Arikidiyosezi ya Kigali yasoje ukwezi kwahariwe Urubyiruko
Kuri uyu wa 01 Gashyantare 2025, muri Paruwasi ya Kimihurura habereye ibirori byo gusoza ukwezi kwahariwe urubyiruko ku rwego rwa Arikidiyosezi ya Kigali.
Ni Ibirori byabimburiwe n'Igitambo cya Misa yayobowe na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali ari kumwe na Myr Shawn McKnight, Umwepiskopi wo muri Jefferson muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byitabirwa n'Abihayimana batandukanye, inzego bwite za Leta zirangajwe imbere n'Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y'urubyiruko n'iterambere ry'ubuhanzi, Bwana Ngabo Olivier n'abandi banyacyubahiro batandukanye.
Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda Arikiyepiskopi wa Kigali mu nyigisho ye yamaganye abaca intege urubyiruko aho kururemamo amizero.
Ati"Usanga hari igihe bavuga bati urubyiruko rwarananiranye, ni ko rwabaye, ntirukiza mu Kiliziya twarababuze, ugasanga harabarurwa amakosa yarwo nyamara Yezu yaduhishuriye uburyo akunda urubyiruko. N'ubwo hari ibibayobya, ariko urubyiruko rufite umutima ushaka icyiza, icyo dushaka kubamenyesha ni uko Imana ibakunda, murashinganye."
Yakomeje avuga ko iyo umuntu amenye ko Imana imukunze bimuha ukwizera gukomeye mu buzima ntihabe hagira ikimuhungabanya. Aboneraho gusaba urubyiruko kurangwa n'ibyishimo.
Ati"Rubyiruko ni mwishime kandi muhore mwishimye kuko Kristu arabakunda, mujye mushimira Imana imbaraga n'ubwenge mwifitemo, ngiyo impamba y'Ijambo ry'Imana ribubaka rikabaha amizero, Amahoro n'ibyishimo, mube kandi indahemuka no kumenya kwifata kugira ngo mudacumura."
Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda Arikiyepiskopi wa Kigali, yibukije umwanya w'urubyiruko mu gihugu no muri Kiliziya avuga ko rugomba kwitabwaho ku buryo bwihariye.
Umuyobozi wa Komisiyo yurubyiruko muri Arkidiyosezi ya Kigali Padiri Thaddée Ndayishimiye, yavuze ko bahimbaza uyu munsi banazirikana ibikorwa byakozwe mu kwezi kwahariwe urubyiruko aho bakoze ubukanguramabaga ku Rubyiruko rutarahabwa amasakaramentu y'ibabanze bamwe bakaba barayahawe, yashimiye ishuri rya IFAK (Institut de Formation Apostolique de Kimihurura) bafatanyije gutegura uyu munsi banabifuriza umunsi mwiza kuko nabo baragijwe Mutagatifu Yohani Bosco.
Uhagarariye urubyiruko rwa Arikidiyosezi ya Kigali yagaragaje imihigo y'urubyiruko rwa Kigali irimo: kurangwa n'isengesho, guhabwa amasakaramentu cyane cyane Isakaramentu ry'imbabazi, gukurikiza inama bagirwa, kwamamaza Yezu Kristu, gukoresha ikoranabuhanga bagamije gufasha bagenzi babo bahangirikira, asaba abakuru kujya babagira inama mu gihe batannye no kubaherekeza aho kubacira urubanza.
Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y'urubyiruko n'iterambere ry'ubuhanzi, Bwana Ngabo Olivier wifatanyije na Arikidiyosezi ya Kigali muri ibyo birori yashimiye Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika bwongeye guhuza urubyiruko rwa Arikidiyosezi ya Kigali, avuga ko ari umwanya ukomeye wo kongera kwigisha urubyiruko rwa Kiliziya y'u Rwanda indangagaciro za kinyarwanda n'iza gikirisitu.
Yakomeje ashima uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu kurwanya ubukene, uruhare rwabo mu buvuzi, mu burezi n'ibindi bikorwa bafatanyamo na Leta. Avuga ko bifuza ko umujene w'umugatolika agomba kuba asobanutse yumva neza gahunda za Leta niza Kilizya bityo bikamufasha mu iterambere rye, iry'umuryango we n'Igihugu muri rusange.
Gusoza Ukwezi kwahariwe urubyiruko hanatanzwe amasakarentu y'ibanze arimo Batisimu, Ukarisitiya n'Ugukomezwa ku rubyiruko 13 babyiteguye, hanashimirwa abahize abandi mu marushanwa ya Bibiliya n'amateka ya Kiliziya, abagenera impano zirimo Bibiliya.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.