Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abayobozi b'amashuri Gatolika muri Diyosezi ya Nyundo bibukijwe ko Ibihano bibabaza umuburi bigomba gucika

Abayobozi b'ibigo by'Amashuri Gatolika muri Diyosezi ya Nyundo zone ya Gisenyi basoje umwiherero w'Iminsi itatu waberaga ku Nyundo aho basabwe kwitwararika ubuzima bw'abana no kuburinda bafatanyije n'ababyeyi.

Abayobozi b'amashuri Gatolika muri Diyosezi ya Nyundo bibukijwe ko Ibihano bibabaza umuburi bigomba gucika
Abayobozi b'amashuri Gatolika muri Diyosezi ya Nyundo bibukijwe ko Ibihano bibabaza umuburi bigomba gucika

Mu myanzuro yafashwe, abayobozi b'amashuri gatolika muri Nyundo Gisenyi bibukijwe ko umwana wese ugaragaje ko afite ikibazo bagomba kwihutira kumujyana kwa muganga kandi

bakamenyesha ababyeyi bidatinze.

Bibukijwe kandi ko Infirmerie yo ku kigo atari ivuriro bityo ikaba idakwiye kuba intandaro yo kutajyana abana kwa muganga ku gihe.

Abayobozi kandi basabwe kurushaho gukorana n'ababyeyi kugira ngo babashe kubamenyesha ibibazo byihariye by'ubuzima abana babo baba bafite.

Mu bindi bibukijwe kumenyesha abarimu ko ibihano bikomeye bibabaza umubiri, bigomba gucika.

Uyu mwiherero wahuje abayobozi 151, watangiye tariki 7 Kanama 2024 utangizwa na Myr Anaclet Mwumvaneza Umwepiskopi wa Nyundo.

Muri uyu mwiherero abayobozi b'amashuri Gatolika bakaba barahawe ibiganiro bitandukanye birimo ikiganiro ku burezi gatolika no kugendera ku ndangagaciro za gikirisitu, cyatanzwe na Padiri NTIRANDEKURA Gilbert; Ikiganiro ku miyoborere y'amashuri gatolika cyatanzwe na Padiri Elie HATANGIMBABAZI; Ikiganiro ku muco wo gutega amatwi no gufasha abana bafite ibibazo, cyatanzwe Madamu Godeberthe UWIZEYIMANA n'Ikiganiro ku burenganzira bw'abafite ubumunga mu mashuri cyatanzwe na Bwana TWAHIRWA Jean.

Muri uyu mwiherero Bwana HAKIZIMANA Antoine wakoreraga GS Ste Anwalita, na Bwana SIBOMANA Jean de Dieu wakoreraga St Andrée Kinigi, bahawe ishimwe kuko bitangiye uburezi bakaba bagiye gutangira ikiruhuko cy'izabukuru.

Umwiherero w'umwaka utaha wa 2025, uzabera muri Paruwasi ya MBUGANGARI.

Abitabiriye umwiherero
Abitabiriye umwiherero
Abagera ku 151 ni bo bitabiriye umwiherero
Abagera ku 151 ni bo bitabiriye umwiherero
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose