Arikiyepiskopi wa Chicago ababajwe no kutavuga rumwe kugaragara muri Kiliziya
Karidinali Blaise Cupich, Arikiyepiskopi wa Chicago, yagaragaje ko muri iyi minsi Kiliziya ikomeje kurangwa no kutavuga rumwe ku ngingo zimwe na zimwe ibintu avuga ko bibangamiye ihame ry'Ubumwe bwa Kiliziya.
Ibi Karidinali Cupich yabitangaje nyuma yo gusubika igikorwa cyo guha umudari w'ishimwe Senateri DICK DURBIN kubera uruhare yagize mu kuvuganira uburenganzira bw'impunzi n'Abimukira.
Iki cyemezo nticyakiriwe neza n'Abakristu bamwe bo muri Amerika, banenze Karidinali ko yitaye ku birebana n'impunzi ariko akirengagiza ko uyu Musenateri atarebwa neza ku birebana n'aho ahagaze ku kibazo cyo gukuramo inda.
Ati"Mu myaka 50 maze ndi umupadiri na 27 ndi umwepiskopi, mbona kutavuga rumwe muri Kiliziya bigenda bifata indi ntera.Uku kutavuga rumwe kubangamiye Ubumwe bwa Kiliziya n'ubuhamya bw'imigenzo ishingiye ku Ivanjili."
Senateri Durbin yamenyesheje Karidinali Cupich ko igihembo yari yamuteganyirije atazacyakira. Karidinali Cupich avuga ko byamubabaje ariko ko ari yahaye agaciro uguhitamo kwe.
Iki kibazo cyakuruye impaka muri Amerika, cyanabajijwe Papa Léon XIV avuga ko inyigisho za Kiliziya zikwiye kubahwa uko ziri.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.