Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Myr Visenti Harolimana arasaba abayobozi b'amashuri gufasha abanyeshuri kuvuga neza ikinyarwanda

Mu butumwa Myr Visenti Harolimana, Umweposkopi wa Ruhengeri, yagejeje ku bayobozi b'amashuri gatolika, Kuri uyu 29 Ukwakira 2024, yabasabye gutoza abana kuvuga neza ururimi rw'Ikinyarwanda no kuruha agaciro rukwiye.

Myr Visenti Harolimana arasaba abayobozi b'amashuri gufasha abanyeshuri kuvuga neza ikinyarwanda
Myr Visenti Harolimana arasaba abayobozi b'amashuri gufasha abanyeshuri kuvuga neza ikinyarwanda

Muri iki gihe hagaragara amashuri ashyira imbaraga mu kwigisha indimi z'amahanga nyamara ugasanga abana bagorwa no kwandika no kuvuga neza ururimi rw'ikinyarwanda.

Ashingiye ku gaciro k'ururimi mu kuzamura ireme ry'uburezi, Myr Visenti Harolimana, yasabye abayobozi b'amashuri ya Diyosezi ya Ruhengeri, gushyira imbaranga mu ndimi. Yabasabye by'umwihariko guha agaciro ururimi rw'ikinyarwanda, abanyeshuri bagatozwa kuvuga neza ikinyarwanda ndetse ukivuze nabi akabihanirwa.

Myr Visenti yagarutse ku ngero zimwe z'imikoreshereze itariyo y'Ikinyarwanda. Aho yavuze ku mikoreshereze y'ijambo "ati", usanga hari abavuga ngo "aravuga uti" aho kuba "aravuga ati"; Abandi bakavuga ngo "Ndavuga ati" aho kuvuga ndavuga nti; cyangwa ngo "aravuga uti"; aho kuba "aravuga ati". Yanatanze n'urugero rw'ijambo ry'ikinyazina ngenera aho usanga bavuga ngo "umugore wiwe" aho kuvuga "umugore we", "imodoka yiwe" aho kuvuga "imodoka ye"; "umugabo wiwe" aho kuvuga "umugabo we."

Myr Visenti avuga ko gukoresha Ikinyarwanda nabi ari ugupfobya ururimi no kurutesha agaciro bikaba bidakwiye, ari na yo mpamvu abanyeshuri bakwiye gutozwa gukoresha neza Ikinyarwanda. Mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kumenya ikinyarwanda, abayobozi basabwe gutoza abana gusoma, babashishikariza gusoma akanyamakuru k'abana ka Hobe na Kinyamateka, kuko gusoma bifite uruhare runini mu kwigisha ururimi.

Muri iyi nama abayobozi b'amashuri banagejejweho insanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti "Turangamiye Kristu, ishuri ryacu ribe igicumbi cy'amizero, ubuvandiwe n'amahoro." Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyi nsanganyamatsiko abayobozi bafatiye hamwe ingamba zirimo: Guharanira umwuka mwiza mukigo, mu rwego rwo kwirinda amakimbirane; Kureka ibihano bibabaza umubiri, no kwita ku banyeshuri barwaye bakihutira no kubimenyesha ababyeyi; Guhabwa agaciro isomo ry'iyobokamana kandi rikagaragazwa ku ngengabihe y'amashuri ndetse bakagira n'ibitabo by'Iyobokamana; kugira imikoranire myiza n'inzego za Leta n'iza Kiliziya no Gushyiraho no guha imbaraga imiryango y'Agisiyo Gatolika.

Mu bindi abayobozi basabwe ni ugufasha abanyeshuri kurangwa n'indangagaciro za kimuntu n'iza gikristu ndetse bikaba n'intego bagatozwa ku biharanira. Abayobozi na bo basabwe kuba abarinzi b'ibikorwa rusange.

Muri gahunda zihariye muri uyu mwaka w'Amashuri Diyosezi ya Ruhengeri irateganya umwiherero w'abarimu 60 bigisha Iyobokamana ukazabera i kibeho.

Myr Visenti Harolimana, Umwepiskopi wa Ruhengeri
Myr Visenti Harolimana, Umwepiskopi wa Ruhengeri
Abayobozi b'amashuri basabwe guharanira umwuka mwiza w'amahoro n'ubuvandimwe mu kigo
Abayobozi b'amashuri basabwe guharanira umwuka mwiza w'amahoro n'ubuvandimwe mu kigo
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose