Amateka n’ibigwi bya FAWE Girls’ School mu myaka 25 mu guteza imbere Uburezi bw’umwana w’umukobwa
Amateka ya FAWE Girls’ School ryo ku Gisozi atangirira mu mwaka wa 1999, ubwo ryatangizwaga ku mugaragaro na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku wa 14 Ukuboza 1999, nyuma y’imyaka itanu igihugu cy’u Rwanda kivuye mu icuraburindi.
Iri shuri ryashinzwe biturutse ku gitekerezo cy’abagore b’inararibonye bishyize hamwe bagashinga FAWE Rwanda Chapter, bafite intego yo guteza imbere uburere bw’umwana w’umukobwa, cyane cyane mu masomo ya Siyansi, yari asanzwe agaragaramo icyuho kinini cy’abakobwa.
Mu guhimbaza Yubile y’imyaka 25 FAWE Girls’ School imaze ishinzwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Mutarama 2026, Soeur Umumararungu Marie Pelagie, Umuyobozi w’iri shuri, yasobanuye ko FAWE Girls’ School iherereye mu mudugudu wa Byimana, Akagari ka Musezero, Umurenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali.
Ati “FAWE Girls’ School yashinzwe n’Umuryango wa FAWE Rwanda Chapter hagamijwe guha abakobwa uburezi bufite ireme, kubatoza indangagaciro no kubategurira kuzavamo abayobozi beza bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.”
Yakomeje avuga ko mu mwaka wa 1999, intego z’iri shuri zashyigikiwe maze rifungurwa ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika, bitangira urugendo rwagize uruhare rukomeye mu mibereho y’ibihumbi by’abantu kugeza ubu.
Mu ntangiriro zaryo, FAWE Girls’ School yatangiranye amashami abiri ya Siyansi, ari yo: Mathematics and Physics (imibare n’ubugenge) ndetse na Biology and Chemistry (Ibinyabuzima n’ubutabire).
Uko imyaka yagiye ishira, iri shuri ryaragutse haba mu mibare y’abanyeshuri, mu bikorwaremezo no mu mashami atangwamo amasomo. Kuri ubu rifite ibyiciro bibiri by’amasomo; icyiciro rusange n’icyisumbuye, aho ritanga amashami akurikira; MPC (Imibare, Ubugenge n’Ikoranabuhanga), PCM (Ubugenge, Ubutabire n’Imibare), MCB (Imibare, Ubutabire n’Ibinyabuzima), PCB (Ubugenge, Ubutabire n’Ibinyabuzima)
Byongeye, abanyeshuri bo mu mwaka wa Kane biga amashami mashya ya Siyansi n’Imibare, agabanyijemo Stream One na Stream Two, bigamije kurushaho kubategura ku masomo ajyanye n’isi y’ubu.
Nk’uko Soeur Umumararungu Marie Pelagie yakomeje abivuga, mu myaka 25 ishize FAWE Girls’ School yakomeje gushyira mu bikorwa intego zayo zo gutanga uburezi bufite ireme ku mwana w’umukobwa, gukuraho inzitizi z’ubusumbane, no gutegura igisekuru cy’abagore bashoboye kandi bafite indangagaciro.
Ati “Nubwo iri shuri ryatangiranye ibyumba by’amashuri bicye, rifite inzozi zo kwagura no kuba indashyikirwa. Uyu munsi duhagaze nk’ikirango cy’indashyikirwa mu myigire, mu guhanga udushya no mu gutoza indangagaciro.”
Yongeyeho ko abakobwa ibihumbi byinshi banyuze muri FAWE Girls’ School batahakuye ubumenyi gusa, ahubwo bahakuye n’indangagaciro zirimo kwihangana, gukorera hamwe no gutanga serivisi inoze.
Mu bikorwa by’indashyikirwa byagezweho, FAWE Girls’ School yagiye ishimirwa kenshi na Minisiteri y’Uburezi kubera imitsindire myiza mu bizamini bya Leta, ndetse igashyirwa mu mashuri yitwaye neza ku rwego rw’igihugu.
Abanyeshuri b’iri shuri kandi bakunze gutsindira ibihembo mu marushanwa y’ubwanditsi ku rwego rwa Afurika y’i Burasirazuba, gutsinda amarushanwa y’ubwenge bukorano ku rwego rw’igihugu, no kugaragaza ubuhanga mu guhanga udushya no gusesengura ibibazo bya Siyansi.
Ku rwego mpuzamahanga, FAWE Girls’ School Gisozi yagiye ikorana n’amashuri makuru na za kaminuza zo mu bwongereza mu mishanga y’ubushakashatsi bwa Siyansi. Bamwe mu banyeshuri n’abarimu bayo banitabiriye amahugurwa ya Siyansi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bungukiye ubumenyi mu gukoresha ingufu z’izuba, byagize uruhare mu gukemura ikibazo cy’ingufu mu buryo burambye.
Ubuyobozi bw’iri shuri butangaza ko kugeza ubu FAWE Girls’ School ifite abarimu 37 n’abanyeshuri 826. Mu myaka 25 ishize, iri shuri rimaze gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 2,395, ari nabo bashyizwe ku isoko ry’umurimo.
Aba bakaba barimo abaganga, abahanga mu bwubatsi, ba rwiyemezamirimo, abarimu, abayobozi mu nzego zitandukanye, ndetse na baminisitiri, bagaragaza umusaruro ufatika w’ishuri mu iterambere ry’igihugu.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.