Arikidiyosezi ya Kigali yahuje amatsinda y'Abalayiki bitangira ubutumwa bwa Kiliziya
Kuri uyu 3 Ugushyingo 2024, Muri Arikidiyosezi ya Kigali Paruwasi Mugote, habereye ihuriro rya 17 ry'Imiryango y'Abalayiki bitangira ubutumwa bwa kiliziya, ku nsanganyamatsiko igira:"Turagamire Kristu, soko y'Amizero, Ubuvandimwe n'Amahoro."
Ni ihuriro ryitabiriwe na Arkiyepiskopi wa Kigali, Nyiricyubahiro Antoni Kardinali Kambanda wayoboye igitambo cya Misa. Mu kiganiro kw'Ihuriro ry'Imiryango y'Abalayiki bitagira ubutumwa bwa Kiliziya, Padiri Pascal yibukije abitabiriye ihuriro ko Yezu ari we shingiro ry'Amizero. Yavuze ko ari we ufite ububasha bwo kuzahura abantu.
Umukristu uhagarariye abandi yagarutse ku bikorwa imiryango ikora birimo:kwita ku batishoboye ndetse no gusenga, kwitangira abakene n'ibindi.
Mu butumwa Arkiyepiskopi wa Kigali Nyiricyubahiro Antoni Kardinali Kambanda, yashimiye cyane Abitabiriye Ihuriro rya 17 ry'imiryango y'Abalayiki bitangira ubutumwa bwa Kiliziya. Yibutsa Abapadiri kuba hafi imiryango ya Agisiyo Gatorika. Arkiyepiskopi wa Kigali kandi yibukije imiryango gukomera kuri ku ngabire yayo kandi bakitagatifuza bogeza inkuru nziza Yanabashishikarije kwita ku muryango.
Antoni Kardinali Kambanda
Kandi yakomeje asaba ko abana bategurirwa guhabwa amasakramentu bajya bagafashwa kujya mu miryango y'Agisiyo Gatolika.
Imiryango y'Agisiyo Gatolika n'Amakoraniro y'Abasenga bigera kuri 46 ni byo byitabiriye iri huriro. Muri yo harimo: Umuryango w'impuhwe z'Imana, Abogezabutumwa ba Nyina wa Jambo, Indabo za Mariya, Abalejiyo, Movement sacerdotale marial, Equipe notre Dame, Ligue du sacare coeur, Inshuti za Nyina wa Jambo w'i Kibeho, Fastel, Jeunesse Missionnaire Catholique, MTCR, Société de Saint Vincent de Paul, Ingoro y'urukundo, Umuryango w'Iyogezabutumwa rishya rigamije kwivugurura mu kwemera no gukizwa ibikomere, RMPP-MEJ, Umusamaritani w'Impuhwe, Urugaga rw'umusaraba w'Ikuzo, comite Ubumwe, Movement Scout, Italian Solidare, Dukunde Kiliziya, Rozari ihoraho, Colping, ARTSF, Isakapurali, Movement des laics missionnaires de la charité, Movement Mariale Vincentienne, Famille Eperance, Chemin Neocathecumenat, JEC, foi et lumiere, Communaute Umubyeyi w'impuhwe akaba na Nyina wa Jambo, Umuryango wa Scapurali Bwiza bwa Karumeli, Abaguide, Communaute Saint Pierre, Famille spirituel du pere Henrico Mauri, Communaute des jeunes temoins du Christ, Amis de Saint Dominique Xavio, Focolare, Abasonzeye ubutungane, Ivugururwa muri Roho Mutagatifu, Communaute de l'Emmanuel, Communaute Saint Egidio, Movement Xaveri, JOC, Goupe Cheminons ensemble, Pueri Cantores.
Iri huriro ryagombaga kubera muri Paruwasi ya Rutondo ariko riza kwimurirqa muri paruwasi ya Mugote kuko kiliziya ya paruwasi Rutongo ifunze. Ihuriro ry'umwaka utaha rizabera muri Paruwasi ya Nyamata. Ni mu gihe iriheruka ryabereye muri paruwasi ya Kabuga.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.