y’umwaka wa 2023

Mu guhango wo gusoza amarushanwa ya FEASSA(the Federation of East Africa Secondary Schools Sports Association ) ahuza ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye yo mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba(EAC), wabereye kuri Sitade Mpuzamahanga ya Huye ku Cyumweru tariki 27 Kanama 2023; Bamwe mu baryitabiriye biga mu mashuri gatolika ya hano mu Rwanda bagaragaje ibyishimo batewe n’imyanya myiza batwaye ndetse n’amasomo bigiye muri iri rushanwa.

Amasomo abakinnyi biga mu mashuri gatolika yo mu Rwanda  bakuye mu marushanwa ya FEASSA y’umwaka wa 2023
Amasomo abakinnyi biga mu mashuri gatolika yo mu Rwanda bakuye mu marushanwa ya FEASSA y’umwaka wa 2023

Mu kiganiro bagiranye na Kinyamateka, Tumukunde Oliviette na Ishimwe Ally biga muri E.S. St Bernadette Kamonyi bagize bati “Muri aya marushanwa tuhakuye amasomo menshi nko gukorera hamwe, kudacika intege no kumvira abatoza bacu, kuba dutwaye umwanya wa kabiri mu bakinnye Basketball muri aya marushanwa biduhaye imbaraga zo gukomeza gukora cyane no gukaza imyitozo kugira ngo ubutaha tuzegukane umwanya wa mbere, twishimiye kandi ko twabashije guhesha ishema Igihugu, Ikigo cyacu ndetse n’abari badushyigikiye, turashimira ababyeyi, abasaseridoti batwitaho ndetse n’abatoza bacu.”

Uwimpuhwe Henriette na Uwamahoro Innocente biga muri Groupe scolaire Marie Reine Rwaza mu Karere ka Musanze bavuga ko aya marushanwa abasigiye kongera imyitozo no gukoresha imbaraga. Bavuga kandi ko kuba barabashije kugera ku mukino wa nyuma babikesha gukorera hamwe no kumvira abatoza babo. Ni ubwa mbere binjiye muri aya marushanwa bityo bakaba bishimira umwanya wa kabiri babonye [ Basketball mu bakobwa], bikaba bibateye ishyaka n’imbaraga zo gukora cyane ku buryo mu mwaka utaha bazatwara igikombe.

Bashimiye Diyosezi yabo ya Ruhengeri ibaba hafi ikabashyigikira, ubuyobozi bw’ishuri ryabo burangajwe imbere na Padiri Evariste Nsabimana, abatoza, abakinnyi ndetse n’abarezi babo. Aba bakinnyi bavuga ko kuba barinjiye muri uyu mukino ari ibintu byabateye imbaraga kandi bikomeje kubatiza izindi bakaba bahigiye byinshi birimo kureba icyatumye bataba aba mbere kugira ngo ubutaha bazabe aba mbere.

Baba abiga muri E.S. St Bernadette Kamonyi n’abiga muri Groupe Scolaire Marie Reine Rwaza baragira inama bagenzi babo kurushaho gukora cyane no gukina baharanira intsinzi kuko biri mu bihesha ishema Igihugu, Ibigo bigamo ndetse n’abo ubwabo.

U Rwanda nirwo rwakiriye Amarushanwa ya FEASSA y’uyu mwaka, akaba yaramaze iminsi 9 ni ukuvuga kuva tariki 19-27 Kanama 2023, abera mu Karere ka Huye. Ryitabiriwe n’abanyeshuri bagera ku 2,924 biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye yo mu bihugu by’u Rwanda, Kenya, Tanzania, Uganda na Zanzibar. Ikaba ari incuro ya 4 aya marushanwa abereye mu Rwanda kuva yatangira mu 2002.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose