Arikiyepisikopi Arnaldo CATALAN yashyikirije Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda Ibyangombwa bimwemerera guhagararira Papa mu Rwanda
Kuri uyu wa gatatu tariki 8 Kamena 2022, Myr Arnaldo CATALAN watorewe na Papa Fransisiko kuba intumwa ya Papa mu Rwanda tariki 31 Mutarama 2022, yashyikirije Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda Dr Vincent BIRUTA, ibyangombwa bimwemerera kuba intumwa ya Papa mu Rwanda.
Ibiganiro aba bayobozi bombi bagiranye byagarutse ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize mu kongera kubaka u Rwanda, by'umwihariko mu kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge no mu zindi nzego zitandukanye z'ubuzima bw'igihugu nk'uburezi n'urwego rw'ubuzima.
Myr Arnaldo CATALAN yatorewe na Papa Fransisiko kuba intumwa ya Papa mu Rwanda tariki 31 Mutarama 2022. Yageze mu Rwanda tariki 30 Mata 2022, aje gutangira ubu butumwa yatorewe na Papa Fransisiko.
Amamariza hano
Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka
Advertise here
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.