Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Amateka ya Papa Fransisiko witabye Imana azize uburwayi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere wa Pasika tariki ya 21 Mata 2025, ni bwo Abakirisitu Gatolika n’Isi yose bakiriye inkuru y'akababaro y'uko Papa Fransisiko wari umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi yitabye Imana aguye mu rugo rwe i Vatikani ku myaka 88.

Amateka ya Papa Fransisiko witabye Imana azize uburwayi
Amateka ya Papa Fransisiko witabye Imana azize uburwayi

Papa Francis yavukiye i Buenos Aires muri Argentine, tariki ya 17 Ukuboza 1936, yafashe izina rya Faransisiko (Francis ), abaye papa wa mbere uturutse mu muryango w’Abayezuwiti, n’uwa mbere uturutse ku mugabane wa Amerika, na papa wa mbere udakomoka ku mugabane w’i Burayi kuva mu kinyejana cya munani.

Papa Fransisiko mu mazina ye bwite yahawe n'ababyeyi be Mario Bergoglio na Regina Maria Sivori, ni izina rya Jorge Mario Bergoglio, akaba ari nawe mfura mu bana 5 bavukana.

Papa Francis yize ibijyanye n’ubutabire (Chemistry) mbere yo kwinjira mu iseminari ya Villa Devoto, nyuma yaje kujya muri kaminuza yiga ibya Filozofiya mu 1963 i Buenos Aires.

Arangije Filozofiya yabaye umwarimu nyuma ajya kwiga ibijyanye n’indimi, yaje gusubira muri Filozofiya muri kaminuza y’Abayezuwiti i Salvador kuva mu 1967 -1970.

Yahawe Isakaramentu ry'ubusaserdoti tariki ya 13 Ukuboza 1969 abuhawe na Musenyeri Ramón José Castellano.

Nyuma y’aho Papa Francis yakomeje amashuri mu bijyanye na Filozofiya na Tewologiya i San José ya San Miguel.

Kuva 1971 - 1972 yakoze imirimo itandukanye muri Espagne; Mu 1980 yabaye umuyobozi wa kaminuza yigishaga Filozofiya na Tewologiya muri kaminuza ya San Miguel, akaba na Padiri mukuru w’iyo Paruwasi.

Mu 1986 yabonye impamyabumenyi y’ikirenga yakuye mu Budage mu bijyanye na filozofiya na tewologiya.

Papa Fransisiko kandi tariki ya 20 Gicurasi 1992, yungirije Musenyeri muri Diyosezi ya Buenos Aires kugeza mu 1997. Muri uwo mwaka ni nabwo yagizwe Musenyeri tariki ya 3 Kamena 1997 nyuma y’urupfu rw’uwari umushumba wayo.

Tariki ya 21 Gashyantare 2001 yatorewe kuba Karidinali na Papa Yohani Pawulo II.

Mu matora ya Papa yabaye mu mwaka wa 2005, Jorge Mario yakurikiye Papa Benedigito watowe icyo gihe mu kugira majwi menshi, aho ku nshuro ya kane y’ayo matora Papa Benedigito wa 16 wari karidinali Ratzinger yagize amajwi 84, Jorge Mario amukurikira afite 26.

Papa Fransisiko ahitamo gufata izina ry’ubupapa “Fransisiko wa mbere” yafatiye ku izina rya Fransisiko wa Asizi wicishaga bugufi agendeye ku ivanjiri akanafasha abakene mu buryo budasanzwe.

Nkuko tubicyesha ikinyamakuru Vatican news Papa Francis mu mateka y'ubuzima bwe yabayeho mu buzima bworoheje, akicisha bugufi, ntiyigeze yemera igikorwa cyo guhuhura umuntu ubabara cyane yarwanyije ko Abapadiri bashaka abagore, ndetse mu bindi atigeze ashyigikira harimo kudashyigikira kubana hagati y’abahuje ibitsina.

Yarwanyije kandi igikorwa cyo kuvanamo inda, kuko ngo ari ukuvutsa uburenganzira bw’ubuzima muntu wabayeho kuva ku isama.

Papa Francis kandi yaranzwe no gushyira imbere impuhwe, kwakira no kurengera abimukira n’impunzi, kwamagana ruswa no gukangurira Kiliziya gusubira ku murongo w’ubunyangamugayo.

Yabaye umuvugizi ukomeye wo kwita ku bidukikije n’ihindagurika ry’ibihe, ashyigikira iterambere ry’abagore muri Kiliziya, yakunze kwera urubyiruko, abarwayi n’abafite intege nke, akabafata nk’umutima wa Kiliziya.

Papa Francis yatangiye kugira ibibazo by'uburwayi muri 2024, birimo uburwayi bw’umusonga n’ubushobozi buke bwo guhumeka. Ibyo bibazo byose yagize ntabwo byamubujije gukomeza gutanga ubutumwa bw’ihumure, gukurikirana ibikorwa bya Kiliziya no guha umugisha abayoboke be kugeza ku munota wa nyuma nkuko byagaragaye kandi byagaragajwe n'abari bamuri hafi mu gihe cy'uburwayi bwe.

Papa Francis Yasuye ibihugu byinshi ku isi mu rwego rwo gukomeza ubutumwa, gushimangira ubumwe n'ubwiyunge no gukangurira abantu kwita ku ndangagaciro za muntu.

Bimwe mu bihugu Papa Francis yasuye harimo: Cuba yasuye mu 2015, mu 2014 yasuye igihugu cy'Ubufaransa, muri 2019 yasuye Ubuyapani, mu 2015 yasuye Tanzaniya, Uganda na Kenya agamije gushyigikira iterambere n'iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu yasuye kandi Mali, Burkina Faso, n’ibindi bihugu by’Afurika mu rwego rwo gukangurira amahoro n’ubwiyunge.

Papa Fransisiko yanasuye Amerika y'Amajyepfo mu rwego rwo gushyigikira abaturage. Asize amaze gutanga abakaridinali 10 bo muri Afurika barimo na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda Arikiyepiskopi wa Kigali. Yavugaga ururimi rw’Icyesipanyolo, Igifaransa, Igitaliyani, Ikidage n’Ikilatini.

Papa Fransisiko yitabye Imana nyuma y’amasaha macye yakiriye abakirisitu bari bateraniye ku mbuga ya Mutagatifu Petero kugira ngo bamubone ku Munsi Mukuru wa Pasika.

Papa Francis yatorerewe kuyobora Kiliziya ku wa 13 Werurwe 2013, asimbuye Papa Benedict XVI wari ugiye mu kiruhuko cy'izabukuru, akaba yari amaze imyaka 12 ari umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose