Arikiyepiskopi Arnaldo Catalan ariyereka abakristu bo mu Rwanda ku nshuro ya mbere
Kuri uyu wa 29 Kamena 2022 Arikiyepiskopi Arnaldo Catalan, Intumwa ya Papa mu Rwanda, aritabira Igitambo cya Misa yo guhimbaza umunsi mukuru w'Abatagatifu Petero na Pawulo, muri paruwasi Katedarali Saint Michael guhera Saa kumi n'imwe n'Igice z'umugoroba.
Nk'uko kandi bitangazwa n'ubunyamabanga bw'Arikidiyosezi ya Kigali, Igitambo cya Misa cy'uyu munsi kiritabirwa na Myr Visenti Harolimana, Umwepiskopi wa Ruhengeri, uza kuba ari kumwe na Myr Filipo Rukamba, umwepiskopi wa Butare akaba na Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.
Uretse abakristu ba paruwasi Saint Michael n'abahaturiye batumiwe muri iki Gitambo cya Misa, Abandi bakristu bari Hirya no hino mu gihugu no hanze bashobora gukurikira Igitambo cya Misa kuri Pacis TV, Televiziyo Gatolika y'Arikidiyosezi ya Kigali, nk'uko iyi Televiziyo yabitangaje.
Myr Arnaldo Catalan yageze mu Rwanda tariki 30 Mata 2022. Tariki 8 Kamena 2022, yakiriwe na Minisitiri w'ububanyi n'amahanga anamugezaho ibyangombwa bimwemerera guhagararira Papa mu Rwanda. Tariki 22 Kamena 2022, Myr Catalan yakiriwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, anamushyikiriza ibyangombwa bimwemerera guhagararira Papa mu Rwanda.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.