Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Arikiyepiskopi Ettore wari Intumwa ya Papa muri Kongo yagizwe Uhagarariye Vatikani mu Muryango w'Abibumbye

Kuri uyu wa 21 Kamena 2023, Papa Fransisiko yatoreye Arikiyepiskopi Ettore Balestrero wari intumwa ya Papa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kuba Intumwa ya Vatikani mu muryango w'Abibumbye.

Arikiyepiskopi Ettore wari Intumwa ya Papa muri Kongo yagizwe Uhagarariye Vatikani mu Muryango w'Abibumbye
Arikiyepiskopi Ettore wari Intumwa ya Papa muri Kongo yagizwe Uhagarariye Vatikani mu Muryango w'Abibumbye

Arikiyepiskopi Balestrero, yavutse mu 1966 avukira mu Mujyi wa Genoa mu Majyaruguru y'u Butariyani. Azwiho kuba ari inararibonye mu bya diporomasi kuko ari byo akora kuva mu mwaka wa 1996.

Yatangiye ubu butumwa mu mwaka wa 1996, akorera muri Koreya, Mongoliya no mu Buholandi. Muri 2001 yakoze mu Bunyamabanga bwa Leta ya Vatikani. Tariki 17 Kanama 2009 yagizwe na Papa Benedigito wa XVI, Umunyamabanga wungirije ushinzwe ububanyi n'Amahanga. Uyu murimo yawukoze kugera muri 2013.

Kuva muri 2013 kugera muri 2018 yabaye Intumwa ya Papa muri Kolombiya aha akaba ari ho yavuye ajya kuba Intumwa ya Papa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Muri Colombiya azwiho ko yagize uruhare mu gutuma inyeshyamba za FARC zisinyana amasezerano y'amahoro na Leta ya Colombiya mu mwaka wa 2016.

Arikiyepiskopi Balestrero yageze i Kinshasa muri Nyakanga 2018. Mu gihe yari amaze muri Kongo akaba yaranagize uruhare mu rugendo Papa Fransisiko yakoreye muri iki gihugu no muri Sudani y'Epfo tariki 31 Mutarama kugera tariki 5 Gashyantare 2023.

Uretse kuba intumwa ya Papa mu muryango w'Abibumbye Arkiyepiskopi Balestrero yanagizwe uhagarariye Papa mu Ihuriro mpuzamahanga ry'ubucuruzi n'umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi. Akaba asimbuye muri iyi mirimo Arikiyepiskopi Fortunatus NWACHUKWU.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose