APO Group yagiranye n'Abepiskopi muri Afurika amasezerano yo guteza imbere itangazamakuru
Mu kiganiro Umuyobozi wa APO Group ikigo nyafurika gikora Itangazamakuru bwana Nicolas yagiranye n'ubuyobozi bwa Pacis TV hamwe n'umunyamabanga wa Komisiyo y'itumanaho mu nama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yagarutse ku masezerano iki kigo cyagiranye n'Abepiskopi muri Afurika mu rwego rwo guteza imbere itangazamakuru Gatolika muri Afurika.
Bwana Nicolas Pompigne-Mognard avuga ko APO nk'ikigo kizobereye mu itumanaho yifuje gukorana na Kiliziya muri Afurika kuko yabonye uruhare runini igira mu kwita ku mibereho myiza y'abatuye Afurika rukwiye kumenyekana ndetse rukanafasha mu kugaragaza isura nziza ya Afurika ikunze kuvugwa nabi n'ibindi bitangazamakuru bikomeye ku Isi.
Avuga Kandi ko ashingiye ku buryo Kiliziya ikora neza ibindi bikorwa nk'ibirebana n'uburezi, ubuzima, ubukerarugendo n'ibindi ugasanga Batanga urugero rwiza nta cyabuza no kuba yakira neza ibijyanye n'itangazamakuru naho igatanga urugero rwiza rw'itangazamakuru ry'umwuga.
Ahereye kuri ibi n'ibindi yagejeje ku Ihuriro ry'Abepiskopi bo muri Afurika SCEAM, APO Group yari isanzwe ikorana n'ibigo bikomeye ku Isi nka Coca Cola, FIFA, BAL, Facebook, Olympique de Marseille, n'ibindi; mu kubifasha gusakaza amakuru, yifuje gukorana na Kiliziya muri Afurika yagaragaje ubushake ifite bwo guteza imbere itumanaho mu iyogezabutumwa ryayo.
Nk'uko bwana Nicolas abivuga nyuma yo kugirana ibiganiro n'inzego zitandukanye zishinzwe itumanaho rya Kiliziya harimo Dikasiteri ishinzwe itumanaho I Vatikani, Ubuyobozi bw'urwego rushinzwe itumanaho muri Kiliziya ya Afurika rukuriwe na Myr Emmanuel Badejo wo muri Nijeriya ndetse n'ubuyobozi bw'ihuriro ry'inana z'Abepsikopi muri Afurika na Madagasikari SCEAM, APO na SCEAM bagoranye amasezerano agamije guteza imbere itumanaho akubiye mu ngingo zikurikira: guhugura abashinzwe Itangazamakuru mu madiyosezi mu rwego rwo kongera ubwinshi n'ubwiza bw'ibikorwa n'ibinyamakuru bya Kiliziya, Gutangaza binyuza mu binyamakuru 3200 bikorana na APO Group gahunda z'ibikorwa bya Kiliziya Gatolika muri Afurika no Gusangira amakuru hagati y'ibinyamakuru bya Kiliziya Gatolika muri Afurika.
N'ubwo amahugurwa azajya aba hifashishijwe uburyo "bw'iyakure", Umuyobozi wa APO Group yemereye Abepiskopi ko mu bihugu byose azajya ajyamo azasura abashinzwe itumanaho rya Kiliziya mu rwego rwo kibahugura imbona nkubone. Akaba ari no muri urwo rwego yaganiriye n'ubuyobozi bwa Pacis TV na Komisiyo y'Abepiskopi ishinzwe itumanaho.
Mu kiganiro bagiranye uretse kuvuga ku masezerano hagati ya APO na SCEAM, bwana Nicolas yashimiye uko Itangazamakuru Gatolika ryifashe mu Rwanda avuga ko rutanga ikizere ko rishobora kugera ku rundi rwego ndetse rikaba mpuzamahanga. Kugira ngo bishoboke Yasabye abakora ubu butumwa kurangwa na gahunda ihamye bakamenya icyo bifuza kugeraho. Yashimye ko ibinyamakuru bya Kiliziya bikoresha abakorerabushake avuga ko ari ibintu byiza ariko ko bigomba kwitondera hagatoranywa abakorerabushake bafite ubushobozi Kandi bakenewe. Yishimiye by'umwihariko urwego Pacis TV igezeho nyuma y'imyaka ibiri gusa itangiye avuga ko ikwiye gukomeza gutekereza byagutse ikaba yaba n'iya mbere ku mugabane w'Afurika.
Bwana Nicolas avuga ko Kiliziya ibona itumanaho nk'amahirwe ndetse kutaryifashisha bikaba byaba igihombo ndetse nk'uko Mutagatifu Papa Pawulo wa II yabivuze ikaba yazabibazwa n'Imana. Yishimira ko Kiliziya uretse Kwigisha Ivanjili ifite n'ubunararibonye mu nzego zitandukanye z'ubumenyi n'ibiriho bireba imibereho ya muntu ndetse abantu benshi bakaba bahora bifuza ko yagira icyo ivuga ku bintu bitandukanye biriho ku Isi. Akavuga ko guteza imbere itangazamakuru rya Kiliziya byaba igisubizo gikwiye.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.