Amateka y’ishuri G.S Saint Mathieu de Busasamana n’intego zaryo mu myaka 37 rimaze
Ishuri rya Groupe Scolaire Saint Mathieu de Busasamana ryashinzwe mu mwaka wa 1989 ritangijwe na Padiri witwaga Matayo afatanyije n'abandi babyeyi, barimo n'undi witwaga Matayo. Ni ishuri rya Kiliziya Gatolika ya Diyosezi ya Nyundo ikorana na Leta y'u Rwanda hashingiwe ku masezerano y'ubufatanye.
Nkuko byagarutsweho na Padiri Charles Lwanga Niyonteze, umuyobozi wa Groupe Scolaire Saint Mathieu de Busasamana kuri uyu wa 28 Kamena 2026, yavuze ko mu ntangiriro zaryo, iri shuri ryatangiranye ishami rya Normale Technique, ariko kubera ibura ry'ibikoresho byari bikenewe muri iryo shami, abanyeshuri baryigagamo bimuriwe i Rambura. Nyuma yaho hafunguwe ishami rya Normale Primaire (N.P.) n'ishami rya Économie.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ishuri ryongeye gufungura imiryango yaryo, ariko riza guhura n'ingaruka z'intambara y'abacengezi. Icyo gihe abanyeshuri bigaga mu ishami rya Normale Primaire bimuriwe muri APEFOC Kanama, naho abigaga mu ishami rya Économie bajyanwa muri Collège Inyemeramihigo.
Mu mwaka wa 2008 hafunguwe amashami ya MCB (Mathematics-Chemistry-Biology) na TC (Teacher Certificate). Mu mwaka w'amashuri wa 2021–2022 hafunguwe ishami rya BCG (Biology-Chemistry-Geography), naho mu mwaka wa 2022–2023 hafungurwa ishami rya PCB (Physics-Chemistry-Biology).
Mu mwaka w'amashuri wa 2025–2026, iri shuri rifite kandi ishami rya Mathematics and Sciences Stream One.
Mu rwego rw'ibikorwaremezo, Groupe Scolaire Saint Mathieu de Busasamana ifite ibyumba by'amashuri 22, birimo 19 byigirwamo, ibyumba bibiri bya Smart Classroom, Laboratwari imwe, Isomero rimwe (Bibliothèque), inzu y'ubuyobozi bw'ishuri imwe, dortoir eshatu n'icyumba kimwe cy'abakobwa, infirmerie imwe y'abahungu, ububiko butanu (Stock), ibikoni bibiri, refectoire imwe ikiri nto ikeneye kwagurwa, salle imwe, ubwiherero 46 ndetse n'ubwogero 30.
Mu rwego rw'imikino n'imyidagaduro, iri shuri rifite ikibuga kimwe cy'umupira w'amaguru, ibibuga bibiri bya Basketball, ikibuga kimwe cya Volleyball n'ikibuga kimwe cya Beach Volleyball.
Mu rwego rwo gukomeza kuzamura ireme ry'uburezi, ubuyobozi bw'ishuri bwihaye intego y'uko nibura mu mwaka w'amashuri wa 2025–2026 abanyeshuri bo mu cyiciro rusange bazatsinda ibizamini ku kigero kirenga 75%, naho abo mu cyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye bakazatsinda ku kigero kirenga 70%.
Kugira ngo iyo ntego igerweho, abanyeshuri basabwe kurushaho kugira imyitwarire myiza, kuko ari yo shingiro ry'imitsindire myiza, kubahiriza amategeko n'amabwiriza agenga ishuri, gukorera ku gihe no gusubiramo amasomo uko bikwiye.
Abarimu na bo basabwe gukomeza gutegura neza amasomo, kongera umubare w'amasuzumabumenyi, gukomeza gahunda yo kuzamura ubushobozi, kugira inama abanyeshuri (Guidance and Counseling) by'umwihariko abafite ibibazo kurusha abandi, kubahiriza gahunda z'ishuri no gukora catch-up ku masomo agaragara ko afite porogaramu ndende.
Ababyeyi bo basabwe kubahiriza inshingano zabo zirimo kwishyura amafaranga y'ishuri ku gihe, gukurikirana imyitwarire n'imitsindire y'abana babo cyane cyane igihe bohererejwe amanota, gusura abana kugira ngo bamenye ibibazo bafite, no gufatanya n'ubuyobozi bw'ishuri muri gahunda yo kuzamura ubushobozi bw'abanyeshuri bazakora ibizamini bya Leta.
Padiri Charles Lwanga Niyonteze, umuyobozi wa Groupe Scolaire Saint Mathieu de Busasamana, yavuze ko bishimira uburyo bwihariye bwashyizweho bwo kwita ku buzima bw'abanyeshuri.
Ati "Ubu dufite muganga uhoraho hano mu kigo cy'ishuri cya GS Saint Matthieu de Busasamana, agakora iminsi yose. Aboherezwa ku ivuriro ni abana barwaye bikaba ngombwa ko baterwa urushinge cyangwa bagakorerwa ibizamini. Muganga wacu ashobora gutanga transfer yo kujya ku bitaro bikuru iyo ari ngombwa, cyangwa ku burwayi busaba indi serivisi y'ubuvuzi, nk'indwara z'amenyo, amatwi cyangwa amaso, bitewe n'uburwayi umurwayi afite."
Groupe Scolaire Saint Mathieu de Busasamana yatangiranye abanyeshuri 300 kuri ubu ifite abanyeshuri 736, barimo abahungu 418 n'abakobwa 318. Abo banyeshuri bigishwa n'abarimu 23, bafashwa n'abakozi bunganira uburezi umunani ndetse n'abayobozi umunani.
Iri shuri riherereye mu Murenge wa Busasamana, Akarere ka Rubavu, mu Ntara y'Iburengerazuba, muri Diyosezi Gatolika ya Nyundo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.